Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa Volleyball ku isi FIVB yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda cyaciwe amande y’arenga Miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no kumara amezi 6 idategura amarushanwa.
Ni ibihano bije nyuma yaho igihugu cy’u Rwanda cyakinishije abakinnyi b’abanyamahanga badafite ibyangombwa byuzuye mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’Abagore giheruka kubera mu Rwanda muri Nzeri 2021.
Ibi bihano byahawe u Rwanda byahise bishyirwa mu bikorwa ariko icyo gusubika amarushanwa cyo kivaho kuko hari hashize amezi atandatu ruhanwe, ibi bivuze ko mu gihe cyose amafaranga rwaciye yakwishyurwa imikino n’amarushanwa mpuzamahanga yahita akinwa.
Usibye ibi bihano byahawe u Rwanda, abakinnyi nabo bagaragaye ko badafite ibyangombwa byuzuye byo gukinira ikipe y’igihugu Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil bahanwe kudakina amarushanwa ayariyo yose mu gihe cy’amezi 10.
Mu minsi ishize kandi nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ igifungo cy’imyaka ibiri kubera uruhare yagize mu makosa yatumye u Rwanda ruzererwa mu irushanwa. Gusa iki gihano cyaje kugabanywa mu bujurire, kigirwa amezi umunani.