Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara yakanguriye abanyeshuri bagera ku 1000 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu murenge wa Mugombwa, muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.
Ibi babikanguriwe ku ya 2 Nzeri na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gisagara.
Mu butumwa yabagejejeho, IP Uwambaye yababwiye ati:”Kwishora mu biyobyabwenge ni icyaha kandi uretse n’ibyo bigira ingaruka ku buzima n’imibereho muri rusange. Hari bamwe muri bagenzi banyu batwara inda bitewe no kubinywa ku buryo bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina no kureka ishuri.”
Yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse ko bimutera uburwayi butandukanye.
IP Uwambaye yakomeje abwira abo banyeshuri ati:”Muri kwiga kugira ngo mwigirire akamaro, mukagirire imiryango yanyu n’igihugu muri rusange. Ibyo ntimwabigeraho mwishora mu biyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’ibindi. Mukwiye kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”
Yagize kandi ati:”Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ingaruka zabyo mubyirinde kandi mugire uruhare mu kubirwanya musobanurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi ububi bwabyo, kandi mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza ndetse n’abakora ibindi byaha.”
IP Uwambaye yabasabye gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha ; ndetse abasobanurira akamaro kayo agira ati:”Abayagize bungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya no gukumira ibyaha; haba mu ishuri ryabo, mu gace riherereyemo; ndetse n’iwabo mu rugo.”
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iri shuri, Harerimana Aimable yagize ati:”Ubumenyi abanyeshuri bahawe buzatuma birinda ibyaha ubwabo; bityo babe abenegihugu beza.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yagiranye na bo, kandi ayizeza ko bagiye gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha.
RNP