U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye ku isi bimaze kwinjira mu ikoranabuhanga rijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga hadakoreshejwe inoti cyangwa ibiceri.
Uretse uburyo bwari busanzwe bukoreshwa na sosiyete z’itumanaho mu Rwanda bwo kohererezanya amafaranga nka Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money, amabanki nayo ntiyatanzwe mu bikorwa nk’ibyo byo kwishyura hadakoreshejwe inoti cyangwa ibiceri yewe na sheki zikaba ziri mu nzira yo gukendera.
Gusa ku rundi ruhande, banki nkuru y’u Rwanda yo ivuga ko hakiri impungenge mu guhangana n’ubujura bukoresha ikoranabuhanga kuko hashobora kuzabaho kuyobya ayo mafaranga bityo ntabe yagera ku bo yagenewe.
Aganira n’itangazamakuru, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, yavuze kokugeza ubu nta kigo cya Leta kigitanga sheki ku muntu wagikoreye, ahubwo ko abakozi bacyo bajya mu ikoranabuhanga rya Banki Nkuru bakohereza amafaranga aho bashaka.
Gusa agaruka kuri iriya mbogamizi aho agira ati “Kuri ubu ikintu kidukomereye ni ikibazo cy’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga ariko turashaka kuzakiganiraho tukagishakira umuti urambye.”
Biteganyijwe ko iki kibazo ari kimwe mu bizaganirwaho n’abanyamuryango b’ikigo gihuza amabanki yo ku isi mu bijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga rikoresheje ikoranabuhanga SWIFT hagamijwe kurebera hamwe uburyo amabanki yazahangana n’iki kibazo.
BNR ivuga ko umwaka ushize wa 2017, ku makonti y’abantu n’ibigo hanyujijwe Miliyari 7.500Frw yishyuwe hatabayeho kubikuza no kubitsa amafaranga, ndetse no kuri za ‘Mobile money’ hakaba haranyujijwe amafaranga arenga miliyari 1.300Frw.