• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri, Urukiko Rukuru, urugereko rwarwo rwa Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, rwahamije ibyaha byose uko ari bitatu(3) ubushinjacyaha bwaregaga Rashid Hakuzimana, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda ingana na miliyoni imwe(1.000.000Frw)

Uwo mugabo watawe muri yombi mu mwaka wa 2021, yari akurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza amacakubiri no gukwiza ibihuha.

Nk’uko byasobanuwe n’umucamanza, Hakuzimana yakoze ibi byaha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, harimo umurongo we wa YouTube.

Amwe mu magambo abamukurikiye bibuka, harimo kuvuga ko kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuvaho, ndetse akanemeza ko mu Rwanda habaye na jenoside yakorewe Abahutu. Ni imvugo Hakuzimana asangiye n’abajenosideri n’abandi biyita” abatavuga rumwe na Leta y’uRwanda “.

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ku byaha aregwa, akemeza ko ari imfungwa ya politiki ikwiye kurekurwa nta rubanza rubaye.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, mu baburanyi bombi ntawe uratangaza ko azajurira. Icyakora abahanga mu mategeko batubwiye ko ubushinjacyaha bushobora kutajurira, kuko uregwa yahawe igihano gisumba ibindi mu byo amategeko ateganyiriza uhamwe n’ibi byaha.

Umuhungu wa Hakuzimana Rashid aherutse kumvikana mu itangazamakuuru yikoma abashoye se mu byaha byamujyanye mu munyururu, ndetse uwo musore, Hakuzimana Djibril, avuga ko nawe abo bagome bakaba baramutetseho umutwe, bamucuza udufaranga bamubeshya ko bamushakira uburyo bwo guhunga, akava mu Rwanda.

Rashid Hakuzimana rero aracyashigaje indi myaka ine muri gereza, abamushutse akiteranya n’amategeko bigaramiye. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.

2024-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Editorial 08 Sep 2021
Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka

Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka

Editorial 19 Aug 2021
Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Editorial 27 Aug 2017
Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Editorial 29 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka
Mu Mahanga

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Editorial 05 Nov 2017
FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera
Uncategorized

FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

Editorial 18 Dec 2021
Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa
INKURU NYAMUKURU

Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Editorial 07 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru