Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 iratangira icakirana n’iya Tanzania mu mikino y’abatarengeje imyaka 16 mu karere ka gatanu, igamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika ( FIBA AFRICA U16) kizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.
U Rwanda rwakiriye iyi mikino y’akarere ka gatanu guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2019 mu bangavu no mu cyiciro cy’ingimbi.
Mu cyiciro cy’ingimbi, iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bibiri aribyo u Rwanda rwayakiriye ndetse na Uganda mu gihe mu bangavu hitabiriye u Rwanda, Tanzania na Uganda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo habaye inama tekinike yemeza ko umukino ubimburira iyindi uza guhuza u Rwanda na Tanzania mu bangavu kuri uyu wa Mbere guhera saa 18:00 muri Petit Stade Amahoro.
Mu ngimbi, u Rwanda ruzakina na Uganda ku wa Gatatu ndetse bakine undi mukino ku wa Gatandatu bahataniye itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya FIBA Africa U-16 izabera muri Cap Vert.
Mu bangavu, buri gihugu kizahura n’ikindi mu mikino ibiri harebwe uko azaba yakurikiranye ku rutonde ukuyemo u Rwanda kuko ruzakira imikino ya nyuma izaba muri Kanama, aho Uganda na Tanzania ari zo zigomba kwishakamo ibona itike.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi, Murenzi Yves, yavuze ko biteguye neza aya marushanwa, aho bafite intego yo gushimisha abanyarwanda.
Ati” Gahunda ni ugushimisha abanyarwanda kandi abanyarwanda bakunda intsinzi. Niba ubushize twaratwaye igikombe ubu ntabwo aribwo twasubira inyuma.”
Mushumba Charles utoza abangavu yavuze ko ikipe yiteguye neza ndetse izifashisha iyi mikino mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika izakira muri Kanama.
Aya makipe y’u Rwanda agizwe n’abanyeshuri, yatangiye imyiteguro y’aya marushanwa mu Ukuboza 2018, aho bahurijwe hamwe, bigira hamwe mu rwego rwo kubasha kubakurikirana, aho bamwe biga muri Ecole Notre Dame de la Providance i Huye abandi muri Lycée de Kigali mu gihe bahurizwa hamwe mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko.
Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’ingimbi (U-16): Niyomugabo Augustin, Ntayomba Emmanuel, Izere Rutsindura Brillant Brave, Karenzi Brian, Nubaha Ghislain, Cyusa Ntaganira Emmanuel, Ishema Kevin, Muhizi Ngoga Bonheur, Mutabazi Pacifique, Kizito Murenzi Romain, Iratubona Ulysse, Irakoze Jules, Rutatika Dick Sano na Muhigira Tristan.
Abakinnyi 12 bagize ikipe y’Abangavu: Usanase Stacy Charlene, Tumukunde Oliviette, Dusingizumuremyi Stella Matutina, Munezero Lamla, Umuhamya Ange Promesse, Uwimpuhwe Violette, Kariza Karenzi Arlette, Burasa Ishimwe Naomie, Nyiramugisha Hope, Umubyeyi Amelie Ella, Hahirwa Raissa na Teta Allya Meghan.
Uko amakipe azahura muri iyi mikino
Kuwa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019
18.00 – Rwanda vs Tanzania (Girls)
Kuwa Kabiri tariki 11 Kamena
18.00 – Tanzania vs Uganda (Girls)
Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2019
17.00 – Uganda vs Rwanda (Girls)
19.00 – Rwanda vs Uganda (Boys)
Kuwa Kane tariki 13 Kamena 2019
18.00 – Tanzania vs Rwanda (Girls)
Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019
18.00 – Uganda vs Tanzania (Girls)
Kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019
17.00 – Rwanda vs Uganda (Girls)
19.00 – Uganda vs Rwanda (Boys)