• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Editorial 13 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Nyuma yaho ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino y’abafite ubumuga (NPC) ryemeje Nsengiyumva Jean Marie Vianney nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball izitabira Imikino Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021, uyu mutoza yamaze guhamagara abakinnyi bagomba kwitabira iyo mikino.

Iri rushanwa rikomeye ryo ku rwego rw’isi riteganijwe kuva ku itariki ya 24 Kanama kugeza 5 Nzeri i Tokiyo n’Ubuyapani, ni muri urwo rwego umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore ya sitting volley ball yashyizeho abakinnyi 12 bagomba gutangira imyiteguro hakiri kare.

Abakinnyi 12 bahamagawe ni: Claudine Bazubagira, Carine Kwizera, Liliane Mukobwankawe, Alice Musabyemariya, Sandrine Nyirambarushimana, Solange Nyiraneza, Agnès Nyiranshimiyimana, Claudine Murebwayire, Clementine Umutoni, Hosiana Mulisa, Chantal Mutuyimana ndetse na Louise Mugirwanake.

Umutoza mukuru Nsengiyumva Jean Marie Vianney ni umwe mu batoza bamenyerewe mu mikino y’abafite ubumuga dore ko yatozaga ku rwego rw’igihugu kuva muri 2010, uyu mugabo kandi agiye gutangirana imyitozo n’iyi kipe y’igihugu yari asanzwe yungirije Dr Mossad Rashad wari umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda batandukanye mu kwezi gushize.

Muri uku kwitegura iyi mikino, Jean Marie Vianney azafatanya na Gakwaya Eric wagizwe umutoza wungirije, ni mu gihe Mukeshimana Joy Happiness yagizwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu (Team Manager).
Uretse ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball izitabira iyi mikino, abandi bazitabira iyi mikino ni Hermas Muvunyi usiganwa ku maguru ndetse na Uwitije Claudine urushanwa mu gutera intosho.

2021-03-13
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

Administrator 28 Nov 2025
U Rwanda rurasabwa kugaragaza ubushake, rugahabwa kwakira CAN

U Rwanda rurasabwa kugaragaza ubushake, rugahabwa kwakira CAN

Editorial 22 Feb 2016
Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Editorial 10 Oct 2023
Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Editorial 18 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi
Mu Mahanga

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Editorial 04 Feb 2017
Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]

Editorial 19 Sep 2018
Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe
Mu Rwanda

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Editorial 29 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru