Mu matora yabereye i Zurich mu Busuwisi kuri uyu wa 26 Gashyantare 2016, Gianni Infantino usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yatorewe gusimbura Sepp Blatter wari usanzwe ari Perezida w’iri shyirahamwe kuva mu 1998.
Gianni Infantino kuri Stade Amahoro i Remera mbere y’umukino u Rwanda rwatsinzemo Cote d’ivoire 1-0 muri CHAN
Muri aya matora, u Rwanda rwai ruhagarariwe na Nzamwita Vincent De Gaulle.
Abahataniraga uyu mwanya ni Gianni Infantino, Sheikh Salman bin Ebrahim Al
Khalifa, Tokyo Sexwale, Jerome Champagne na Prince Ali Bin Al Hussein.
Mbere y’amatora, Tokyo Sexwale ukomoka muri Afurika y’Epfo yavuye mu bahatanira kuyobora FIFA.
Icyiciro cya mbere cy’amatora, cyarangiye nta mukandida ubashije kugeza kuri 2/3 nk’uko biteganywa n’amategeko agenga aya matora.
Prince Ali yagize 27, Salman abona 85, Champagne abona 7 mu gihe Gianni Infantino yari afite amajwi 88 .
Abanyamauryango 207 ba FIFA nibo batoye mu gihe Koweit na Indonesia batari bemerewe gutora.
Mu cyiciro cya kabiri, Gianni Infatino yabonye amajwi 115, arusha 27 Sheikh Salman bin Ebrahim al-Khalifa. Aha, hari hakenewe nibura 50% gusa (104).
Prince Ali bin al-Hussein yabaye uwa gatatu n’aamjwi 4, naho Jerome Champagne ntiyatorwa.
M.Fils