• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo

Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo

Editorial 23 Jan 2018 Mu Rwanda

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo Dr Cyubahiro Bagabe Mark wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), asimbuzwa by’agateganyo Dr Patrick Karangwa wari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri icyo kigo.

Umujyanama mu by’Itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tambineza, Ange Soubirous, yabwiye IGIHE ko Dr. Bagabe yahagaritswe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018.

Yagize ati “Ni icyemezo cy’inama y’abaminisitiri kandi biri mu bushobozi bwayo.” Ku mpamvu zatumye ahagarikwa, Tambineza yavuze ko batabisobanuriwe kuko urwego rwamuhagaritse rubifitiye ububasha, ati “icyo tureba ni uko ikigo kiyoborwa neza kandi gitanga umusaruro.”

Ku wa 4 Ukwakira 2016 nibwo Dr Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RAB, asimbura Dr Louis Butare wagiye kuri uwo mwanya muri Kanama 2015. Dr Bagabe yagiye muri RAB nyuma y’igihe ari umuyobozi w’Ikigo gitsura ubuziranenge, RSB.

Ahagaritswe nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente, yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije hamwe n’abandi bakozi batatu.

Mu baheruka guhagarikwa harimo Ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira, Innocent Nzeyimana, Ushinzwe ishami ryo guhuza inzego Violette Nyirasangwa n’ushinzwe Imari, Bimenya Théogène.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko abo bose bamaze gusimbuzwa, mu buryo bw’agateganyo.

Mu mwaka ushize ubwo ubuyobozi bwa RAB bwitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ikurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ngo bwisobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, abadepite bagaragaje kutanyurwa ahanini bishingiye ku kuba Dr Gahakwa atari yitabye Komisiyo.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko kutitaba kwa Dr Gahakwa ari ugusuzugura ubuyobozi bwa RAB n’izindi nzego kuko yari yabimenyeshejwe, ndetse ko urwego akorera ruzamufatira ibihano nibasanga yasuzuguye.

Yagize ati “Urwego yasuzuguye rufite uko ruzabigenza ariko nkatwe nk’urwego rumukuriye iyo umuntu yasuzuguye nanjye wamutumiye mu by’ukuri yansuzuguye.”

Nyuma Dr Gahakwa yaje kubwira Radio Flash ko impamvu atitabye PAC yari arwaye kandi ngo yari yabimenyesheje Umunyamabanga we.

Mu bibazo PAC yasabiraga ibisobanuro harimo nko kuba bimwe mu bikorwa RAB ishinzwe gutunganya itabikora uko bikwiye birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

2018-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

Editorial 29 Apr 2018
Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Editorial 21 Jan 2022
MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

Editorial 23 Oct 2017
Abapolisi 600 batanze amaraso

Abapolisi 600 batanze amaraso

Editorial 26 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa
Mu Rwanda

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Editorial 16 Oct 2017
Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye
Amakuru

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Editorial 01 Feb 2025
Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha
Amakuru

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Editorial 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru