• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila
Emmanuel Ramazani Shadary ashinjwa na EU gukora bimwe mu byaha, birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gihugu cye

EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila

Editorial 11 Dec 2018 POLITIKI

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wongereye igihe ku bihano wafatiye Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida watanzwe na Perezida Joseph Kabila, mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, tariki ya 23 uku kwezi.

Ibi bihano kandi byongeye guhabwa abandi bantu 13 ba hafi ba Perezida Kabila, ibintu ubutegetsi bwe bwamaganiye kure.

Nubwo Leta ya Perezida Kabila yagiye ivuga ko ibi bihano bigomba kuvanwaho, uyu muryango wongereye ibi bihano kugeza tariki ya 12 Ukuboza 2019.

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bari bateraniye mu Bubiligi, nibo bafashe icyemezo kuri ibi bihano birimo; kubuzwa gutemberera mu bihugu 28 bihuriye muri EU no gufatira imitungo yabo, nk’uko Jeune Afrique yabyanditse.

Emmanuel Ramazani Shadary ashinjwa n’uyu muryango gukora bimwe mu byaha, birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gihugu cye, ubwo yari Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere, bamwe mu bamaganaga manda za Perezida Kabila bakaba baragiye bicwa bari mu myigaragambyo.

Jean-Claude Mokeni, umwe mu bagize itsinda rishinzwe kwamamaza Emmanuel Ramazani Shadary akaba no muri Sena y’iki gihugu, yamaganye iki cyemezo aho yagize “Twe turemeza ko iki ari icyemezo kitari cyiza, gishobora gukongeza umuriro muri iki gihugu kubera ko kugeza uyu munsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi urabona ko batangiye kucyuririraho bangiza izina ry’umukandida wacu.”

Mokeni yanavuze ko mu gihe Shadary ngo yaba atsinze amatora ibi bihano bizavanwaho, ariko akongera kwemeza ko ibi bihano bibangamiye demokarasi muri iki gihugu n’amatora arimo gutegurwa.

Shadary w’imyaka 58 yavukiye mu Ntara ya Maniema ahitwa Kilungay, mu Karere ka Kabambare, akaba mu mabyiruka ye yarakuze abwirwa ko azaba umuhanga n’umuntu ukomeye.

Mu 2015, Shadary yagizwe umunyamabanga wungirije w’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange, mu mwaka wakurikiyeho ku itariki ya 19 Ukuboza 2016, agirwa Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu kugeza kuwa 22 Gashyantare 2018.

2018-12-11
Editorial

IZINDI NKURU

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Editorial 10 Jun 2024
USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

Editorial 13 Mar 2018
Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Editorial 01 Jul 2016
Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa yatawe muri yombi

Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa yatawe muri yombi

Editorial 20 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI
Amakuru

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Editorial 24 Jan 2025
Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Editorial 12 Aug 2017
Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama
Amakuru

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Editorial 06 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru