Prof Ransford Gyampo wo muri Kaminuza ya Ghana aratangaza ko igihugu cye gikeneye umukuru w’igihugu w’umunyabwenge ureba kure nka perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ibi akaba yarabitangaje avuga ku ifungwa ry’insengero zitujuje ibyangombwa riherutse kuba mu Rwanda, aho insengero nk’izi zisaga 6,000 zafunzwe hirya no hino mu gihugu.
Ubwo perezida Kagame yavugaga kuri iki kibazo yavuze ko nyinshi muri izi nsengero ziyobowe n’abantu biyita ab’Imana ariko bafite inyungu bagamije gukura mu bayoboke babo.
Agira icyo avuga kuri iki kintu kuwa 06 Gicurasi abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, uyu mwarimu mu bijyanye na politiki (Political Science) muri Kaminuza ya Ghana, Prof. Ransford Gyampo, yavuze ko no mu gihugu cye hari abantu bize ariko bakanga gutekereza ahubwo bakisunga abatekamutwe biyita abapasitoro.
Yagize ati: “Paul Kagame, nturwanya iyobokamana. Uri gusa umunyabwenge n’umuyobozi ukora akazi ke. Ntibitangaje kuba u Rwanda, icyo gihugu cyahungabanyijwe na jenoside ikomeye cyongeye guhagarara kandi kikaba gikora neza kurusha Ghana.”
Yakomeje avuga ko abanyapolitiki b’iwabo bari mu gihombo mu bijyanye n’ingengabitekerezo kandi bemera ko nta butumwa bafite bwabageza ku butegetsi cyangwa bwatuma babugumaho.
Uyu muhanga yakomeje ashinja aba banyapolitiki bo muri Ghana kwanga gutekereza ahubwo bakitabaza mu ibanga abapasitoro yise abanyemaji (‘pasteurs-magiciens’).
Aha ngo akaba ari ho haturuka kudahana abo biyita abapasitoro banyunyuza imitsi y’injiji z’Abanye-Ghana.
Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko abantu bo nzego zose za leta bagana aba biyita abakozi b’Imana uhereye ku bapolisi, abanyamategeko, abadepite, abacamanza n’abandi.