Abayobozi ba Paruwasi zigize Itorero Peresibiteriyeni mu Ntara y’Uburasirazuba (Eglise Presbytérienne) n’abagore bahagarariye bagenzi babo muri izo Paruwasi, biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, n’ibindi byaha.
Ibi babyiyemeje ku itariki 3 Gicurasi mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Marie Gorette Uwimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Rwamagana.
Icyo kiganiro yakibahereye mu kagari ka Cyanya, ho mu murenge wa Kigabiro, bakaba bari bahahuriye kugira ngo bungurane ibitekerezo na Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
IP Uwimana yababwiye ko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana , amakimbirane yo mu ngo, gufata ku ngufu, bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi, maze abasaba gukangurira abantu muri rusange kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.
Yababwiye ati:”Mu bayoboke banyu harimo urubyiruko rwinshi. Mujye murusobanurira ko hari abantu bizeza urubyiruko ko bashobora kuruha akazi cyangwa kurushakira amashuri meza mu mahanga. Igihe muvugana na rwo kuri iyi ngingo, mujye mubasobanurira ko baba bashaka kujya kubacuruza muri ibyo bihugu, aho babakoresha imirimo ivunanye nta gihembo.”
IP Uwimana yasabye kandi abo bayobozi b’iri torero kujya baganiriza abayoboke babo ku burenganzira bw’umwana babasobanurira ko abana bafite uburenganzira bwo kubaho, kwandikishwa igihe avutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangura, kurindwa gushimutwa, kurindwa gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.
Yabasabye gukangurira abafite abana baretse ishuri kuribasubizamo, kandi bakirinda ikintu cyose gishobora gutuma bongera kurivamo.
Umwe muri abo bayobozi b’iri torero witwa Mukamakuza Teddy, akaba ayobora Paruwasi ya Rwamagana yagize ati:”Gukumira ibyaha ni imwe mu mahame y’Itorero ryacu. Urumva ko ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda.”
Mukamakuza yakomeje agira ati:”Mbere y’uko abantu baba abayoboke bacu; ni abenegihugu. Inshingano zacu ni ukubigisha kwirinda icyaha aho kiva kikagera kugira ngo babe Abakristu nyabo, bifitiye akamaro, kandi bagafitiye imiryango yabo n’igihugu muri rusange.”
Yavuze ko ubutumwa bahawe bwo gukangurira abantu kwirinda ibyaha azabugeza ku bayoboke ba Paruwasi abereye umuyobozi, no ku bandi bantu muri rusange.
RNP