Bamwe muri ba kizigenza b’ingabo za Uganda ubu nabo baratanga ibitekerezo byabo ku birebana n’ubutegetsi bw’igitugu , bumaze igihe bubeshya abaturage, ngo hari abaturuka hanze babangamiye igihugu.
Ushinzwe itsinda ry’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu,” the Special Forces Command “SFC, Jenerali Majoro. Don Nabasa, ku wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, yasubiyemo muri iyo propaganda isanzwe abitwerera igihugu atigeze avuga bitanagoye kuba umuntu yacyeka ko ari URwanda yavugaga, niba ari URwanda Kampala yahisemo kujya igerekaho ibyayinaniye byose, kandi nyamara ari Uganda iri mu bikorwa bibangamira umuturanyi wayo.
Ibyo byari mu mbwirwaruhame yagezwaga ku baturage ku munsi w’ingabo aho yagaragaye yicaranye n’ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere Jenerali Majoro. James Birungi.
Itangazamakuru rikaba ryarashyize ahagaragara ibyo uwo Majoro Jenerali. Nabasa yavuze, aho yagize ati, “Hari abari hanze y’igihugu bashishikajwe no guhungabanya Uganda, ariko kandi banacura umugambi wo kuvanaho ubutegetsi. Abo bantu bo hanze y’igihugu bararebera, kandi ntibifuza ko twatera imbere!”
Mu mvugo yuje ubusahiranda, uyu mujenerali yagize ati, “Dufite peteroli ahangaha hakaniyongeraho ubwiza bw’igihugu, ituze iterambere akarusho umutegetsi w’imboneka rimwe. Wenda bakaba batekereza ko umutegetsi w’imboneka rimwe aribyo byaba bibateza kavuyo.”
Abari bakimara kumva iyo mbwirwaruhame basigaye bumiwe ariko banishima mu mitwe. Ingabo za UPDF ntizigomba kwivanga kuvuga imbwirwaruhame ya politike, cyane cyane iyo ari propaganda cyangwa se imvugo zuje ubusahiranda (sycophantic utterances). Ibyo bihabanye n’itegeko Nshinga ry’igihugu cya Uganda kimwe n’amategeko agenga ingabo za Uganda, Uganda People’s Defense Forces (UPDF). Kandi nyamara, Nabasa agaragara nkaho abigira abizi ko arimo kwica itegeko rigenga ingabo.
“Ko Umujenerali atakavuze bene ariya magambo yo guhakirizwa kandi abizi neza ko arimo kwica nkana amategeko agenga umwuga we, iki nacyo akaba ari ikindi cyimenyetso simusiga cyigaragaza ukuntu bariya bantu babaye ba Col. Bagosora bo kwa Habyarimana mbere ya jenoside yakorewe abatutsi [ 1994] mu by’ukuri biragaragaza ukuntu ubutegetsi bwa National Resistance Movement (NRM) muri rusange buri mu marembera, irangwa n’akavuyo hamwe no kudakurikiza amategeko ,” nk’uko bigaragarira buri wese.
Mu by’ukuri kuba Jenerali ntibishobora gutuma arengera amategeko; ahubwo byakabaye bimuzitira kutayarengaho bityo akaba intangarugero ku zindi ngabo akuriye mu rwego rwo kujya zubahiriza amategeko.
Ugendeye ku mbwirwaruhame ye ya propaganda, Nabasa nizo ngirwa ngabo zohanze yavugaga, “Ntabwo zizigera ziza imbonankubone; bazohereza amafaranga n’abantu, nkabariya barimo guhambirizwa mur’iyi minsi…”
Uyu mugabo yasubiragamo ibyo bari bageretse kuri ba bakozi ba MTN – umufaransa, umunyarwanda n’umutaliyani – bakaba barafunzwe bakanirukanwa mu kwezi gushize, bagasubizwa mu bihugu byabo mu buryo budasobanutse. Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare rwihishe inyuma y’igipolisi cya Uganda – rwatanze itangazo ryavugaga ko abo bantu uko ari batatu bari imbogamizi ku mutekano w’igihugu. Nyamara kandi ntibigeze bagezwa imbere y’ubutabera.
Umufaransa Olivier Prentout, wari umuyobozi ushinzwe marketing muri MTN Uganda n’umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura
Bashyizwe mu buroko nyuma y’amasaha menshi y’iyicarubozi bityo boherezwa mu bihugu byabo mu gihe cy’amasaha abaze. “Niba barimo gupanga guhirika ubutegetsi kuki batigeze babageza mu nkiko bityo bagahanwa, noneho rubanda bakamenya uburemere bw’ibyaha byabo, kuki babigize ibanga ryahariwe urwego rw’ubutasi rwa gisirikare cya Uganda, n’urwego rushinzwe kurinda Perezida, kuki inzirakarengane?,”
Ibi akaba ari ibyibazwa n’uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru wa Virunga Post. Ibyo abantu bibaza: kuki ibi bisanishwa n’umutekano w’igihugu ?” “kuki hatabayeho gucirwa urubanza,niba polisi yari ifite gihamya?”
Ukuri kwahise kujya ahagaragara ko inyuma yiryo y’iyirukanwa haba hagamijwe gukamura amafaranga muri abo bahambirizwa n’ubutegetsi muri abo bahoze ari abakozi ba MTN Uganda, mu rwego rwo kugirango impushya zabo zongerwe. Ariko iyo niyo miterere y’ubwo butegetsi n’inzego z’ubutasi bwayo nkuko Jenerali. Nabasa ya bigize.
Sarah Kagingo inshuti magara ya Salim Saleh
Akaba avuga ko ngo bajyaga baha urubyiruko amafaranga , iki akaba ari kimwe mu binyoma abantu nka Sarah Kagingo, inkoramutima y’ubwo butegetsi mu rwego rwa propaganda, ugenda yandika ibyo ku rubuga rwe rwa internet, ngo Umunyarwanda wirukanwe yajyaga mu bikorwa by’ubutasi, ariko ngo yatangaga n’amafaranga, He claimed they were “giving money “.
Bobi Wine
Ubutegetsi bwa Kampala bwashoje intambara kuri benshi mu baturage babwo. Abo bana uwo mugabo avuga buri munsi baba babona ukuntu ubutegetsi bwirirwa bukorera iyicarubozo abadepite nka Bobi Wine wari ugiye kumira umwuka, ari nako abo bana birirwa bareba abaraswa ku manywa y’ihangu.
Abarwanashyaka ba Besigye bateshwa umutwe, bakirirwa babirukankana bakabakomeretsa ndetse no kumugazwa. Ngubwo ubutegetsi buri mu marembera niko bukora.