Donald Trump umukandida wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, umugabo umaze kuba icyamamare kubw’amagambo agenda atangaza, noneho ngo yaba yarakiriye agakiza!
Iyi nkuru turayitangarizwa na Dogiteri James Dobson,umuyobozi wa “Focus on the Family and Family Talk”. Dogiteri Dobson aragira ati:” Donald Trump aherutse guha ubugingo bwe Kristo:, yongeraho ati : “ Ubu ni uruhinja mu gakiza, mukwiye kumusengera” Mu kiganiro yagiranye na Pasteri Michael Anthony, DrJames Dobson yavuze ko ubu hari abakozi b’Imana batandukanye barimo gufasha Donald Trump, “Nzi umuntu wamuyoboye mu kwihana no kwizera Kristo,kandi bibaye vuba aha”,uwo ni Dobson ubivuga, akomeza agira ati” Ntabwo nzi neza umunsi byabereye ariko ntibitinze” Dobson aratangaza ko yizera rwose ko Trump yakijijwe, yongeraho ariko ko ubu akiri “Uruhinja mu gakiza” bityo akaba asaba ko abakristo bamusabira cyane cyane batekereza ko hari ubwo yajya mu buyobozi bukuru bw’igihugu.
Ibi Dobson yabitangaje ku munsi Donald Trump yahuraga mu muhezo n’abayobozi b’amatorero agendera ku kuri k’Ubutumwabwiza.(Evangeliques).Iyo nama yari yiswe, “ Ikiganiro cya Donald Trump na Ben Carson ku byerekeye ejo hazaza ha Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”iyo nama yabereye mu mugi w’I New York. Johnnie Moore umuvugizi w’uwo muryango, yavuze ko iyi nama yari ikiganiro nyacyo cyuzuye urugwiro, atari nk’urubanza cyangwa iperereza nkuko bamwe babyibwira, yongeraho ko rwose Donald Trump n’ikipe ye berekanye ubushake butarimo uburyarya bakira abo bayobozi b’ Abakristo. Johnnie Moore asoza agira ati “ Nibwo bwa mbere nari mbonye igiterane cyahuje umubare ungana kuriya w’abayobozi ba Gikristo.” Umwaka ushize nibwo Trump yari yavuze ko atigeze yaka imbabazi Imana mu buzima bwe,kandi nubwo yavugaga ko Bibiliya aricyo Gitabo akunda kurusha ibindi, yanze kugira n’umurongo n’umwe wa Bibiliya akunda yatangariza abantu.
Yaravuze ati:” Bibiliya ifite agaciro kanini kuri njye, ariko sinajya mu by’imirongo iyi n’iyi. Dobson aravuga ati” Trump ntaramenya imivugire yacu twe abakristo, muri icyo kiganiro n’abo bayobozi yakoresheje inshuro enye cyangwa eshanu ijambo Hell( gehinomu, ikuzimu, mu muriro). Akunda kenshi kuvuga ku by’idini n’imihango yayo kuruta uko yavuga ku “kwizera Kristo” Dobson agira ati:” Dukwiye kumwumva, kuko atakuze kimwe natwe” ,” Ndatekereza ko hari ibyiringiro kuri we” Nyuma y’iyo nama Trump ngo yaganiriye ku byerekeye Ukwizera kw’umuntu ku giti cye, n’akamaro ko kwizera. Ralph Reed wo muri uyu muryango” The Faith and Freedom coalition”avuga ko Donald Trump yaberuriye avuga ati :” Sinzi Bibiliya nkuko muyizi, kandi simfite ubumenyi bw’iby’Imana (theologian), ariko ndi Umukristo.” Ngibyo rero ibya Donald Trump nkuko twabibasomeye. Icyo twe twavuga nuko Yesu ntacyamunanira.
Donald Trump umukandida wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika
Turashima Imana niba ari uko byagenze, Icyo Imana ishaka nuko hatagira numwe urimbuka, ahubwo ko abantu bose bakwihana bakizera bagakizwa, bagahabwa ubugingo bw’iteka.