Sosiyete n’ibigo 23 bikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kuza kwerekana ibyo bikora i Kigali mu rwego rwo kumenya amahirwe ari mu Rwanda no kwerereka Abanyarwanda n’Abanyafurika iterambere ry’ikoranabuhanga.
U Buyapani ni igihugu cya gatatu mu bikize cyane ku Isi. Ubukungu bwacyo bwinshi buturuka ku ishoramari, cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), sosiyete n’ibigo bya Leta 23 bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bizaba byerekana ibyo bikora guhera tariki ya 7 Gicurasi kugeza tariki 9 ubwo hazaba haba Inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) muri Kigali Convention Center.
Izi sosiyete zirimo nka Monstar Lab izobereye mu gukora porogaramu z’imikino ndetse no gukora imbuga za internet; Fujitsu ikora iby’ikoranabuhanga n’itumanaho; Kaminuza zikomeye nka Kobe Institute of Computing; Kyutech (Kyushu Institute of Technology) izoberere mu ikoranabuhanga rijyanye n’isanzure no gukora ibyogajuru n’izindi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi ushinzwe gahunda zibanda ku ikoranabuhanga muri JICA, Furukawa, yavuze ko iri murikabikorwa rya sosiyete z’u Buyapani ari amahirwe ku Banyarwanda, Abanyafurika na sosiyete zabo.
Yagize ati “Harimo no gufasha sosiyete zisanzwe zikora muri Afurika zikamenyekana. Hazaba hari uburyo bworoshye bwo gufatanya na sosiyete zo muri Afurika no kuzorohereza gukorera muri Afurika ndetse no mu Buyapani.”
Umujyanama mukuru mu ishami rya JICA rishinzwe ikoranabuhanga, Atsushi Yamanaka, yavuze ko uzaba umwanya mwiza kuri sosiyete z’abayapani kureba amahirwe ari muri Afurika.
Yavuze ko zimwe muri izo sosiyete zishobora guhita zishora imari mu Rwanda cyangwa zikahaza mu bundi buryo.
Ati “Twifuza ko bahita bafungura amashami ariko bisaba inzira ndende kuko sosiyete z’abayapani zigira amakenga cyane. Babanza gukora inyigo,uburyo bw’imikorere ariko iyo batangiye gukorera mu gihugu, bakorana umurava.Bareba ku ishoramari ry’igihe kirekire.”
Umuyobozi Wungirije mu Rugaga rw’Abikorera mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga, Robert Ford, yavuze ko JICA yagiye ifasha cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda binyuze mu mishinga itandukanye kandi ngo bizakomeza.
Ati “Hari umushinga wo kujyana Fab Labs na K Labs hanze ya Kigali uraza gufasha cyane sosiyete z’ikoranabuhanga mu Rwanda kugira ngo zishobore kwegera amasosiyete yo mu Buyapani, tugamije kongera ishoramari rituruka mu Buyapani riza aha ariko twongere n’imikoranire hagati y’amasosiyete.”
Ford yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba rufite sosiyete ijana mu mwaka wa 2025, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari.
U Buyapani bwagiye butera inkunga imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga mu Rwanda, nk’Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology) ndetse no kugira ngo habeho ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera u Buyapani bwabigizemo uruhare.