Nyuma y’aho kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza gitangaje ko u Rwanda rwakoresheje inkunga ruhabwa n’iki gihugu mu guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu bufatanye na Arsenal, Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID, cyabiteye utwatsi kivuga ko ari ibinyoma.
Ku wa 24 Gicurasi 2018 nibwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda rwabaye umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira kuko izajya yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Mu nkuru yashyizwe hanze ku Cyumweru, Ikinyamakuru The Sun cyagaragaje ko amwe mu mafaranga u Rwanda rwatanze muri ubu bufatanye bwitezweho kuzamura ubukerarugendo ari inkunga itangwa n’u Bwongereza.
Iki kinyamakuru kandi cyakomeje kivuga ko kugeza ubu hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’u Rwanda ituruka ku nkunga mpuzamahanga, ndetse iyo witegereje usanga nta bimenyetso bigaragara bishimangira iterambere igihugu cyagezeho.
Ibyatangajwe na The Sun ariko byamaganiwe kure na DFID ari nayo inyuzwamo inkunga u Bwongereza bugenera amahanga, yongeye gushimangira ko nta mafaranga iha Visit Rwanda cyangwa RDB.
Mu itangazo DFID yashyize ahagaragara, iki kigo cyamaganye iby’uko u Rwanda rubeshejweho n’inkunga mpuzamahanga aho kivuga ko kuri ubu zigize 16% by’ingengo y’imari.
Itangazo rigira riti “Ibi byavuye kuri 60% mu myaka 10 ishize kubera ko u Rwanda rwateje imbere ubukungu bwarwo, rurwanya ubukene bukabije ndetse ruhinduka igihugu kitakirambirije ku nkunga. “
“Inkunga u Bwongereza buha u Rwanda yagiye igabanuka kuva mu myaka myinshi ishize, kubera ko twashyize imbaraga mu gufasha u Rwanda kwigira, gutunga abaturage barwo no gushora imari mu bukungu bwarwo.”
DFID yongeye gushimangira ko inkunga ihabwa u Rwanda iba igenewe gahunda zatoranyijwe mu buryo bwitondewe zirimo uburezi n’ubuhinzi, ndetse bakurikirana niba koko zitanga umusaruro mu guhindura imibereho y’abaturage, kandi igihugu kigakomeza gushishikarizwa gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ibanze.
Ku bijyanye no kuba nta gihamya cy’iterambere riri mu Rwanda, DFID yavuze ko imibare igaragaza neza ko kuva mu 2005 abagera kuri miliyoni ebyiri bakuwe mu bukene, mu gihe kuva mu 2000 ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku mpuzandengo ya 8%. Hanatewe intambwe ifatika kandi mu kuzamura icyizere cyo kubaho ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu.
Iki kigega cy’Abongereza cyasobanuye ko amafaranga azakoreshwa muri ubu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal ari ayinjijwe n’ubukerarugendo busanzwe buri mu bifatiye runini ubukungu bw’igihugu.
U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Amasezerano na Arsenal ni kimwe mu byitezweho gutanga umusanzu kugira ngo bizagerweho kuko agamije gushishikariza abantu gusura ahantu nyaburanga igihugu gifite.