Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi aravuga ko uwahoze ari umukuru w’igipolisi ufunze, Gen Kale Kayihura, kimwe n’undi muturage wese wa Uganda.
Ibi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Gen Kale Kayihura agejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Makindye bwa mbere, kuva yatabwa muri yombi kuwa 13 Kamena, akamenyeshwa ibirego ashinjwa .
Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 24 Kanama 2018, nibwo Gen Kale Kayihura yagejejwe imbere y’urukiko. Gen David Muhoozi yavuze ko kugeza Kayihura imbere y’urukiko byazanye iherezo ku mpuha zari zimaze iminsi zidashira. Yagize ati: “Gen Kayihura yagaragajwe ejo kugirango harangizwe impuha ku gihe yari kuzashinjwa.”
Gen Muhoozi yakomeje avuga ko kimwe n’undi muturage mu gihugu cya Uganda, Gen Kayihura yemerewe gukurikiranwa adafunze kuri bail mu gihe yakwemeza urukiko uko azajya aboneka nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Gen Kale Kayihura yashinjijwe kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara, kubiha abatabyemerewe n’amategeko, ndetse no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura binyuranyije n’amategeko impunzi z’Abanyarwanda. Ibi birego byose akaba yarabihakanye.
Gen Kale Kayihura wayoboye igipolisi cya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018, agasimbuzwa Martin Okoth Ochola, afunganwe n’abandi bapolisi bakuru nabo bafashwe mu nkundura imwe nabo baregwa ibyaha birimo gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.
Ni mu gihe bivugwa ko, Lt Joel Mutabazi wakunze kugarukwaho cyane, ngo yagaruwe mu Rwanda mu rwego rw’amasezerano ari hagati y’u Rwanda na Uganda yo guhererekanya abanyabyaha baba baratorotse ubutabera bagahungira mu gihugu kimwe cyangwa ikindi ndetse hakaba hari n’Abagande benshi u Rwanda rwasubije Uganda bashakishwaga n’ubutabera bwaho.
Lt Mutabazi Joel yakatiwe, gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare kuwa 3 Ukwakira mu 2014 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC mu rubanza rwiswe urw’iterabwoba rwaregwamo abantu 16 bakekwaho kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.