Nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye nka Washington Post, ABC News n’ibindi byanikirwa muri Amerika, biravuga ko mu itohoza ryagiye rikorwa Perezida uri burahire kuri iyi taliki ya 20 Mutarama 2017 araba ariwe ubaye perezida uratangira gutegeka adakunzwe n’abaturage.
Ubushakashatsi burerekana ko 40% by’abanyamerika aribo bakunze Trump,ibi kandi bikaba bituruka kuri gahunda yerekanye ko agiye gushyira mubikorwa yatumye benshi bamukuraho amaboko, ndetse imyitwarire ye ngo yatumye icyizera cyabenshi gitakara.
Perezida Trump akimara kubona iri tohoza yatangaje ko itangazaakuru ariko rimumerera ko bitamutangaje. Ngo basanzwe ari abahanga mugutanga amakuru y’ibinyoma ngo rero ririya tohoza ryo ryoroshye kurihimba.
Perezida Trump n’umugore we
Ibi rero binyuranye cyane nuwo asimbuye kuko Obama yatangiye kuyobora Amerika muri 2009 akunzwe kurugero rwa 79%. Biravugwa ko abanyamerika 84%, bemeza ko agarutse bamutora ngo nubwo hari ibyo atakoze yabasezeranije ngo yayoboranye ubwitonze n’ubushishozi mubibazo biriho haba muri Amerika cg ku isi bikavuga ko akunzwe kurugero rwa 84% nkuko CNN ibitagaza.
Kuri iyi tariki 20 Mutarama 2017, perezida wa 45 wa Amerika ararambika ikiganza cye kuri Bibiliya yarahiriweho na Lincoln, siyo gusa ng aritwaza na Bibiliya yahawe na mama we ubwo yarangizaa kaminuza maze azirambikeho ikiganza ahabwe ububasha bwo gutegeka Amerika.
Abantu batari bake baturutse munzego zitadukanye, bo biyemeje kwigaragambya bavuga ko uko byageda kose perezida Trump atazarangiza manda yahawe y’imyaka ine. Urugero ni umutwe wiyise J20 uvuga ko umaze gukusanya abantu bagera kubihumbi birenga amajana, bakaba bavuze ko barakoresha ibishoboka kugira ngo imihango yo kurahira kwa Trump bayibangamire kuburyo bushoboka. Bavuze ko ari inshingano z’umunyamerika wese zo kurwanya umuntu ugiye kubasenyera igihugu. Umuntu utavuzwe umwirondoro we yitwitse ariko polise iza kuzimya umuriro ibi byabereye imbere ya Trump International Hotel kugira ngo yerekane ko ibyo barimo atari imikino ko babitekerejeho.
Ibi rero byatumye umutekano ukazwa ahantu hose, cyane ahari bubere imihango kuri Capitol na White House hategerejwe abantu bagera kuri 900.000 kugira ngo barebe uko Donald Trump ahabwa ubutegetsi.
Icyarakaje abantu bijundika Trump ngo hari nko kuba yaragiye avuga amagambo atari meza kubagore muri rusange, kuregwa ubusambanyi, gahunda azashyira mubikorwa kubantu babimukira, kwikoma abayisilamu, kuvuga ko agiye gukuraho ubwishingizi bwa OBAMACARE, kubaka urukuta hagati y’igihugu cya Mexico na Amerika ndetse n’uburyo ashaka kubana n’ibihugu bisanzwe ari inshuti z’Amerika, akaba ashaka kubisuzugura.
Kurundi ruhande abamushyigikiye ntibabikozwa kuko baravuga ko Trump ariwe ugiye kugarura Amerika muruhando rwamahanga ikongera ikaba igihangange, ikindi ngo babona ko azakemura ibibazo by’imibereho y’abanyamerika igenda imera nabi ngo kuko amenyereye ibintu bijyanye n’ubucuruzi ngo ibi bizamworohera kumenya ibibazo by’abaturage.
Imyigaragambyo
Polise yo yasabye abigaragambya kubikora mu mahoro ngo kuko itababuza kandi ari uburenganzira bwabo.
Mu mihango yatangiriye irahira rya Trump kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama 2017 , haje kugaragara ikintu kidasanzwe ubwo ibyamamare benshi bita abasitari bari batumiwe muri iyo mihango ibanziriza umunsi w’irahira, banze kwitabira icyo gitaramo. Nubwo bataje ntibyakibujije kuba, hajemo abacuranzi baciriritse ndetse bagaragaye ko abantu batari benshi uko byari byitezwe, Trump akaba yabemereye ko azabakunda akabakundakazwa.
Ikindi ni uko umubare w’abanyepolitike bakomeye bari batumiwe muri ibi birori bakaba bavuze ko badashobora kubijyamo kugira ngo berekane ko batari kumwe na Trump muri politike ye ubu umubare urakabakaba 100 harimo abashingamateka.
Kugeza ubu nta cyabuza Donald Trump kurahira nka perezida watowe muri Amerika naho bakwigaragambya akajana, icyaba cyiza ni uko bayoboka akabategeka ahubwo bakazamutegera mubizamunanira bagashoka imihanda bagashaka uburyo bwo kumukuraho.
Hakizimana Themistocle