Umubiligikazi Maria Arena, akaba yari akuriye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, kuwa gatatu ushize yeguye kuri uwo mwanya kubera ikibazo cya ruswa yakiriye mu bihe binyuranye, kugirango agushe mu mutego iyo Nteko wo gufata ibyemezo bitonesha bimwe mu bihugu, bigahungeta ibindi nk’uRwanda.
Kubera ko bitoroshye guha ruswa abagize iyo Nteko bose, Maria Arena yafatanyije n’abandi baryi ba ruswa, barimo Umutaliyani Pier Antoni Panzeri, nawe wigeze kuba Komiseri mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, maze bashinga icyo bise”Umuryango Udaharanira Inyungu”, FIGHT IMPUNITY, ngo ugamije kurengera uburenganzira bwa muntu no kurwanya umuco wo kudahana. Aya yari amayeri yo gusibanganya ibimenyetso, kugirango iyo Fight Impunity abe ari yo izajya ikusanya ruswa, maze Arena na Panzeri bayishyikirize abazabafasha gufata ibyemezo bibogamye.
Umunyekongo, Denis Mukwege yashyizwe mu nama y’ubutegetsi y’ icyo kiguri cy’amabandi, kigamije kurengera inyungu za bamwe, no kubangamira abo bafata nk’insina ngufi, barimo uRwanda .
Dr Denis Mukwege wiriza uRwanda mu kanwa, yatumiwe incuro utabara mu nama za Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ku kagambane ka Depite Maria Arena. Uyu Maria Arena ndetse n’ihabara ye Pier Antoni Panzeri, nk’intumwa za Fight Impunity, nabo bagaragaye kenshi mu makoraniro y’Abanyekongo banga urunuka uRwanda n’Ubuyobozio bwarwo, nk’icyitwa LUCHA, kinavugwa cyane muri jenoside irimo gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ibyavuye muri izo nama ni ibirego bitagira inshingiro, bishinja uRwanda kuvogera ubusugire bwa Kongo.
Fight Impunity kandi yagize uruhare mu mijugugujugu yatewe uRwanda, kubera ifatwa ry’icyihebe Paul Rusesabagina, ndetse inakoresha abandi bantu barimo na bamwe mu bategetsi ba Amerika, n’ubu birirwa basakuza ngo Rusesabagina narekurwe.
Burya rero koko iminsi y’umujura ni 40! Maria Arena ajya gufatwa, yari avuye mu gihugu cya Qatar, aho yagiye nk’Umudepite mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, kandi abamukuriye mu kazi batabizi. Avuye yo yateguye raporo ishimagiza Qatar ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, mu gihe icyo gihugu cyashinjwaga bikomeye gufata nabi abimukira, cyane cyane abakoraga mu kubaka ibikorwa-remezo byifashishijwe mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru giherutse cyakiniwe muri Qatar mu mpera z’umwaka ushize.
Qatar yaba yararenganaga mu gushinjwa ibyo birego nk’uko bimeze ku Rwanda, yaba se koko yarahutaje uburenganzira bwa muntu, ikizwi ni uko hari abanya Qatar biyambaje Depite Maria Arena na Pier Panzeri, babaha “akantu” gatubutse, ngo Abanyaburayi bahe agahenge igihugu cyabo. Maria Arena amaze gufatirwa mu cyuho yareguye, naho ishumi ye, Pier Antoni Panzeri, irafunze mu gihe iperereza rikomeje
Ese bizaba ngombwa ko n’uRwanda rutanga inyoroshyo ngo bareke kuruhoza ku nkeke? Ababitekereza batyo baribeshya cyane, kuko uRwanda rwiyemeje gukora ibikwiye no mu gihe gikwiye, ahasigaye ibikorwa bikagaragaza ufite ukuri.
Maria Arena, Pier Antoni Panzeri, Denis Mukwege, Bob Mendez, Human Rights Watch n’ibindi bisahiranda, bimenye ko akarengane kadahoraho ubuziraherezo, kuko ukuri n’iyo kwatinda kugera aho kukigaragaza. Ikindi, ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.