• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Editorial 11 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, wamushimiye ingufu yashyize mu kuzamura ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, Gen Nyamvumba yavuze ko yari yagiye kumushimira kubera ubushake bw’ubufatanye hagati y’ingabo za RDC n’iz’u Rwanda ndetse anamuzaniye intashyo za mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo, Lieutenant Général, Célestin Mbala Munsense, yavuze ko nk’abaturanyi bagomba kongera imikoranire mu kubungabunga amahoro.

Umubano w’u Rwanda na RDC, uhagaze neza. Mu mpera z’umwaka ushize ingabo za FARDC zafashe uwari umuvugizi w’umutwe wa FDLR, Laforge Bazeye Fils, na Lt Col Theophile uzwi nka Abega wo mu ishami rishinzwe iperereza muri FDLR. Aba bafatiwe ahitwa Bunagana bava mu gihugu cya Uganda.

Ni ubwo bimeze biryo Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kayumba yahunze ubutabera agana muri Afurika y’Epfo. Mu 2011 yakatiwe adahari n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Tariki 18 Ukuboza 2018, Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.

Muri iyo nyandiko zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’, impuguke zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress cyangwa umutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Kugeza muri Nzeri uwo mutwe wari ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukoresha intwaro n’ibindi byanombwa byose bituruka mu Burundi nubwo hatashyizwe hanze ababibaha.

ONU yemeje ko Kayumba Nyamwasa afite ingabo muri Congo zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.

Bavuze ko Kayumba Nyamwasa asura ako gace inshuro nyinshi, gusa ntabwo inzobere zabashije kumenya ukuri kw’ayo makuru kuko zasabye Afurika y’Epfo ubufasha ngo zimenye byinshi kuri yo, ariko ntigire icyo ikora.

Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abarwanyi bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.

Raporo igira iti “Nk’uko ababajijwe bahoze ari abarwanyi babivuze, uw’imbere mu gushaka abarwanyi bashya ni umugabo witwa ‘Rachid’ uzwi nka “Sunday/Sunde Charles”. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko Nyamusaraba) baba i Bijabo.”

“Rashid yishyuye ingendo z’abanyamahanga binjijwe mu mutwe bavuye mu bindi bihugu, kugera bageze munzu ye i Bujumbura. Bahageze, basabwe gutanga ibintu byose bafite birimo nk’indangamuntu, amafaranga na telefoni, ubundi bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Mu kureshya abinjira muri uwo mutwe ngo hifashishwa kubahamagara kuri telefone, guhura nabo amaso ku maso ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Nibura kwinjiza abarwanyi byabaga rimwe mu kwezi, mu mezi umunani ya mbere ya 2018.

Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye itsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.”

“Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”

Raporo ivuga ko uwo mutwe wagabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi bagera kuri 120.

Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda nk’uko raporo ibivuga.

Nyamusaraba abwira abarwanyi bashya ko intego y’uwo mutwe ari ukubohoza u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération (FNL) na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara).

Raporo ya Loni ishimangira ko ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.

Mu Ukuboza 2017 Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gusa nyuma baje kurekurwa.

Ni urugendo byemejwe ko bagombaga gukora, bakinjira muri RDC babanje nabo kunyura i Bujumbura.

Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame ryo gutangira umwaka mushya wa 2019, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda izi iby’iyo mitwe n’uruhare abaturanyi babigiramo.

Yagize ati “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo bagiye gukomeza kukiganiraho n’abo bireba kugira ngo imibanire ikomeze kuba myiza. Twizere ko Uruzinduko rwa Gen. Patrick Nyamvumba I Kinshasa rugiye kuvugutira umuti iki kibazo.

2019-05-11
Editorial

IZINDI NKURU

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Editorial 31 Oct 2019
Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Editorial 10 Apr 2018
Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Editorial 20 Jun 2019
Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi  bakuru ba RNC

Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Editorial 15 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo

Editorial 13 Mar 2018
Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo
Mu Mahanga

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Editorial 29 Dec 2016
CNLG yongeye gutunga agatoki  ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga
POLITIKI

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

Editorial 14 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru