Muri iyi nkuru, uraza kubonamo bimwe mu bimenyetso byerekana umusore wakunze koko, ni ukuvuga umwe wumva urukundo afitiye umukobwa runaka rumugurumanamo kandi rukaba ari urwa nyarwo koko. Uyu ni wa musore ugera ahantu ha wenyine, agatangira kugarura ishusho y’umukobwa yakunze cyangwa arimo gutereta mu mutwe no mu bitekerezo bye.
1. Gutekereza umukobwa mu buryo budasanzwe
Ashobora kuba ari umukobwa mwari musanzwe muziranye ariko mbere utarajyaga umutekerezaho cyangwa se ngo isura ye ikugaruke mu mutwe cyane. Nyamara, nutangira kumukunda uzajya uhora ubona isura ye ikugaruka mu bitekerezo ndetse ujye unamutekerezaho kenshi mu buryo butari busanzwe.
2. Atangira gutekereza ejo hazaza he n’ah’umukobwa arimo gutereta
Umuhungu wakunze ngo atangira gutekereza yabanye n’umukobwa runaka yiyumvamo. Ngo iyo abonye umukobwa akumva aramukunze ntamubona nk’umuntu bazamarana igihe gito ahubwo atangira kumubona nk’umuntu bazabana akaramata, maze ibyo bikamutera kwibaza ku mubano wabo mu gihe kirekire gishoboka . Aha ngo atangira gutekereza uburyo azamusohokana n’ibindi bintu byinshi byiza.
3. Ibintu byamutwaraga umwanya munini atangira kubigabanya
Niba umusore yari asanzwe akora ibintu byinshi, cyane cyane nyuma y’akazi, atangira kubigabanya. Mu biza ku isonga harimo nk’iyo yafataga ku gatama n’umwanya yamaraga mu kabari; akagabanya n’utundi tuntu twamutwaraga umwanya, yaba ari mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa, ubundi umwanya munini akawuharira uwo mukobwa. Ikindi kandi ngo atangira kumutekerezaho igihe kinini yanabona umwanya w’ikiruhuko akumva ni we bagomba kuba bari kumwe.
4. Hari imico imwe n’imwe igenda ihinduka
Iyo umuntu yinjiye mu rukundo, hari imico igenda imuvaho cyane cyane imibi. Aha abahanga bavuga ko iyo umuntu yagiraga amahane akabona umuntu akunda ngo ya mahane atangira kugabanuka kuko iyo arimo kumutereta cyangwa kumuvugisha agerageza kwitwara neza kugira ngo uwo mukobwa amwumve kandi ikiganiro kibashe kuryoha.Ikindi, iyo umuhungu yari umuntu w’umurakare udakunda guseka no kunezerwa atangira kwibona anezerewe arimo aseka ndetse n’abandi bakabimubwira. Umuhungu nk’uyu atangira kugira impuhwe mu busanzwe ntazo yagiraga.
5. Atangira kumva igihe kinini yakimarana n’uwo mukobwa
Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko umuhungu yakunze: buri mwanya aba yumva yaba ari kumwe n’uwo akunda; ibi bikaba ari ibintu byikora nta mbaraga na nke ashyizemo. Kuba bari kumwe, kumva ijwi rye byibura kabiri ku munsi, gutemberana na we ngo ni byo bimuha amahoro. Iyo amaze igihe atamubona atangira kumva hari icyo abura, rimwe na rimwe akumva ubuzima bugenda nabi.
6. Atangira guha agaciro gake abandi bakobwa cyangwa abagore
Iyo yari umuhungu ukunda kuvugana n’abakobwa cyangwa ukunda kuba ari kumwe na bo, iyo yabonye uwo akunda, ba bandi bose aba yumva nta cyo bamubwiye, akabona uwo bari kumwe ni we ubaruta bose yaba mu bwiza, mu mico no mu myifatire. Niba uri umusore, ikindi kizakwereka ko uri mu rukundo cyangwa wakunze ni uko utazongera kugereranya abakobwa uvuga ngo ubanza uyu ari we tuberanye. Usigara ubona uwo muri kumwe ari we ubaruta bose.
7. Atangira kwiyitaho kurusha uko yabikoraga mbere
Niba yari umusore utarajyaga yiyitaho ngo yambare neza, yisige amavuta meza n’ibindi, uzabona muri icyo gihe asigaye yambara neza , imyenda imeshe kandi inajyanye. Icyo gihe ntuzongera kumubona afite umwera cyangwa umwanda ku muburi kuko na we aba adashaka ko wa mukobwa amubona asa nabi. Ku birebana no gutunga umusatsi cyangwa ubwanwa ngo abyitaho ku buryo utapfa kumubona ubwanwa bwamubanye bwinshi cyangwa se umusatsi wamwereyeho.