• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara

Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara

Ubwanditsi 29 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyateje mu cyamunara itabi ry’uruganda rw’umuryango wa Assinapol Rwigara. Iryo tabi ryagurishijwe kuri miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda. Ariko muri icyo gikorwa uhagarariye umuryango aterana amagambo n’umuhesha w’inkiko.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bw’umuryango avuga ko atanyuzwe n’igiciro. Avuga ko ryagombye kuba ryagurishijwe ku mafaranga agera kuri miliyari imwe.

Aho cyamunara yaberaga i Gikondo ahahoze ari mu cyanya cy’inganda, Anne Rwigara yahageze acyerewe asanga cyamunara irimbanije, ari kumwe na basaza be, ubwo yashakaga gutambuka agana ahari itabi, umuhesha w’inkiko, Me Habimana yaramwangiye, bigaragara ko atari amuzi.

Mu kumwangira kwegera aho yashakaga kujya, byahereye aho baterana amagambo bagira bati:

Anne Rwigara: “Reka nkwibwire ariko reka ntambuke”.

Me Habimana: “Buretse gato”.

Anne Rwigara : “Nitwa Anne Rwigara, ibi bintu ni ibyacu”.

Me Habimana: “Ahhhhh, biri muri cyamunara”

Anne Rwigara: “Biri muri cyamunara, arikoo…..

Me Habimana: “Nyine hagarara aho ngaho”

Anne Rwigara n’umujinya mwinshi, ati “Ariko se wowe hari icyo nakubajije?

Me Habimana “Nta kibazo, ni njyewe tuvugana,….

Aya majwi yafashwe n’umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, muri aya majwi, umuhesha w’inkiko, Me Habimana yumvikana atangaza ko cyamunara yegukanywe na Murado Business Ltd kuri miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda.

Anne Rwigara Uwamahoro uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi kwa Rwigara yahise yaka ijambo risubikisha icyamunara ku kutanyurwa n’igiciro ariko biba iby’ubusa. Yavuze ko itabi ryabo ryagombye kugurishwa byibura nka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “iki giciro cya miliyoni 512 twebwe nka ba nyiri uruganda, nyiri itabi, ntabwo tucyemeye iyi cyamunara yakagombye gusubikwa, kubera ko iki giciro ntabwo tucyemeye, bivuze ko niba iki giciro tucyanze nka ba nyiri ibintu, nyiri itabi, ntabwo rero ari ngombwa ko yirirwa yandika sheki”.

Me Habimana yahise agira ati “Ni njyewe uyoboye iyi cyamunara, niyandike sheki”.

Me Vedaste Habimana yasabye abo mu muryango wa Rwigara kwiyambaza inkiko nyuma yo kutanyurwa, ashimangira ko iyo cyamunara irangiye, impaka zikurikira zirangizwa n’inkiko.

Ati “Iyo cyamunara isojwe uyifiteho ikibazo wese nta handi ajya uretse mu nkiko,…. Genda ujye mu rukiko rero”.

Anne Rwigara nawe yakomeje avuga, ati “ Ah ah, njyewe nta kibazo mfite, kuko ikibazo mfite nakibabwiye, ntabwo urikiko… [bamuca mu ijambo],…. Reka na njye ndangize mbabwire, ntabwo turi mu rukiko, urukiko dosiye yacu narwo rurayifite, icya kabiri nababwiye ko uburenganzira mbumfite, niba igiciro nta cyemeye nka nyiri ibintu,….. uri kumbwira ngo mbijyane mu rukiko nta soni [abwira Me Habimana]”.

Iri tabi ritejwe mu cyamunara kubera imisoro bivugwa ko ari miliyari esheshatu z’amafaranga ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko umuryango wa Rwigara utishyuye kuva mu 2012.

Anne Rwigara na basaza be, uwambaye ikote ni Me Habimana IFOTO/Ijwi rya Amerika

2018-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 29 Dec 2017
Uganda:  Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Ubwanditsi 19 May 2019

2 Ibitekerezo

  1. Maliya.
    March 29, 20182:06 pm -

    Ntabwo muzabirya…!!!!!!! Uko ni ukuriiiii

    Subiza
    • bebe ignas
      March 30, 20184:17 am -

      sibyambere turiye tuzabirya turye nibyabibwirako arabatoni uyumunsi!tuzarya turye twongere turye nibishira tuzarya nuriya muhesha winkiko habimana

      Subiza

Leave a Reply to bebe ignas Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.
HIRYA NO HINO

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”
Mu Mahanga

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Nkuyu mukobwa wa mugira iyihe nama koko!!
IMIKINO

Nkuyu mukobwa wa mugira iyihe nama koko!!

Ubwanditsi 12 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru