• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1

Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1

Editorial 15 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 10 2023 nibwo hakinwaga imikno y’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere cy’abagabo, ikipe ya Kiyovu SC yatsinze Marine FC ibitego 2-1.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC, ni ibitego byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 23 na Mulumba watsinze ikindi ku munota wa 73 naho kimwe cya Marine FC cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba ku munota wa 86 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Kiyovu SC, Koukulas Petros yavuze ko abakinnyi abereye umutoza bari mu buzima bubi harimo ko bamwe batangiye gusohorwa mu mazu barimo.

Petros yagize ati “Ntabwo nishimye kubera uko tubayeho mu ikipe, tubayeho mu buzima bugoye, abakinnyi banjye babaye intwari uyu munsi kubera ko turi guhura n’ibintu ntigeze mpura na byo mu buzima bwanjye. Kugira ngo baze bakine bitware gutya ni igitangaza. Nabashimira cyane.”

“Ibyo duhura na byo buri munsi biragoye cyane. Abakinnyi ntibafite aho kuba, turishyuza imishahara n’uduhimbazamusyi. Ako kuri Gorilla FC ndakeka bagiye kukaduha aka kanya.”

“Ntabwo twitoza bihoraho, muri week-end ntitwitoza kuko ibibuga biba byuzuye amakipe. Ndamutse mvuze ibibazo biri mu ikipe dushobora gusoza ejo mu gitondo kandi uwo mwanya ntawo dufite.”

“Rimwe na rimwe turitoza ubundi ntitwitoze, rimwe imyitozo iba ari myiza ubundi ntibe myiza, turagerageza gutanga ibyo dufite byose tukarushanwa n’amakipe afite byose, ndakeka turi gukora neza, abasore bari gutanga ibirenze ibyo bafite. Nta birenze nababaza.”

“Baratwizeza buri munsi, ndashimira ukwitanga bagira gusa dukurikiza gahunda ariko ngerageza kubaba hafi tugafatanya gusa sinamenya igihe twakomeza kubaho gutya kuko ibintu birakomeye cyane.”

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafitiwe ukwezi k’umushahara bishyuza ubuyobozi ndetse n’ukwa kabiri kurabura iminsi mike ngo kuzure.

Nyuma y’iyi ntsinzi, ubuyobozi bw’ikipe bwatanze agahimbazamusyi kuri uyu mukino mu gihe hagitegerejwe ako ku mukino wa Gorilla FC Urucaca rwatsinze ku gitego 1-0 tariki 2 Ukwakira 2023.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru IGIHE, cyanditse ko hari bamwe mu bakinnyi bari ba Kiyovu Sports bari bacumbikiwe mu nzu za Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora iyi kipe basohowemo vuba na bwangu badahawe iminsi y’integuza.

Nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 12, izakurikizaho kwakirwa na Polie FC tariki 20 Ukwakira.

Imikino y’umunsi wa karindwi yaraye ikinwe uko yagenze:

Bugesera FC 2-2 Gorilla FC

Gasogi United 0-1 Amagaju FC

Kiyovu SC 2-1 Marines FC

Sunrise FC 0-1 Etincelles FC

Uko imikino ikinwa kuri iki cyumweru:

AS Kigali vs Police FC

Musanze FC vs Rayon Sports

Etoile de l’Est vs Muhazi United

2023-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Editorial 14 Sep 2020
Perezida Kagame yavuze ko abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo uzatanga

Perezida Kagame yavuze ko abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo uzatanga

Editorial 31 Jul 2024
Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 23 Apr 2022
Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Editorial 09 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30
Mu Mahanga

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Editorial 17 Jan 2017
Infungwa zari zifungiye muri Gereza ya Kimironko zimuwe
Mu Rwanda

Infungwa zari zifungiye muri Gereza ya Kimironko zimuwe

Editorial 04 Jun 2017
Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza
INKURU NYAMUKURU

Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Editorial 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru