Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yatanze ubutumwa bwo kwifatanya no guhumuriza imiryango y’abakinnyi baburiye ababo mu mpanuka y’indege yari itwaye abagenzi 81 bava muri Brazil berekeza Colombie yakoze impanuka ipfiramo abantu 71
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016 ni bwo inkuru y’akababaro yasohotse ivuga ko indege yari itwaye abagenzi 81 bava muri Brazil berekeza Colombie yakoze impanuka ipfiramo abantu 71.
Iyi ndege yari irimo abakinnyi b’ikipe ya Chapecoense yo muri Brazil yari igiye gukina na Atletico National yo muri Colombie. Aba bakinnyi b’iyi kipe umwe gusa ni we wabashije kurokoka.
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’imiryango y’abakinnyi babuze ababo ndetse n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru muri rusange. Biciye ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA
De Gaulle yagize ati :”Birababaje cyane kumva iyi nkuru y’incamugongo y’aya makuru mabi y’impanuka y’indege muri Colombie. Ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abanyamuryango baryo, abakinnyi n’abafatanyabikorwa b’umupira w’amaguru twifatanyije n’iyi kipe yo muri Brazil ya Chapecoense. Twihanganishije cyane abafana ba Chapecoense n’umuryango w’umupira w’amaguru “
Iyi nkuru ibabaje yashenguye cyane abafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru ndetse na siporo muri rusange, abantu bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwifatanya n’ababuze ababo ndetse abandi batangiye no gutanga inkunga y’amafaranga yo kugoboka abasigaye.
Ikipe ya Chapocoense yakoze impanuka iyiye gukina muri Colombie