Guverinoma y’u Buholandi yakuriye inzira ku murima abadepite bayo baherutse kuyandikira bayibaza niba izakomeza gufasha u Rwanda nyuma yo kugirana amasezerano n’ikipe ya Arsenal FC.
Aya masezerano y’imyaka itatu avuga ko ikipe ya Arsenal nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iy’abagore zizajya zambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso.
Ni amasezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo, hongerwa umubare w’abanyamahanga basura u Rwanda.
Nubwo aya masezerano yishimiwe na benshi mu Rwanda no mu karere, hari abandi bayamaganiye kure barimo n’abadepite bo mu Buholandi.
Abo badepite barimo uwitwa Joel Voordewind na Isabelle Dicks bandikiye Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Ubufatanye mu Iterambere w’u Buholandi, Sigrid Kaag, bamusaba ibisobanuro.
Mu bibazo bitanu bamubajije, byose byagarukaga ku buryo Guverinoma ibona igihugu itera inkunga nacyo kigahindukira kikajya gufatanya n’imwe mu makipe akomeye kandi akize ku Isi.
Hari n’aho bibaza niba u Buholandi bufite gahunda yo gukomeza gufasha u Rwanda nyuma y’ibi.
Abasubiza, Minisitiri Sigrid yavuze ko na we amakuru y’ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal yayamenyeye mu binyamakuru no kuri Twitter, gusa anyomoza abavuga ko u Rwanda ruzishyura miliyoni 40 z’amadolari ashingiye ku kuba nta rwego rwa Leta rwigeze rubitangaza.
Aba badepite bari bandikiye Minisitiri Sigrid bamubaza niba koko Guverinoma y’u Buholandi ikibona u Rwanda nk’igihugu gikwiye gufashwa, maze asubiza ati “Tariki 19 Nzeli 2016, Inteko yanyu yamenyeshejwe iby’icyemezo cyo gushyira u Rwanda mu bihugu byiswe ibiri mu ‘nzibacyuho’. Ibihugu biri mu nzibacyuho, intego ni ukuzabikuriraho imfashanyo, tukajya mu mubano ushingiye ku nyungu zishingiye ku ishoramari, ubucuruzi n’ubufatanye mu bya politiki ku mpande zombi.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda ruracyari mu bihugu bikennye n’ubukungu budahagije ariko rufite intego yo kwigobotora imfashanyo. Ibi biri mu murongo mwiza nk’uwo ubucuruzi n’ishoramari by’u Buholandi biharanira.”
Mu 2017, u Buholandi bwashoye miliyoni 42.5 z’amayero mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda binyuze muri Ambasade yabwo i Kigali aho ndetse n’uyu mwaka hari gahunda yo gukomeza ibyo iki gihugu cyiyemeje.
Sigrid ati “ Guverinoma irashaka gukomeza ubufatanye n’u Rwanda. Mu Rwanda, u Buholandi bwita ku bijyanye n’ibiribwa, umutekano, amazi n’isukura ndetse no mu bijyanye n’urwego rw’amategeko. Ibyiyongeye kuri ibyo, u Buholandi bwashoye amafaranga mu iterambere ry’urwego rw’abikorera mu Rwanda. Mu 2017, u Buholandi bwashoye miliyoni 42.5 z’amayero mu Rwanda binyuze muri Ambasade yabwo. Mu 2018, u Buholandi burifuza gukomeza iyi mikorere.”
‘Ibyo u Rwanda rwakoze ni amahitamo yarwo’
Minisitiri Sigrid yavuze kuba u Rwanda rwifuza kwigobotora inkunga z’amahanga nta handi byanyura atari mu iterambere ry’ubukungu, ubukerarugendo bufitemo uruhare.
Ati “U Buholandi bwumva neza ko u Rwanda muri gahunda yagutse y’iterambere rushaka guteza imbere ubukerarugendo kandi kubwamamaza ni kimwe muri ibyo. Kuba rwarahismeo Arsenal, ibyo bireba u Rwanda ubwarwo.”
Yongeyeho ati “Shampiyona y’u Bwongereza igera henshi ku Isi kandi ikurikirwa na miliyoni nyinshi z’abantu buri Cyumweru […] U Rwanda rubona ubufatanye na Arsenal nk’ishoramari rizarufasha kurumenyekanisha nk’ahantu ho gukorera ubukerarugendo, bikagira n’akamaro ku iterambere ry’igihugu.”
Ni mu gihe inyungu yabwo ku mwaka yavuye kuri miliyoni 202 z’amadolari mu 2010 ikagera kuri 400 mu 2016. Iyi gahunda yo kuzamura inyungu iva mu bukerarugendo ngo inafitwe n’ibindi bihugu bikorana n’u Buholandi nk’aho ngo Kenya iherutse kwemeza gahunda nshya ijyanye n’ubukerarugendo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi, aherutse kuvuga ko unenga amasezerano y’u Rwanda na Arsenal ari utarwifuriza ineza.
Ati “Unenga amasezerano twagiranye na Arsenal, ashingiye ko u Rwanda rukennye cyangwa ruhabwa ubufasha, ashobora kuba yifuza ko rukomeza kuba gutyo cyangwa akaba adasobanukiwe ko mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose, imenyekanishabikorwa ari ingenzi mu byo ikigo gitangaho amafaranga.”
U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.