K’umunsi wejo mu masaha ya saa tatu za mugitondo, igikundi cy’abagande cyafunze umuhanda uhuza impande ebyiri z’umupaka wa Gatuna (Rwanda) na Katuna (Uganda) mu cyiswe imyigaragambyo kubera umuvunjayi w’umugande uri mu maboko ya polisi y’u Rwanda.
Abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo abaturage bakwihandagaza bakinjira mu mupaka bagafata amabuye n’ibiti bagafunga inzira ihuza ibihugu byombi inzego (cyane cyane iz’umutekano) zikorera k’umupaka zitabigizemo uruhare.
Abagande bigaragambya bavugaga ko bari kwamagana itabwa muri yombi ry’umuvunjayi w’Umugande, Justus Tweyogere, ufungiye mu Rwanda. Soma hano inkuru twakoze mbere kuri uwo muvunjayi.
Ubusanzwe k’umupaka habarizwa inzego zose z’umutekano, haba iza gisirikare, igipolisi ndetse n’abashinzwe iperereza bafatanya mu kazi ka buri munsi n’izindi nzego za leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo.
Biratangaje kubona abaturage bikora bakinjira mu mupaka bagafunga umuhanda mu gihe kitari gito (amasaha 3) inzego zishinzwe umupaka ntacyo ziri gukora.
Ibya Justus Tweyogere
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda, ACP Theos badege, yemeje ko Tweyogere yatawe muri yombi kuwa 16 Ukuboza ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kuvunja mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
ACP Badege yongeyeho ko ikibazo cya Tweyogere kiri gukurikiranwa binyuze mu nzira zisanzwe z’ubutabera.
Yakomeje avuga ko ambasade ya Uganda mu Rwanda yabimenyeshejwe akimara gutabwa muri yombi kandi ko asurwa n’umuryango we n’abakozi ba ambasade ndetse abasha kubonana n’umunyamategeko.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko uyu mugande yatawe muri yombi ari kumwe na mugenzi we w’Umunyarwanda bakora akazi kamwe witwa Aime Chaste Nyirishema nawe ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hari hashize ukwezi na none uyu Tweyogere ahaswe ibibazo n’Igipolisi cy’u Rwanda nyuma y’uko yari yambutse umupaka yinjira mu Rwanda afite amafaranga arenze 10,000$ yemewe kwambutsa umupaka kandi Atari yabimenyesheje nk’uko bisabwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Yaje kurekurwa nyuma asubira I Kabale muri Uganda amaze kwerekana bimwe mu bimenyetso by’uko yahererekanyaga amafaranga no kugaragaza ko afitanye ubufatanye n’ibiro by’ivunjisha mu Rwanda.
Icyo gihe akaba yarasabwe kujya yubahiriza ibiteganywa na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Abanti benshi bakurikiye iki gikorwa cyabereye k’umupaka, bemeza ko hari ukuboko gukomeye kubiri inyuma kuko ubusanzwe nta kintu kibera mu mupaka inzego ziwuyobora zitabyemeye.
Abandi barabihuza n’igisa n’urwiyerurutso rwa leta ya Uganda ku baturage bayo kubera ibikorwa byo gufata binyuranije n’amategeko, abanyarwanda bambuka imipaka bagiye Uganda mu bikorwa byo gusura abavandimwe ndetse no gukorerayo business.