• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Editorial 08 Feb 2016 Amakuru

​Ku itariki 5 Gashyantare, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) Francis Muheto yagiranye inama n’abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bagera kuri 40 bo muri aka karere, abasaba kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

SSP Muheto yabanje gushimira urwo rubyiruko kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kongera imbaraga mu gukangurira abantu kutanywa ibiyobyabwenge, kutabicuruza, no kutabitunda.

Yagize ati:”Mwe mwamaze gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, mujye mukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda, no kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’ababikora”.

Yababwiye kujya kandi bakangurira ingeri zose z’abantu kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha muri rusange bayiha amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

SSP Muheto yashimye kandi urwo rubyiruko ku bikorwa by’ubukorerabushake, kandi abizeza kuzababa hafi.

Umuyobozi w’iri huriro mu karere ka Huye, Kayitakirwa Dieudonné, yagize ati:”Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzarushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera, bityo, dukomeze kugira uruhare mu kwicungira umutekano.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.

Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kwucungira umutekano, ku itariki 7 Gicurasi, umwaka ushize, RYVCP yasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Kugeza ubu, iri huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga 14,000, bakaba babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.

Uru rubyiruko rukora kandi ibikorwa by’ubukorerabushake nko kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.

RNP

2016-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Editorial 03 Aug 2025
Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Editorial 28 Jul 2023
Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Editorial 29 Aug 2024
Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN

Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN

Editorial 17 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara
Uncategorized

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara

Editorial 24 Jan 2021
Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo  [ VIDEO ]
UBUKUNGU

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Editorial 17 May 2017
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.
Amakuru

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Editorial 17 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru