• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Haribazwa byinshi nyuma y’ipfuba ry’umugambi w’abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri Uganda

Haribazwa byinshi nyuma y’ipfuba ry’umugambi w’abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri Uganda

Editorial 01 Dec 2017 ITOHOZA

Hashize iminsi hacicikana inkuru ku mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, aho ufatwa nk’aho ari intambara y’ubutita iri kuba, ubu izigezweho zivuga ku bahoze mu gisirikare cya RDF bahunze igihugu.Iyo uteye ijisho mu bitangazamakuru byo muri Uganda muri iki gihe, usangamo inkuru zitandukanye za byacitse hagati y’ibihugu byombi. Gusa ku ruhande rw’u Rwanda si ko bimeze kuko mu itangazamakuru nta nkuru usangamo zicicikana zivuga ku mibanire mibi hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Hashize iminsi bitangajwe ko inzego z’iperereza muri Uganda zikorana n’abantu bahoze mu gisirikare cya RDF, ku buryo nyuma bibyara imikoranire igambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.

Uyu mugambi wahishuwe n’ikinyamakuru The Nairobian cyo muri Kenya mu Ugushyingo aho cyatangaje ko hari Abanyarwanda bari muri Uganda hibanzwe cyane ku bahoze ari abasirikare, bagira uruhare mu gushaka uko hacurwa ibirego byubakiye ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, intego ari ugusiga u Rwanda icyasha mu maso y’amahanga.

Nyuma y’iminsi iyo nkuru itangajwe, indi ivuga iby’uko gushinja u Rwanda kugirira nabi abari abaturage barwo bahunze yatambutse mu kinyamakuru, Chimpreports.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zari mu mugambi wo kugeza ibibazo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, zitabaza ko u Rwanda rwohereza abazihohotera.

Gusa iki kintu cyateye urujijo benshi bibaza uburyo impunzi zitagira uburenganzira bwo gutora zishobora kugana Inteko aho gutabaza Ishami rya Loni rizishinzwe, UNCHR.

Ku wa 30 Ugushyingo, Chimpreports yatangaje ko impunzi zari zigiye kugeza ikibazo cyazo ku Nteko zatewe aho zari mu gace ka Ntinda muri Kampala, Polisi irazitabara, abaziteye bahita bahunga.

Abakurikirana hafi ibitangazwa basigaye bibaza ibibazo uruhuri kuri iki, aho bamwe bavuga bati “Ni gute abanyabyaha bahunga Polisi ihageze ariko ntihagire n’isasu na rimwe riraswa cyangwa ubundi buryo bwo kubakurikirana?”

Hari uwagize ati “Ntinda ko ari agace kaba karimo abantu benshi muri Uganda, kuki nta n’umwe wemeje iryo terwa ry’impunzi cyangwa ngo abone pulaki z’imodoka cyangwa iza moto bavuga ko zakoreshejwe n’abateye?”

Ikindi cyibajijweho ni uburyo Polisi ishobora kujya gutabara abantu nk’aba batewe, hanyuma hakabura igitangazamakuru na kimwe gikomeye mu gihugu kibyandika kandi ari inkuru ishyushye.

Umwe mu bashinzwe umutekano i Kampala yagize ati “Ibyo ni ibireba inzego z’iperereza muri Uganda. Ni bimwe bigamije gusiga icyasha u Rwanda.”

Inkuru iherutse gutangazwa na The Nairobian yavugaga ku mugambi wacuzwe n’inzego z’iperereza za Uganda wo gukoresha abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda mu kurushinja “guhohotera impunzi, gushimuta no kuneka” mu kurugaragaza nka leta ishotorana.

Iyo nkuru yagarukaga ku mwambari wa RNC iyobowe Kayumba Nyamwasa. Uwo yitwa Rugema Kayumba wavuye muri Norvège aho yari yarahungiye ajya gukorera i Kampala aho ubu ari umuntu wisanga mu rwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare muri Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI).

Ubutumwa bwajyanye Rugema muri Uganda, bunareberwa cyane mu magambo agenda yandika kuri Facebook. Urugero ni aho kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo, yanditse kuri Facebook ati “Abicanyi benshi b’Abanyarwanda bari muri Kampala. Bagenzi banjye b’impunzi murabe menge. Umugambi wabo ni ugusiga Kampala amaraso yanyu.”

Rugema afatanya n’undi witwa Sande Charles bahimba Mugisha Robert, akaba umuhuzabikorwa wa RNC muri Uganda. Bivugwa ko abo bombi bahawe uburinzi na CMI.

Kuri uyu wa Gatatu, Rugema Kayumba yanditse kuri paji ye ya Facebook ko “Impunzi z’Abanyarwanda zari kujyana ibyifuzo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda; Kigali ibatera batarahagera.”

Igitangaje, ibyo yashinje u Rwanda ni nabyo byatangajwe mu nkuru ya Chimpreports, bikerekana ko uwo mugambi wo kubiba ibinyoma uhari mu binyamakuru byo kuri internet muri Uganda.

Umwe mu batanze amakuru kuri The Nairobian yavuze ko uwo mugambi ‘ushaka kugaragaza ko Uganda yavogerewe n’u Rwanda, ubundi ishinje Kigali kugambana n’udutsiko tw’abantu bari mu gipolisi cya Uganda hagamijwe gushimuta cyangwa guta muri yombi abahunze igihugu’.

Bivugwa ko Rugema akorana bya hafi na Corporal AbdulKarim Mulindwa uzwi nka Mukombozi ukora muri CMI, umuntu wa hafi w’ibiro bya Col. Abel Kandiho uyobora urwo rwego rw’iperereza.

Amakuru avuga ko abakozi ba CMI bamaze guhuza Rugema n’umunyamategeko ukomeye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ukorera i Kampala, ngo bacure idosiye bazashyikiriza Human Rights Watch n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Rugema kandi aheruka kwandikira Perezida Museveni na Madamu Janet Museveni, ibaruwa ifunguye yakoranyirijemo ibirego byose bishoboka birebana n’uburenganzira bwa muntu, ibintu bigaragaza neza ko agambiriye gushyirishamo u Rwanda.

Hari nk’aho aba abwira Museveni ko bidakwiye “kwemera ko abantu bicirwa mu gihugu cyawe cyangwa bagashyikirizwa abagomba kubica mu gihe ushishikariza bashoramari n’abakerarugendo kukigana.”

Uganda itungwa agatoki ku kuzambya umubano

Impuguke mu bijyanye n’umutekano zigaragaza ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, cyane ko n’ubusanzwe u Rwanda rutishimiye kuba igihugu nka Uganda cyacumbikira abarwanya ubutegetsi barwo bari mu ishyaka RNC.

Ibi bibaye mu gihe abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere n’imibanire y’ibihugu bagaragaza ko Uganda imaze igihe ki​tari gito​ ikora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda​​, bihereye no mu itangazamakuru.

Uhereye kuri The New Vision, ikinyamakuru gishamikiye kuri leta, cyigeze kwandika inkuru ikubiyemo ibishushanyo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaje gutuma cyibasirwa cyane n’Abanyarwanda bagisabye gukosora iyo nyandiko.

Mu minsi mike ishize kandi iki kinyamakuru cyahimbye inkuru y’umubonano wa Perezida Kagame na Museveni, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda byatangajwe ko aba bayobozi bombi batigeze bahurira mu nama i Dubai nkuko byavugwaga.

Mu bikorwa bindi bifatwa nk’ubushotoranyi Uganda iherutse gukora harimo kwirukana Abanyarwanda barenga 90 bari bariyo mu buryo yita ko bunyuranyije n’amategeko, ibintu byaje bikurikiye ibindi bikorwa bitandukanye.

Hashize iminsi kandi Umunyarwanda René Rutagungira ashimutiwe i Kampala muri Uganda aho yakoreraga ubucuruzi, nyuma aza kugaragara yaramugaye kubera iyicarubozo ndengakamere yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Umwe mu bakurikirira hafi imibanire y’ibihugu byombi waganiriye na IGIHE ariko utashatse ko amazina ye atangazwa kubera imirimo akora, yavuze ko kuva kera Uganda yagiye ikorera u Rwanda ibikorwa by’ubushotoranyi ariko rwo ntirusubize.

Ngo ibi bihera kera mu gihe cy’intambara ya Congo aho Uganda isa n’iyivanze muri uru rugamba, ndetse na nyuma yaho ikaba yaragiye ikorana mu buryo bweruye n’abarwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Gusa ngo inshuro zose ubu bushotoranyi bwabayeho, ntabwo u Rwanda rwigeze rusubiza. Kimwe mu bitishimirwa na Uganda harimo ko bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakomeye muri iki gihe bari inyuma ya Museveni ubwo yahirikaga ubutegetsi bwa Milton Obote, bigasa n’aho ari intambwe bateye mu gihe yifuzaga ko bakomeza kuba inyuma ye.

Uyu musesenguzi kandi yavuze ko Uganda kandi yagiye yitambika u Rwanda kenshi ikaba inaherutse kwanga ko RwandAir ijya ikora ingendo ziva i Entebbe zerekeza i Londres.

2017-12-01
Editorial

IZINDI NKURU

Umugore wagizwe igikoresho na Kayumba Nyamwasa, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Umugore wagizwe igikoresho na Kayumba Nyamwasa, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Editorial 16 Oct 2019
Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Editorial 04 Oct 2017
Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi

Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi

Editorial 18 Aug 2016
Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Editorial 14 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ali Kiba yatagajeko  akunda umuhanzi  w’umunyarwanda Meddy
IMIKINO

Ali Kiba yatagajeko akunda umuhanzi w’umunyarwanda Meddy

Editorial 03 Mar 2016
Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi

Editorial 20 Jun 2018
Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023
Uncategorized

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Editorial 16 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru