• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Editorial 01 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ni byiza ko dufata umwanya tukibuka ko iyo hataba intwari zatwitangiye, u Rwanda dufite uyu munsi rwari kuba ari urundi. Rukiri mu  maboko  y’ ibisahiranda, ari amatongo  abatindi bifuzaga ko dutura. Nyamara izo mbonezamisakura zararurasaniye, ziritanga ngo zirutabare, zanga ko ruba intizanyo, none twe imponoke turazishima. Ntitukiri ingaruzwamuheto, ubu dutuye u Rwanda rufite ijabo n’ijambo. Iki ni igihango n’ikuzo tuzuhaba ubuziraherezo.

Uyu mwanya tuvuga ibigwi izo ntore ariko, ni n’uwo kugaya intozo zarutengushye, zirarugambanira rurakomereka, dore n’ubu turacyarwomora ibikomere. Abo ni abashyize imbere amacakubiri muri bene Kanyarwanda, bimika ubusambo n’urwango, u Rwanda rurahababarira cyane. Ubwicanyi bwatwaye ubuzima bwa benshi, kwangara, gukurira no kugwa ishyanga nyamara warigeze iwanyu, bizonga inzirakarengane. Abimitse aya mahano ntibazabaha amahoro na rimwe!  Ibigwari byashyize imbere itoteza, abato bagakura ari abanzi, byibwiraga ko ari umuvuno, nyamara byababereye umuvumo. Tuzabagaya ubudatuza, bazaba ibigwagasi n’ibigwiranda, kabone n’iyo bagoreka amateka, yo ntagoheka, azatinda abibaryoze.

Abiyise “abarwanashyaka” ba Parimehutu, interahamwe za  MRND n’ impuzamupanga za  CDR, amateka azazirikana ubuyobe bwabaranze, kugera n’aho muyoberwa icyerekezo. Dore ubu murangara, kuko u Rwanda rwakabakijije ubworo, mwaruhaye urwango, muruvutsa urubyaro  nk’umubyeyi. Kayibanda Gerigori, mwene so Rwagasana yararusananiye, yanga kuba igisahiranda nkawe. Tuzamushima iteka, wowe tuzakunnyega by’itetu. Aho gutera ikireng mu cye, wataye mu gico, aricwa, urwo rubanza ntuzarutsinda! Mbonyumutwa Dominiko n’abagukomokaho, mwokamwe n’ubwiko, mworeka u Rwanda. Igihano rwabahaye ni ukuzahora muzerera, boshye Gahini wishe Abeli.

Abajenosideri mbibarize: Léon Mugesera, Bagosora, Kanziga, Kambanda, n’izindi mbata z’ibugwari, iyo abandi baratwa ubutwari, mwe mushimishwa no kumwarira ishyanga no mu ibohero ritagira iherezo? Dore abo mwashoye mu mashyamba bashiriyeyo, nkayoberwa n’icyo ngo mushyashyanira? Mwaradindiye bikomeye, kuko abakomeye ku neza yarwo barahari, bazaharanira ko muhora mutsindwa.

Mwarahemutse cyane. Erega n’abo mwabyaye ntimubakunda. Mwabareze nabi, mwabaraze ubutindi, kandi ntibazatinda kubona ko mwababeshye. Abo nibo twumva muri za Jambo ASBL, mu biryabarezi ngo ni amashyaka, n’ibindi by’imburamumaro.Nibo ngo “barwanyi” ba FDLR, n’ibindi binywamaraso, birwana n’umutima kuko bitazi icyo birwanira. Twagiramungu , aha hari isomo! Witatira isano ufitanye n’Urwakubyaye, va mu bitekerezo bisobanye, naho ubundi usaziye ubusa.

Ibigarasha namwe, kuki mutigira ku mateka?Mwabonye uwahiriwe n’ubuhemu ryari? Buriya Karegeya na Rutabana bahiriwe n’urugendo? Kayumba Nyamwasa na bagenzi bawe, ubu koko uwo niwo murage Rwigema Fred yabasigiye? Wigeze kurubeshya ngo urarurasanira, kumbi byari ubusahiranda? Reka ubupfapfa, utazapfa kubera inda kandi waraganiriye n’imfura!

Burya ugira Imana, abona umugira inama. Burya Igihugu gihora ku ntebe y’imbabazi, kuko ibyaye iboze irakirigata. Njye mbona muciye bugufi mukicuza, u Rwanda rwaca inkoni izamba. Mufite isoni zo kwijandika mu nyanja y’ibyaha,nibyo. Ariko mwitandukanyije n’ikibi, amateka yadohora, ikirara kikagaruka mu muryango.

Umunsi mwiza w’Intwari z’u rwanda. Isoni n’ikimwaro ku banyamwaga n’ umwanda mu mutima. Ubutwari bukomeze butwubake, naho ubugwari bukomeze bugwe nabi ababwimitse.

2021-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Editorial 12 May 2023
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Editorial 22 Nov 2017
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Editorial 11 Nov 2019
As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

Editorial 18 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Editorial 07 Mar 2018
U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege
UBUKERARUGENDO

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

Editorial 26 Nov 2017
WFP irataka Igihombo kubera ibiribwa byari byaguzwe mu Rwanda bikangwa n’u Burundi bikaba bigiye kunyuzwa muri Tanzania
POLITIKI

WFP irataka Igihombo kubera ibiribwa byari byaguzwe mu Rwanda bikangwa n’u Burundi bikaba bigiye kunyuzwa muri Tanzania

Editorial 28 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru