Mu kwezi kwa cyenda 2019, nibwo ingabire Victoire yanditse ayobya uburari ko asezeye muri FDU-Inkingi yari abereye umuyobozi, avugako ashinze irindi shyaka yise DALFA-Umurinzi.
Nyamara abarebera ibintu hafi ntibahwemye kuvuga ko ari urwiyerurutso kugirango adakurikiranwa n’ubutabera kubera, ibitero byo mu Kinigi byakozwe na P5 kandi ishyaka rye riri mubuyobozi bwayo, bikica abantu bagera kuri 14 abandi benshi bagakomereka mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Nubwo byitwa ko yavuye muri FDU-Inkingi, abayobozi n’abayoboke baryo ntibahwemye kwifatanya nawe mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya Leta y’u Rwanda yatowe ku mugaragaro n’abaturage ndetse no gukwirakwiza amacakubiri mu Banyarwanda.
Dore nkubu ku itariki ya mbere Kanama 2021, abanyamuryango ba FDU-Inkingi bazateranira I Buruseli mugikorwa cyo gukusanya amafaranga agamije gutera inkunga ibikorwa bya politike bya Ingabire mu Rwanda. Muri iki gikorwa kizayoborwa na Niwenshuti Ladislas, umukada ukomeye wa FDU-Inkingi, hazaba harimo na Marcel Sebatware, umwicanyi ruharwa wacitse ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu Bugarama.
Mu bandi bazitabira m’uburyo bw’iyakure harimo abacurabwenge ba FDU-Inkingi Charles Ndereyehe, umujenosideri ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside ndetse na Justin Bahunga, ubu wamusimbuye ku buyobozi bw’iryo shyaka, aba bombi bakaba ari inshuti z’akadosoka za Ingabire cyane ko aribo bamwandikira inyandiko zose akeneye mundimi z’amahanga.
Iri ngirwa shyaka rigendera ku mahame ya PARMEHUTU na Hutu Pawa, Ingabire yarishinze anariyobora guhera muri 2006, rikaba rigizwe ahanini n’abanyapolitiki bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, utibagiwe na Nyina wa Ingabire witwa Dusabe Theresa bitaga “Doctor of death” warimbuye abatutsi mu cyahoze ari Komini Butamwa ubu ni mu Karere ka Nyarugenge
Umuntu yakwibaza impamvu ishyaka Ingabire atakibarizwamo, akaba yarashinze irindi, ryakomeza gukusanya imisanzu y’abanyamuryango ngo batere inkunga ishyaka rindi yashinze twakwita mukeba.
Umwe mu bayobozi ba DALFA umurinzi utashatse ko amazina ye atanganzwa, yaduhaye amakuru avuga ko akenshi ibyo baganirira mu manama yabo baba bari kumwe n’abayobozi ba FDU-Inkingi ndetse ko Umuyobozi wabo Ingabire yababwiye ko ubundi DALFA na FDU ari ishyaka rimwe kandi ko ariwe uriyoboye, ko rero bakwiye kubahana kuko ari bamwe.
Gusa umuntu yakwibaza impamvu leta y’Ububirigi ikomeje kugenda biguru ntege muguta muri yombi abajenosideri nka Sebatware bakomeje kongera gukora ibindi byaha aho bakusanya amafaranga yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.