Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura haramukiye imyigaragambyo yateguwe na za sosiyete sivile yitabiriwe n’imbaga yamagana imishyikirano ihuza Abarundi ibera Arusha ndetse isaba leta ya Tanzania guta muri yombi bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batumiwe muri ibi biganiro. Imyigaragambyo nk’iyi ikaba yabaye no mu bindi bice by’igihugu.
Nk’uko bigaragara ku byapa bimwe na bimwe bari bitwaje, abigaragambyaga bavugaga ko biyamye ingendo z’abanyapolitiki baza kurangaza Abarundi kandi ngo bakeneye ibikorwa by’iterambere.
Abigaragambya bavuga ko umuco wo kudahana ugomba gucika, basabye guverinoma kuwuca kandi igashyira imbaraga mu guta muri yombi kandi igahana yihanukiriye abo bavugwaho gushaka guhirika ubutegetsi. Mu bashyizwe mu majwi bagize uruhare muri ibi bintu, harimo ; Alexis Sinduhije, Jean Minani, Bernard Busokoza, Pacifique Nininahazwe, Onesme Nduwimana, Pie Ntavyohanyuma, Gervais Rufyikiri na Pierre Buyoya.
Abigaragambya kandi bamaganye muri ibi biganiro abahuza barimo Benomar, usanzwe ngo yaranzwe na guverinoma y’u Burundi, ndetse na Ibrahima Fall.
Kuri uyu wa kane ushize kuwa 16 Gashyantare 2017 nibwo ibiganiro bihuza Abarundi byagombaga gusubukurwa i Arusha muri Tanzania, aho bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi babyitabiriye ariko guverinoma y’u Burundi ikaba yaranze kubyitabira ivuga ko itagirana ibiganiro n’abashatse guhirika ubutegetsi.