• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Editorial 05 May 2018 IKORANABUHANGA

Sosiyete n’ibigo 23 bikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kuza kwerekana ibyo bikora i Kigali mu rwego rwo kumenya amahirwe ari mu Rwanda no kwerereka Abanyarwanda n’Abanyafurika iterambere ry’ikoranabuhanga.

U Buyapani ni igihugu cya gatatu mu bikize cyane ku Isi. Ubukungu bwacyo bwinshi buturuka ku ishoramari, cyane cyane mu ikoranabuhanga.

Binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), sosiyete n’ibigo bya Leta 23 bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bizaba byerekana ibyo bikora guhera tariki ya 7 Gicurasi kugeza tariki 9 ubwo hazaba haba Inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) muri Kigali Convention Center.

Izi sosiyete zirimo nka Monstar Lab izobereye mu gukora porogaramu z’imikino ndetse no gukora imbuga za internet; Fujitsu ikora iby’ikoranabuhanga n’itumanaho; Kaminuza zikomeye nka Kobe Institute of Computing; Kyutech (Kyushu Institute of Technology) izoberere mu ikoranabuhanga rijyanye n’isanzure no gukora ibyogajuru n’izindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi ushinzwe gahunda zibanda ku ikoranabuhanga muri JICA, Furukawa, yavuze ko iri murikabikorwa rya sosiyete z’u Buyapani ari amahirwe ku Banyarwanda, Abanyafurika na sosiyete zabo.

Yagize ati “Harimo no gufasha sosiyete zisanzwe zikora muri Afurika zikamenyekana. Hazaba hari uburyo bworoshye bwo gufatanya na sosiyete zo muri Afurika no kuzorohereza gukorera muri Afurika ndetse no mu Buyapani.”

Umujyanama mukuru mu ishami rya JICA rishinzwe ikoranabuhanga, Atsushi Yamanaka, yavuze ko uzaba umwanya mwiza kuri sosiyete z’abayapani kureba amahirwe ari muri Afurika.

Yavuze ko zimwe muri izo sosiyete zishobora guhita zishora imari mu Rwanda cyangwa zikahaza mu bundi buryo.

Ati “Twifuza ko bahita bafungura amashami ariko bisaba inzira ndende kuko sosiyete z’abayapani zigira amakenga cyane. Babanza gukora inyigo,uburyo bw’imikorere ariko iyo batangiye gukorera mu gihugu, bakorana umurava.Bareba ku ishoramari ry’igihe kirekire.”

Umuyobozi Wungirije mu Rugaga rw’Abikorera mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga, Robert Ford, yavuze ko JICA yagiye ifasha cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda binyuze mu mishinga itandukanye kandi ngo bizakomeza.

Ati “Hari umushinga wo kujyana Fab Labs na K Labs hanze ya Kigali uraza gufasha cyane sosiyete z’ikoranabuhanga mu Rwanda kugira ngo zishobore kwegera amasosiyete yo mu Buyapani, tugamije kongera ishoramari rituruka mu Buyapani riza aha ariko twongere n’imikoranire hagati y’amasosiyete.”

Ford yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba rufite sosiyete ijana mu mwaka wa 2025, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari.

U Buyapani bwagiye butera inkunga imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga mu Rwanda, nk’Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology) ndetse no kugira ngo habeho ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera u Buyapani bwabigizemo uruhare.

2018-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Editorial 12 Jul 2019
Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Editorial 07 Oct 2019
Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Editorial 18 Sep 2019
Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Editorial 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo
POLITIKI

New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo

Editorial 26 Sep 2018
Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019
POLITIKI

Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019

Editorial 08 Mar 2019
Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu
UBUKERARUGENDO

Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Editorial 08 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru