Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ubu akaba ari mu Muryango wa Global Leadership Foundation, yavuze ko inzego za Leta muri Afurika zikwiye gutanga serivisi nziza, zikubahiriza inshingano kandi zigacunga neza iby’abaturage kuko ari byo bazitezeho.
Dr Kaberuka yatanze ubu butumwa kri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu kiganiro ku mikorere y’inzego za Leta muri Afurika cyatangiwe mu nama y’iminsi itatu izwi nka ‘Mo Ibrahim Governance Weekend, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa Gatanu.
Muri iki kiganiro Kaberuka yari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Johannesburg, Herman Mashaba, Dr Ibrahim Mayaki; Umuyobozi Mukuru wa gahunda y’ubufatanye bushya bwa Afurika mu iterambere (NEPAD) n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibikorwa by’Umujyi wa Kampala (KCCA), Jennifer S Musisi.
Dr Kaberuka yavuze ko muri Afurika abaturage bafite ibintu bitatu basaba inzego za leta ariko nabo bafite uruhare rwo gufatanya nazo.
Yagize ati “Abaturage bifuza ibintu bitatu ku nzego za leta zigomba kuba zikora neza zitabibira amafaranga, by’umwihariko iyo banafite make, kubona serivisi bakwiye kandi buri wese akabazwa inshingano ze, ibi iyo bikozwe abaturage baranyurwa.”
Umuyobozi wa KCCA, Jennifer S Musisi, asanga inzego za leta muri Afurika zikwiye guhindura imyumvire zigakorera abaturage nk’inshingano.
Yagize ati “Kugira ngo inzego za leta zitange umusaruro, dukwiye guhindura imyumvire yo kumva ko twahawe akazi ngo dukire, twahawe ububasha ngo tuzane benewacu n’inshuti zacu no kumva ko guha umuturage serivisi ari ukumupfa agasoni.”
Yakomeje agira ati “Tugomba gufata akazi nk’icyubahiro n’amahirwe duhawe kugira ngo dukore impinduka, twuzuze inshingano zacu kandi tubazwe ibyo tutatunganyije n’abaturage bishyura imisoro ituma dukora.”
Musisi yongeraho ko hari ubwo usanga urubyiruko ruhezwa mu mirimo ya leta kubera imyaka, uburambe n’ibindi nyamara bafite ubushobozi, asaba ko ibihugu bya Afurika bishyiraho umurongo bigaha umwanya urubyiruko, rugatanga imbaraga zarwo n’ubushobozi mu guhindura uyu mugabane.
Kuri iyi ngingo, Dr Kaberuka yahise atanga urugero rw’aho mu Rwanda zimwe mu nzego zikora neza ari izikoramo urubyiruko.
Yagarutse ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA); Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’Ikigo gishinzwe iterambere (RDB), ati “Aba bantu bafite imyaka za 20 na 30 bakora neza cyane bafashijwe n’ikoranabuhanga.”
Dr Ibrahim Mayaki yavuze ko hakiri byinshi byo gukora mu gushishikariza urubyiruko gukorera leta kuko ahenshi muri Afurika ntibabishamadukira nk’uko mu Rwanda na Botswana bimeze.
Ibi biganiro biribanda ku mirimo ikorwa muri serivisi za leta mu kinyejana cya 21 muri Afurika, aho zihurira n’imiyoborere myiza n’ubuyobozi butanga umusaruro, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mirimo ya leta hagamijwe ko igendana n’icyerekezo Isi ifite.