Mu Rwanda hari abanyamakurukazi benshi cyane gusa hari abakurura abumva ibitangazamakuru cyane kubera amajwi yabo meza cyane. Hano twabakusanyirije urutonde rw’abanyamakurukazi 4 bakurura abantu kurusha abandi kubera amajwi yabo meza cyane.
1. Sandrine Isheja Butera
Sandrine, ukorera KISS FM aza ku isonga mu gukundwa na benshi cyane mu Rwanda kubera ibiganiro byiza akora ndetse n’inama agira abantu benshi zigiye zitandukanye zikundwa na benshi kubera n’ijwi ryiza cyane yigirira.
2. Antoinette Niyongira
KISS FM akundwa cyane na benshi kubera ijwi ryiza rye ndetse n’ibiganiro akora byiza ibyinshi byiganjemo iby’uko ubuzima busanzwe bw’abantu byaba bwiza bitewe n’amafunguro abantu bafata buri munsi ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima busanzwe nko kwambara n’ibindi.
3. Michele Iradukunda (Michou)
Michele Iradukunda bakunze kwita Michou ukorera RBA nawe akundirwa ijwi rye ryiza cyane ndetse n’ibiganiro akora by’umwihariko ikiganiro cya Samedi detente akorana na bagenzi be Gerard Mbabazi na Epa Ndungutse kuri Radio Rwanda buri wa gatandatu ku mugoroba.
4. Egidie Bibio Ingabire
Egidie Bibio, ukorera RBA nawe akundwa na benshi kubera ijwi rye ndetse n’ibiganiro biryoshye ategurira abakunzi ba RBA by’umihariko amakuru mu kinyarwanda.