Ejo wari umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.
Mu biganiro byabereye ku maradiyo atandukanye, abakoresha umuhanda bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe cyane cyane kurengera abana.
Imibare yo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yerekana ko mu mezi atanu ashize y’uyu mwaka, abana 10 bitabye imana naho abandi 53 barakomereka kubera impanuka zo mu muhanda.
Ubutumwa bwatanzwe bujyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda harengerwa abana akarindwa impanuka zo mu muhanda, bujyanye n’insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda igira iti:” Turengere umwana”.
Ubwo ku munsi w’ejo yatangaga ikiganiro kuri City Radio, Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yasobanuye ku buryo burambuye uko umutekano wo mu muhanda uhagaze, amakosa akunze gukorwa mu muhanda, bityo asaba abakoresha umuhanda n’abandi bose kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Yagize ati:” turizera ko kugira ngo amategeko y’umuhanda yubahirizwe bijyana no kuyashyira mu bikorwa. Tubona ko byagerwaho; hiridwa impanuka ndetse buri wese akabigiramo uruhare cyane cyane atugezaho amakuru y’abatubahiriza amategeko y’umuhanda”.
Avuga ku ngamba zafashwe zirebana n’imodoka zitwara abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abanza mu gihe bajya cyangwa bava ku mashuri, CP Rumanzi yagize ati:”ba nyir’ibinyabiziga bagomba gukora ibishoboka byose imodoka zabo zikaba zujuje ibisabwa byose bijyanye n’amategeko y’umuhanda ndetse zikagira n’ibyangombwa byihariye bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).”
Ikindi kiganiro cyatangiwe kuri Radio Umucyo FM, aho umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda, yasabye ba nyir’imodoka kumenya ko ibinyabiziga byabo bimeze neza kuko iyo byangiritse biba imwe mu mpamvu zikomeye mu biteza impanuka.
Yabwiye abari bateze amatwi icyo kiganiro ati:” Imodoka yose igomba kugira icyemezo cy’uko yakorewe isuzumwa kandi cyatanzwe mu buryo bukwiriye n’iki kigo gishinzwe kuzisuzuma ndetse kinabifitiye n’ububasha. Abantu rero bagomba gucika ku muco mubi wo kumva ko babona ibi byemezo mu nzira zitemewe”.
Guhera mu kwezi kwa Mutarama kugera muri Gicurasi uyu mwaka, imodoka 42,637 zakorewe isuzumwa. Mu gihe cyavuzwe hejuru kandi, Polisi yafashe abantu 27 bafite ibyemezo by’ibyiganano byerekana ko imodoka zabo zasuzumwe cyangwa se bagerageza guha ruswa abapolisi basuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kugira ngo bahabwe ibyemezo by’ukuri.
Ubusanzwe hari igihe imodoka ikorerwa isuzumwa ry’imiterere yayo inshuro imwe bagasanga imeze neza nta kibazo ifite. Icyo gihe ihabwa icyemezo cy’uko yasuzumwe ndetse ari nzima nta kibazoishobora gutera. Ariko nanone hari ubwo nyuma yogusuzumwa basanga ifite ibibazo maze nyirayo bakamwereka uburwayi bwayo bityo agasabwa kujya kuyikoresha akazagaruka ku buryo isuzumwa ryayo rishobora gukorwa inshuro nyinshi ku modoka imwe mu gihe iyo modoka itakoreshejwe neza.
Imodoka zikora ibikorwa by’ubucuruzi zikorerwa isuzumwa buri mezi atandatu mu gihe iz’abantu ku giti cyabo zidakora akazi kenshi zo zisubira gukorerwa isuzumwa hashize umwaka umwe.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi nawe yatanze ikiganiro kuri Radiyo Contact FM kikaba nacyo cyari kijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda, ndetse akaba yaranagaragaje impamvu zitera impanuka.
Yagize ati:”Impanuka nyinshi ziterwa no gutwara nabi ikinyabiziga, uburangare, kugendera ku muvuduko ukabije, gutwara ikinyabiziga wasinze, imiterere itameze neza y’ikinyabiziga, kutubahiriza ibimenyetso n’amatara by’imihanda, gutwara uvugira kuri terefone, n’ibindi”. Yakomeje avuga ko abatwara imodoka z’abanyeshuri baba bagomba kuba bafite ibyemezo bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).
Uretse ibiganiro kuri radiyo zitandukanye, no mu turere tunyuranye abapolisi bahuye n’amatsinda atandukanye yiganjemo ay’abanyeshuri bakaba barabagejejeho ubutumwa bwo gukoresha neza umuhanda.
RNP