Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyateje mu cyamunara itabi ry’uruganda rw’umuryango wa Assinapol Rwigara. Iryo tabi ryagurishijwe kuri miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda. Ariko muri icyo gikorwa uhagarariye umuryango aterana amagambo n’umuhesha w’inkiko.
Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bw’umuryango avuga ko atanyuzwe n’igiciro. Avuga ko ryagombye kuba ryagurishijwe ku mafaranga agera kuri miliyari imwe.
Aho cyamunara yaberaga i Gikondo ahahoze ari mu cyanya cy’inganda, Anne Rwigara yahageze acyerewe asanga cyamunara irimbanije, ari kumwe na basaza be, ubwo yashakaga gutambuka agana ahari itabi, umuhesha w’inkiko, Me Habimana yaramwangiye, bigaragara ko atari amuzi.
Mu kumwangira kwegera aho yashakaga kujya, byahereye aho baterana amagambo bagira bati:
Anne Rwigara: “Reka nkwibwire ariko reka ntambuke”.
Me Habimana: “Buretse gato”.
Anne Rwigara : “Nitwa Anne Rwigara, ibi bintu ni ibyacu”.
Me Habimana: “Ahhhhh, biri muri cyamunara”
Anne Rwigara: “Biri muri cyamunara, arikoo…..
Me Habimana: “Nyine hagarara aho ngaho”
Anne Rwigara n’umujinya mwinshi, ati “Ariko se wowe hari icyo nakubajije?
Me Habimana “Nta kibazo, ni njyewe tuvugana,….
Aya majwi yafashwe n’umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, muri aya majwi, umuhesha w’inkiko, Me Habimana yumvikana atangaza ko cyamunara yegukanywe na Murado Business Ltd kuri miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda.
Anne Rwigara Uwamahoro uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi kwa Rwigara yahise yaka ijambo risubikisha icyamunara ku kutanyurwa n’igiciro ariko biba iby’ubusa. Yavuze ko itabi ryabo ryagombye kugurishwa byibura nka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Agira ati “iki giciro cya miliyoni 512 twebwe nka ba nyiri uruganda, nyiri itabi, ntabwo tucyemeye iyi cyamunara yakagombye gusubikwa, kubera ko iki giciro ntabwo tucyemeye, bivuze ko niba iki giciro tucyanze nka ba nyiri ibintu, nyiri itabi, ntabwo rero ari ngombwa ko yirirwa yandika sheki”.
Me Habimana yahise agira ati “Ni njyewe uyoboye iyi cyamunara, niyandike sheki”.
Me Vedaste Habimana yasabye abo mu muryango wa Rwigara kwiyambaza inkiko nyuma yo kutanyurwa, ashimangira ko iyo cyamunara irangiye, impaka zikurikira zirangizwa n’inkiko.
Ati “Iyo cyamunara isojwe uyifiteho ikibazo wese nta handi ajya uretse mu nkiko,…. Genda ujye mu rukiko rero”.
Anne Rwigara nawe yakomeje avuga, ati “ Ah ah, njyewe nta kibazo mfite, kuko ikibazo mfite nakibabwiye, ntabwo urikiko… [bamuca mu ijambo],…. Reka na njye ndangize mbabwire, ntabwo turi mu rukiko, urukiko dosiye yacu narwo rurayifite, icya kabiri nababwiye ko uburenganzira mbumfite, niba igiciro nta cyemeye nka nyiri ibintu,….. uri kumbwira ngo mbijyane mu rukiko nta soni [abwira Me Habimana]”.
Iri tabi ritejwe mu cyamunara kubera imisoro bivugwa ko ari miliyari esheshatu z’amafaranga ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko umuryango wa Rwigara utishyuye kuva mu 2012.
Maliya.
Ntabwo muzabirya…!!!!!!! Uko ni ukuriiiii
bebe ignas
sibyambere turiye tuzabirya turye nibyabibwirako arabatoni uyumunsi!tuzarya turye twongere turye nibishira tuzarya nuriya muhesha winkiko habimana