Hashize igihe kinini Uganda igaragara mu bikorwa binyuranye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda, ikindi gihamya cyagaragaye ni uko Perezida w’iki gihugu cy’igituranye we ubwe avugana kuri telefoni na David Himbara utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
David Himbara wavuye mu Rwanda atorotse nyuma y’amakosa uruhuri, ni umwe mu barwanya ubutegetsi bwarwo mu buryo bweruye.
Inyandiko igaragara mu Kinyamakuru The Standards cyo muri Kenya, ivuga ko uyu mugabo uba muri Canada avugana na Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, kuri telefoni. Museveni ngo yabwiye Himbara ko akunda inyandiko ze cyane cyane izo ashyira kuri Facebook na Blog zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubusanzwe Himbara azwi nk’umwanditsi w’ibitabo, ni umuntu urambukirwa no kwandika cyane ku buryo yaba ku mbuga nkoranyambaga no kuri za blog ahozaho inyandiko nshya zisebya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Izi nyandiko ntaho ziba zihuriye n’ukuri kw’ibibera mu Rwanda ku buryo abaruzi neza bashobora kubitangira ubuhamya, aho iki kinyamakuru kivuga ko uyu murongo we ushobora kuba ariwo wakuruye Museveni.
Ibitekerezo bya Himbara muri izi nyandiko ntibitana kandi no kugaragaza nabi Perezida Paul Kagame; ibintu bituma hibazwa impamvu Museveni yakururwa nabyo.
Ibikorwa birimo RwandAir, Kigali Convention Centre, za hotel z’inyenyeri eshanu, imishinga yo kubaka imihanda, imishinga y’amashanyarazi, umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera hamwe n’indi igaragaza iterambere ry’u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi, ni byo Himbara ahora ahanze amaso abireba mu yindi ndorerwamo.
Byageze n’aho umwe mu bantu babona ibyo yandika kuri Facebook yibaza niba ikintu cyamushimisha [Himbara] ari nko kuba abanyarwanda bose batuye muri Nyakatsi.
Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko nubwo haba nta gikorwa remezo na kimwe kiri mu Rwanda, Himbara adashobora kunezerwa ngo areke kuruharabika.
We n’itsinda bakorana ngo bafite intego imwe ari yo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bifashishije buri kimwe cyose gishoboka nk’ibikorwa by’iterabwoba, icengezamatwara no gusakaza amakuru y’ibinyoma bizeye ko bishobora kuzabageza aho bafata ubutegetsi.
Himbara ni umwe mu bakomeye muri RNC, umutwe w’iterabwoba uyobowe na Kayumba Nyamwasa udahwema kwigamba ko uzatera u Rwanda, ndetse mu minsi ishize wagiye uhungabanya umutekano binyuze mu bikorwa byo gutera za grenade mu masoko zigahitana abagore n’abana b’inzirakarengane mu gihe abandi benshi bakomeretse.
RNC ifite kandi inkambi y’imyitozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo ishyigikiwe na Guverinoma y’u Burundi.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko imikorere ya RNC izwi na buri wese ndetse na Museveni ubwe azi uburyo uyu mutwe washakishije abantu bo kujya mu myitozo yawo bakuwe mu nkambi y’impunzi mu Burengerazuba bwa Uganda ku bufasha bw’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ku itegeko ryari ryatanzwe na Museveni.
Amakuru avuga ko Himbara afitanye amasezerano na Tribert Rujugiro umwishyura buri kwezi ku bw’icengezamatwara riharabika Guverinoma y’u Rwanda aba yakoze. Ikindi kandi ni uko ibimenyetso byabonywe n’iki kinyamakuru byerekana neza ko Rujugiro ariwe wagejeje Himbara kuri Museveni.
Abantu benshi bibuka neza uburyo mu 2015 Himbara yishyuye $140 000, mu 2016 yishyura $120 000, mu 2017 ho kugeza kugeza ku wa 20 Nyakanga yari amaze gutanga $60 000, yose hamwe akangana na $440 000, ni ukuvuga arenga miliyoni 372 Frw.
Aya mafaranga uyu mugabo yayishyuye ikigo Podesta Group gikorera i Washington, D.C ashaka uburyo yazajya imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe Amerika kuvuga ku Rwanda.
Nyuma yaho bwo yashatse kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada maze abanyarwanda bari muri iki gihugu baramukomanyiriza basaba ko ubusabe bwe butakwakiwa.
Iki kinyamakuru gisobanura ko Museveni na Rujuguro bafite ikintu kimwe basa n’aho bahuriyeho ari cyo kubona u Rwanda nk’umwanzi. Ngo umuntu ukurikira neza ubutegetsi bwa Museveni cyane imbaraga ashyira mu guhungabanya u Rwanda azi neza ko Rujugiro, umwe mu baterankunga b’imena ba RNC ari umuntu wisanga muri Uganda.
Rujugiro afitanye umubano wa hafi na Salim Saleh, murumuna wa Museveni. Saleh ni umunyamigabane mu bikorwa by’itabi bya Rujugiro muri Uganda. Inyandiko z’Ikigo gishinzwe kwandika ibigo by’ubucuruzi muri Uganda zerekana ko Saleh afite imigabane ingana na 15% muri ubwo bucuruzi bwa Rujugiro.
Umuryango wa Rujugiro nk’umuhungu we, inshuro nyinshi utemberera muri Uganda aho uhabwa umutekano ukomeye urimo abapolisi bawuherekeza aho ugiye hose. Ibi binakorerwa kandi Sgt (rtd) Claude Ndatinya ukorana ubucuruzi na Rujugiro uherekezwa n’abapolisi bafite imbunda. Ibintu ubusanzwe bikorerwa abantu bake muri Uganda.
Abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda, bagaragaza ko icengezamatwara rya Himbara yifashije ibinyamakuru birimo Soft Power ya Sarah Kagingo ukora mu Biro bya Museveni, Chimp Reports n’urukuta rwa Facebook rw’uwitwa Titus Seruga na Gareth Ofungi kuri Twitter, ryamaze gufatwa nk’ibya CMI n’Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu, ISO, ibintu bigaragara nk’aho RNC na Uganda bakorana na CMI na ISO mu gushaka guhungabanya u Rwanda.
Ibimenyetso kuri iyi mikoranire kandi ngo ni ikintu kigaragarira amaso ya buri umwe. Ingero zitangwa ni uburyo mu minsi ishizwe abanyarwanda 46 hafashwe bafite ibyangombwa by’inzira bya Uganda ariko by’ibihimbano bahawe na CMI kugira ngo babashe kubona uko basohoka igihugu bajya mu nkambi y’imyitozo ya gisirikare ya RNC i Minembwe.
Na Perezida Museveni ubwe yivugiye ko yari azi ko abo bantu bari bagiye mu myitozo ku bufasha bwa CMI, aho yagize ati “itsinda ry’abanyarwanda batwawe bagiye kunyuzwa muri Tanzania n’u Burundi berekeje muri Congo’.
Museveni yakomeje avuga ko bavugaga ko bagiye mu bikorwa by’amasengesho ‘ariko ubwo babazwaga, byagaragaye ko ibyo bari bagiyemo atari ibikorwa nyobokamana, byari ibindi bindi’.
Gusa nubwo ku wa 25 Werurwe 2018 yavuze ibi, Guverinoma ye mu kwezi gushize yarekuye aba bantu nta n’igikorwa kibayeho cyo kumenyesha u Rwanda binyuze mu nzira zisanzwe none ubu asigaye avugana n’umwe mu bakoresha bakomeye wabo.