• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Finland: Pasiteri Jerome Nyandwi, aravuga ko ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho ko agambanira U Rwanda
Pasiteri Jerome Nyandwi na Bishop Rugagi Innocent

Finland: Pasiteri Jerome Nyandwi, aravuga ko ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho ko agambanira U Rwanda

Editorial 08 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu ibaruwa yandikiye urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC)  Rushyashya ifitiye kopi, Pasiteri Jerome Umunyarwanda uba mu gihigu cya Finland yagaragaje ko ibyo twamwanditseho ataribyo ko ahubwo byamwangirije isura no kumutesha agaciro k’umurimo akora.

Akomeza anyomoza amakuru yamuvuzweho ko afasha abantu guhunga igihugu, kubafasha kwaka ubuhunzi, kugirana ubucuti bwihariye n’umugore wa Lt Mutabazi no kuba yarafunguranye itorero ngo n’umugabo witwa Nyamuhombeza Ombe.

Kuri iki kibazo Pasiteri Jerome aragira ati : Twebwe abanyarwanda tuba hano muri Finland twuhaba  igihugu cyacu cyu Rwanda kituzi kuko dufite aho tubarizwa muri ( RCFF) Rwandan community in Finland and friends . Dufite ubuyobozi buzwi n’igihugu.  Ikindi nitabira ibikorwa bya leta uko bikwiriye nk’amatora yaba aya Perezida ndetse nay’abadepite mba ku iliste y’amatora. Ikindi  mfatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, by’umwihariko twibuka ku nshuro ya 24 nijye watangije uwo muhango nsengera  inzirakarengane zazize Jenoside.

Pasiteri Jerome Nyandwi

Pasiteri Jorome mu ibaruwa ye agaragaza ko yitabira ibikorwa bya Leta,agira ati : Umuhango wo gusangira  umuganura  wabaye kuwa 26 Kanama 2017, wabereye hano  muri Finland ndi mu bawuteguye, uyu mwaka  dushoje [ 2018 ] wabereye Norway. Twakira Ambassador mushya uhagarariye u Rwanda muri scandinavia ndi mu bamwakiriye.

Naho ku kibazo cy’ubucuti bwe na  Bishop Rugagi  Innocent, washyizwe muri iyi nkuru, Pasiteri Jerome aragira ati : Si ubwambere adusuye kandi yakoze umurimo w’Imana neza Imana imukoresha ibitangaza abarwayi barakira,  kumva ngo arahunze arahunga iki ? arahunga amahoro se ?  Twese dukunda igihugu cyacu URwanda n’umbyeyi wacu ibyo kuvuga ngo turacyanga abashatse kwigira shyashya ntawanga umubyeyi we.

Pasiteri Jerome akomeza  ati : Sinzigera nkorana n’abanga igihugu cyanjye, sinzigera nkivuga nabi ibyo nkora birazwi bifitiye abanyarwada akamaro, ubirwanya we yaba adafite umutima wa kimuntu, twamusaba guhinduka akarangwa no kugira ubumuntu no kugira umutima wagipfura.

Pasiteri avuga ko iyi nkuru yabanje gukwirakwizwa n’umuntu wafunguye facebook yiyita Viateur Ndimubanzi ayifungura ariyo nkuru gusa ayifunguriye ahita atanga ayo makuru kuma whatsapp arangije ahita afunga facebook kandi yayifunguriye muri Finland, pasiteri yemeza ko uwo muntu azwi.

Mu kiganiro kigufi Pasiteri Jorome ari muri Finland, yagiranye na Rushyashya kuri telephone yahakanye aya makuru ndetse yemeza ko ari ikibazo kiri mu muryango we cyane cyane umwana abereye nyirarume ukomeje ku muharabika.

Mu bucukumbuzi bwacu twasanze koko Pasiteri Jerome ntaho ahuriye na bimwe mu bimuvugwaho nk’uko  kandi byemezwa  n’abantu batandukanye Rushyashya yaganiriye nabo, tukaba dukomeje gukurikirana.

2019-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Editorial 08 Mar 2020
Nibarize Ingabire Victoire

Nibarize Ingabire Victoire

Editorial 21 Sep 2018
Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Editorial 23 Aug 2023
Uwahoze ari Maneko  mu gisirikare cy’u Burundi  aragaragaza  ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Editorial 09 Jan 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Josiane
    February 6, 201912:01 pm -

    Turagukunda pastor jerome , ntaribi

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.
Amakuru

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Editorial 16 May 2023
Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Editorial 12 Mar 2020
Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi

Editorial 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru