Ngo “atari ayawe ntakurara mu mubiri” ku gicamunsi cyo ku cyumweru Hakizimana Anastase wari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana Bitunguranye . Amakuru ye avuga ko yagiye kureba aho icyobo cy’umusarani yacukuzaga iwe kigeze ariko agira ibyago aranyerera agwa muri icyo cyobo ahita yitaba Imana.
Anastase Hakizimana yigishaga isomo ry’ubugenge “phyisics” muri Kaminuza y’u Rwanda. Yari atuye mu Murenge wa Tumba akagali ka Rango B umudugudu wa Urugwiro ari naho yaguye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko Hakizimana Anastase yacukuzaga umusarane I Tumba aho yari atuye ukaba wari umaze kugera kuri metero 15 yajya kureba aho ugeze akanyerera akagwamo abanje umutwe.
Yagize ati:” hari ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa, abacukuraga bari batashye we ajya kureba uko umeze (umwobo bacukuraga) ari kumwe n’umuplombier (ukora iby’amazi). Urabizi ko n’imvura yiriwe igwa yagize atya aranyerera abanzamo umutwe bamukuramo yamaze gupfa, ubu umurambo wajyanwe kuri CHUB ngo bawupime”.
Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba yavuze ko Hakizimana Anastase yari afite imyaka 51 akaba asize umugore n’abana babili.
Vital Migabo avuga ko Anastase yari umugabo witanga cyane kugeze aho akazi yakoraga k’ubwalimu muri Kaminuza yari agafatanyije no kuba akuriye Abunzi mu Kagali ka Rango B yari atuyemo.
Yagize ati:” ubundi biragoye ko umwalimu wa Kaminuza abona umwanya, ariko Anastase yari umuntu witanga cyane, yari akuriye Abunzi mu Kagali”.
Umwe mu bakoranye na Anastase Hakizimana yavuze ko kuri Kaminuza yitangiraga akazi ke kandi yari umuhanga. Avuga ko nta dosiye n’imwe y’ibibazo mu kazi yaba azi Anastase yigeze agaragaramo mu myaka irindwi avuga ko bakoranye.
Imana imuhe iruhuko ridashira!