• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

Editorial 24 Jan 2017 ITOHOZA

Nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye nka Washington Post, ABC News n’ibindi byanikirwa muri Amerika, biravuga ko mu itohoza ryagiye rikorwa Perezida uri burahire kuri iyi taliki ya 20 Mutarama 2017 araba ariwe ubaye perezida uratangira gutegeka adakunzwe n’abaturage.

Ubushakashatsi burerekana ko 40% by’abanyamerika aribo bakunze Trump,ibi kandi bikaba bituruka kuri gahunda yerekanye ko agiye gushyira mubikorwa yatumye benshi bamukuraho amaboko, ndetse imyitwarire ye ngo yatumye icyizera cyabenshi gitakara.

Perezida Trump akimara kubona iri tohoza yatangaje ko itangazaakuru ariko rimumerera ko bitamutangaje. Ngo basanzwe ari abahanga mugutanga amakuru y’ibinyoma ngo rero ririya tohoza ryo ryoroshye kurihimba.

-5449.jpg

Perezida Trump n’umugore we

Ibi rero binyuranye cyane nuwo asimbuye kuko Obama yatangiye kuyobora Amerika muri 2009 akunzwe kurugero rwa 79%. Biravugwa ko abanyamerika 84%, bemeza ko agarutse bamutora ngo nubwo hari ibyo atakoze yabasezeranije ngo yayoboranye ubwitonze n’ubushishozi mubibazo biriho haba muri Amerika cg ku isi bikavuga ko akunzwe kurugero rwa 84% nkuko CNN ibitagaza.

Kuri iyi tariki 20 Mutarama 2017, perezida wa 45 wa Amerika ararambika ikiganza cye kuri Bibiliya yarahiriweho na Lincoln, siyo gusa ng aritwaza na Bibiliya yahawe na mama we ubwo yarangizaa kaminuza maze azirambikeho ikiganza ahabwe ububasha bwo gutegeka Amerika.

Abantu batari bake baturutse munzego zitadukanye, bo biyemeje kwigaragambya bavuga ko uko byageda kose perezida Trump atazarangiza manda yahawe y’imyaka ine. Urugero ni umutwe wiyise J20 uvuga ko umaze gukusanya abantu bagera kubihumbi birenga amajana, bakaba bavuze ko barakoresha ibishoboka kugira ngo imihango yo kurahira kwa Trump bayibangamire kuburyo bushoboka. Bavuze ko ari inshingano z’umunyamerika wese zo kurwanya umuntu ugiye kubasenyera igihugu. Umuntu utavuzwe umwirondoro we yitwitse ariko polise iza kuzimya umuriro ibi byabereye imbere ya Trump International Hotel kugira ngo yerekane ko ibyo barimo atari imikino ko babitekerejeho.

-5446.jpg

Ibi rero byatumye umutekano ukazwa ahantu hose, cyane ahari bubere imihango kuri Capitol na White House hategerejwe abantu bagera kuri 900.000 kugira ngo barebe uko Donald Trump ahabwa ubutegetsi.

Icyarakaje abantu bijundika Trump ngo hari nko kuba yaragiye avuga amagambo atari meza kubagore muri rusange, kuregwa ubusambanyi, gahunda azashyira mubikorwa kubantu babimukira, kwikoma abayisilamu, kuvuga ko agiye gukuraho ubwishingizi bwa OBAMACARE, kubaka urukuta hagati y’igihugu cya Mexico na Amerika ndetse n’uburyo ashaka kubana n’ibihugu bisanzwe ari inshuti z’Amerika, akaba ashaka kubisuzugura.

Kurundi ruhande abamushyigikiye ntibabikozwa kuko baravuga ko Trump ariwe ugiye kugarura Amerika muruhando rwamahanga ikongera ikaba igihangange, ikindi ngo babona ko azakemura ibibazo by’imibereho y’abanyamerika igenda imera nabi ngo kuko amenyereye ibintu bijyanye n’ubucuruzi ngo ibi bizamworohera kumenya ibibazo by’abaturage.

-5447.jpg

Imyigaragambyo

Polise yo yasabye abigaragambya kubikora mu mahoro ngo kuko itababuza kandi ari uburenganzira bwabo.

Mu mihango yatangiriye irahira rya Trump kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama 2017 , haje kugaragara ikintu kidasanzwe ubwo ibyamamare benshi bita abasitari bari batumiwe muri iyo mihango ibanziriza umunsi w’irahira, banze kwitabira icyo gitaramo. Nubwo bataje ntibyakibujije kuba, hajemo abacuranzi baciriritse ndetse bagaragaye ko abantu batari benshi uko byari byitezwe, Trump akaba yabemereye ko azabakunda akabakundakazwa.

Ikindi ni uko umubare w’abanyepolitike bakomeye bari batumiwe muri ibi birori bakaba bavuze ko badashobora kubijyamo kugira ngo berekane ko batari kumwe na Trump muri politike ye ubu umubare urakabakaba 100 harimo abashingamateka.

-5448.jpg

Kugeza ubu nta cyabuza Donald Trump kurahira nka perezida watowe muri Amerika naho bakwigaragambya akajana, icyaba cyiza ni uko bayoboka akabategeka ahubwo bakazamutegera mubizamunanira bagashoka imihanda bagashaka uburyo bwo kumukuraho.

Hakizimana Themistocle

2017-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Editorial 10 May 2017
Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Editorial 04 Apr 2016
Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Editorial 16 Dec 2017
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Editorial 20 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!
Amakuru

Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!

Editorial 04 Feb 2021
The Ben agiye gutaramira muri Canada
KWAMAMAZA

The Ben agiye gutaramira muri Canada

Editorial 26 May 2017
Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.
Amakuru

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Editorial 28 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru