• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Émirats Arabes Unis : Perezida Kagame aremeza ko ibyo akora adashingira ku byo abwirwa gusa

Émirats Arabes Unis : Perezida Kagame aremeza ko ibyo akora adashingira ku byo abwirwa gusa

Editorial 11 Feb 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame aravuga ko we adashingira ku byo bamwe bavuga gusa, ahubwo ngo aricara agakora icyagombye gukorwa.

Umukuru w’igihugu kandi avuga ko kuba Abanyarwanda baremeje itora rya referendamu, ari amahitamo yabo, bakoze badashingiye ku bitegetswe n’abandi.

Kagame yatangaje ibi mu nama irimo kubera I Dubai ihuza za guverinoma aho harimo haraganirwa uko amaleta afasha mu gusubiza ibibazo abaturage bahura na byo.

Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze aho yagaragazaga u Rwanda n’icyerekezo cy’igihugu, yavuze ko kuba Abanyarwanda barahisemo bagatora bemeza referendamu, ari amahitamo yabo ubwabo.

Abanyarwanda bangana na 98.3%, bemeje ko referendamu ivugururwa Kagame akongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu, amatora azaba mu mwaka wa 2017.

Umukuru w’igihugu yagize ati “Ibyo bakoze byari icyifuzo cyabo, ntabwo babikoze kubera undi muntu uwo ari we wese.”

Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yongeye kuvuga ko ibyo akora, adashingira ku bitekerezo by’abantu gusa ahubwo ngo akora ku cyakagombye gukorwa.

Yunzemo ati “Ntabwo njya nshingira ku butumwa mbona, nshingira ku kuri ku gihari, Abanyarwanda bafite igihugu cyabo kandi bafite icyo bagitekereza kuri ejo hacyo, yego twumva abatubwira ariko nyuma uhitamo icyo wikorera ubwawe n’icyo ukorera igihugu.”

Ku birebana n’inkunga u Rwanda ruhabwa, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batifuza ko inkunga zabaho ubuziraherezo.

Avuga ko “Inkunga u Rwanda rubona ntabwo ari ikintu igihugu gikeneye ko cyahoraho ubuzirahezo, hakenewe ko yakoreshwa kugira ngo hubakwe inzego zikomere ndetse n’ubukungu bw’igihugu, icyerekezo cyacu ni ukureba ko dushobora guhagarara ku maguru yacu ubwacu kandi tugateza imbere igihugu cyacu, tugakurura abashoramari bagakora ishoramari.”

Ubwo kandi yerekanaga ishusho y’u Rwanda, umukuru w’igihugu yavuze ko icyo Abanyarwanda bagiye bashyira imbere, atari ukuvuga ngo igihugu ni gito, ahubwo gushyiraho gahunda nziza nibyo bifite agaciro.

-2044.jpg

Perezida Kagame yakirwa muri iyo nama

Ku birebana n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Émirats Arabes Unis, Perezida Kagame avuga ko iyo urebye UAE aho iki gihugu cyavuye, ukabona agaciro gakomeye bafite kandi bakuye muri bike bari bafite, ibi bituma hakwiye kubaho ubufatanye n’iki gihugu.

Perezida Paul Kagame aragaragaza ubunararibonye afite, bw’aho yavanye abaturage barenga miliyoni imwe mu bukene bukabije.

2016-02-11
Editorial

IZINDI NKURU

Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Editorial 15 May 2017
Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Editorial 29 Nov 2019
Moïse Katumbi yemeje ko agiye gusubira muri RDC kwiyamamaza

Moïse Katumbi yemeje ko agiye gusubira muri RDC kwiyamamaza

Editorial 28 Apr 2018
Dr Frank Habineza  arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo

Dr Frank Habineza arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo

Editorial 24 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Amakuru

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Editorial 16 Jul 2025
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO

Editorial 22 Aug 2018
Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera
ITOHOZA

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Editorial 04 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru