• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

Editorial 10 Nov 2017 UBUKUNGU

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yavuze ko kwishyurana mu ikoranabuhanga aho guhererekanya amafaranga mu ntoki, bizatuma ubukungu bwihuta kandi amafaranga atakara mu bucuruzi nayo akagabanyuka cyane.

Yavuze ko kwishyurana mu ikoranabuhanga harimo inyungu nini mu kwihutisha ubucuruzi no kuzamura ubukungu muri rusange, kuko bituma amafaranga agera ku bantu benshi kandi mu gihe gito cyane kurusha guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Mu kiganiro na RBA, Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko uretse n’ibyo, BNR ikoresha amafaranga menshi ku mwaka mu gutumiza amafaranga (cash) mashya mu mahanga kugira ngo akoreshwe mu gihugu.

Yagize ati “Ni miliyari 2 Frw tugura za mpapuro z’amafaranga tuzana ariko no kuyajyana kuyageza mu mabanki, amabanki kuzayageza mu mashami yayo, ya mashami yayo kujya kuyageza ku bantu, ni amafaranga menshi cyane akoreshwa kugira ngo ayo mafaranga ashobore kugera ku bantu benshi.”

“Dukoresheje ikoranabuhanga rero, ibyo byose, ayo mafaranga atakarira muri ibyo yagombye gukora ibindi biteza imbere igihugu, biteza imbere n’abantu muri rusange.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko uko imyaka ishira ariko abantu bagenda babisobanukirwa, kuko nko mu 2011 hahererekanyijwe miliyari 5 Frw gusa hakoreshejwe ukwishyurana mu ikoranabuhanga, ariko muri uyu mwaka ngo zigeze kuri kuri miliyari hafi 57 Frw.

Gusa ibyo bigendana n’uburyo butandukanye bwo kwishyurana bwagiye buvuka, aho kuba gusa guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu bijyanye no kwishyurana.

Rwangombwa yakomeje agira ati “Ubu nshobora gufata telefoni yanjye nkajya kugura ibintu mu iduka, hari akantu baguha ushyiraho telefoni yawe ikagafotora, warangiza gushyiramo umubare w’ibanga ukaba wishyuye ibintu wari ukeneye kwishyura.”

“Cya gikorwa ukoze kigakura amafaranga kuri konti yawe muri banki, kikayashyira kuri konti y’umucuruzi wagiyeho kugura ibintu.”

Mu iterambere ry’ubu buryo bwo kwishyurana hagaragaramo imbogamizi zirimo ko iyo umucuruzi utamuhereje amafaranga ngo ayibikire aba nta cyizere afite ko yishyuwe, cyangwa umuntu utabitse amafaranga mu mufuka we akumva nta mahoro afite.

Kugira ngo ubwo buryo bukoreshwe cyane ngo bisaba ko ahantu hatangirwa serivisi haboneka uburyo bwo kwishyurwa mu ikoranabuhanga, niba ari nk’amaduka akaba afite ibyuma bifasha mu kwishyura ukoresheje ikarita.

U Rwanda rukomeje kwimakaza uburyo bwo kwishyurana hatabayeho gukoresha amafaranga mu ntoki uretse no mu bucuruzi busanzwe, kuko no mu ngendo, ubasha kwishyura urugendo rw’imodoka ukoresheje ikarita, kimwe n’ikoranabuhanga rifasha mu kwishyura moto.

2017-11-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Editorial 11 Jun 2018
Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Editorial 28 Mar 2020
Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Editorial 08 Sep 2018
Ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 Frw

Ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 Frw

Editorial 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana
ITOHOZA

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Editorial 11 Jul 2017
 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC
INKURU NYAMUKURU

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Editorial 16 Dec 2019
Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?
Amakuru

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Editorial 23 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru