• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara

Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara

Editorial 29 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyateje mu cyamunara itabi ry’uruganda rw’umuryango wa Assinapol Rwigara. Iryo tabi ryagurishijwe kuri miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda. Ariko muri icyo gikorwa uhagarariye umuryango aterana amagambo n’umuhesha w’inkiko.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bw’umuryango avuga ko atanyuzwe n’igiciro. Avuga ko ryagombye kuba ryagurishijwe ku mafaranga agera kuri miliyari imwe.

Aho cyamunara yaberaga i Gikondo ahahoze ari mu cyanya cy’inganda, Anne Rwigara yahageze acyerewe asanga cyamunara irimbanije, ari kumwe na basaza be, ubwo yashakaga gutambuka agana ahari itabi, umuhesha w’inkiko, Me Habimana yaramwangiye, bigaragara ko atari amuzi.

Mu kumwangira kwegera aho yashakaga kujya, byahereye aho baterana amagambo bagira bati:

Anne Rwigara: “Reka nkwibwire ariko reka ntambuke”.

Me Habimana: “Buretse gato”.

Anne Rwigara : “Nitwa Anne Rwigara, ibi bintu ni ibyacu”.

Me Habimana: “Ahhhhh, biri muri cyamunara”

Anne Rwigara: “Biri muri cyamunara, arikoo…..

Me Habimana: “Nyine hagarara aho ngaho”

Anne Rwigara n’umujinya mwinshi, ati “Ariko se wowe hari icyo nakubajije?

Me Habimana “Nta kibazo, ni njyewe tuvugana,….

Aya majwi yafashwe n’umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, muri aya majwi, umuhesha w’inkiko, Me Habimana yumvikana atangaza ko cyamunara yegukanywe na Murado Business Ltd kuri miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda.

Anne Rwigara Uwamahoro uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi kwa Rwigara yahise yaka ijambo risubikisha icyamunara ku kutanyurwa n’igiciro ariko biba iby’ubusa. Yavuze ko itabi ryabo ryagombye kugurishwa byibura nka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “iki giciro cya miliyoni 512 twebwe nka ba nyiri uruganda, nyiri itabi, ntabwo tucyemeye iyi cyamunara yakagombye gusubikwa, kubera ko iki giciro ntabwo tucyemeye, bivuze ko niba iki giciro tucyanze nka ba nyiri ibintu, nyiri itabi, ntabwo rero ari ngombwa ko yirirwa yandika sheki”.

Me Habimana yahise agira ati “Ni njyewe uyoboye iyi cyamunara, niyandike sheki”.

Me Vedaste Habimana yasabye abo mu muryango wa Rwigara kwiyambaza inkiko nyuma yo kutanyurwa, ashimangira ko iyo cyamunara irangiye, impaka zikurikira zirangizwa n’inkiko.

Ati “Iyo cyamunara isojwe uyifiteho ikibazo wese nta handi ajya uretse mu nkiko,…. Genda ujye mu rukiko rero”.

Anne Rwigara nawe yakomeje avuga, ati “ Ah ah, njyewe nta kibazo mfite, kuko ikibazo mfite nakibabwiye, ntabwo urikiko… [bamuca mu ijambo],…. Reka na njye ndangize mbabwire, ntabwo turi mu rukiko, urukiko dosiye yacu narwo rurayifite, icya kabiri nababwiye ko uburenganzira mbumfite, niba igiciro nta cyemeye nka nyiri ibintu,….. uri kumbwira ngo mbijyane mu rukiko nta soni [abwira Me Habimana]”.

Iri tabi ritejwe mu cyamunara kubera imisoro bivugwa ko ari miliyari esheshatu z’amafaranga ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko umuryango wa Rwigara utishyuye kuva mu 2012.

Anne Rwigara na basaza be, uwambaye ikote ni Me Habimana IFOTO/Ijwi rya Amerika

2018-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Editorial 08 Nov 2018
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Editorial 19 Aug 2024
Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Editorial 19 Jun 2019
Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Editorial 15 Feb 2022

prev
next

2 Ibitekerezo

  1. Maliya.
    March 29, 20182:06 pm -

    Ntabwo muzabirya…!!!!!!! Uko ni ukuriiiii

    Subiza
    • bebe ignas
      March 30, 20184:17 am -

      sibyambere turiye tuzabirya turye nibyabibwirako arabatoni uyumunsi!tuzarya turye twongere turye nibishira tuzarya nuriya muhesha winkiko habimana

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru