• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi

Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi

Editorial 26 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi aravuga ko uwahoze ari umukuru w’igipolisi ufunze, Gen Kale Kayihura, kimwe n’undi muturage wese wa Uganda.

Ibi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Gen Kale Kayihura  agejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Makindye bwa mbere, kuva yatabwa muri yombi kuwa 13 Kamena, akamenyeshwa ibirego ashinjwa .

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 24 Kanama 2018, nibwo Gen Kale Kayihura yagejejwe imbere y’urukiko. Gen David Muhoozi yavuze ko kugeza Kayihura imbere y’urukiko byazanye iherezo ku mpuha zari zimaze iminsi zidashira. Yagize ati: “Gen Kayihura yagaragajwe ejo kugirango harangizwe impuha ku gihe yari kuzashinjwa.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko kimwe n’undi muturage mu gihugu cya Uganda, Gen Kayihura yemerewe gukurikiranwa adafunze kuri bail mu gihe yakwemeza urukiko uko azajya aboneka nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Gen Kale Kayihura yashinjijwe kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara, kubiha abatabyemerewe n’amategeko, ndetse no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura binyuranyije n’amategeko impunzi z’Abanyarwanda. Ibi birego byose akaba yarabihakanye.

Gen Kale Kayihura wayoboye igipolisi cya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018, agasimbuzwa Martin Okoth Ochola, afunganwe n’abandi bapolisi bakuru nabo bafashwe mu nkundura imwe nabo baregwa ibyaha birimo gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.

Ni mu gihe bivugwa ko, Lt Joel Mutabazi wakunze kugarukwaho cyane, ngo yagaruwe mu Rwanda mu rwego rw’amasezerano ari hagati y’u Rwanda na Uganda yo guhererekanya abanyabyaha baba baratorotse ubutabera bagahungira mu gihugu kimwe cyangwa ikindi ndetse hakaba hari n’Abagande benshi u Rwanda rwasubije Uganda bashakishwaga n’ubutabera bwaho.

Lt Mutabazi Joel yakatiwe, gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare kuwa 3 Ukwakira mu 2014 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC mu rubanza rwiswe urw’iterabwoba rwaregwamo abantu 16 bakekwaho kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

 

2018-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023
Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Editorial 02 Mar 2017
Reba amafoto y’ikizungerezi kiri mu rukundo na Diamond

Reba amafoto y’ikizungerezi kiri mu rukundo na Diamond

Editorial 28 Oct 2018
Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Editorial 02 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Wamala ukekwaho kwica Mowzey Radio rwasubitswe
SHOWBIZ

Urubanza rwa Wamala ukekwaho kwica Mowzey Radio rwasubitswe

Editorial 27 Feb 2018
Bugesera: Abamotari bongeye kwibutswa inshingano zabo basabwa gukora neza akazi kabo
Mu Mahanga

Bugesera: Abamotari bongeye kwibutswa inshingano zabo basabwa gukora neza akazi kabo

Editorial 02 Feb 2016
Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside
ITOHOZA

Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 11 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru