• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

Editorial 27 Feb 2017 ITOHOZA

Nyuma y’imyaka isaga 20 Indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi, irasiwe mu kirere cya Masaka n’umutwe w’ingabo zitaramenyekana neza n’ubwo bikekwa ko intagondwa z’Abahutu bari mu buyobozi bwa Ex.FAR baba aribo barashe iyo ndege, ibimenyetso bishya bitangiye kujya ahagaragara bigaragaza ko koko Ingabo z’Inzirabwoba zifatanyije n’Abafaransa bari barinze ikibuga cy’Indege cya Kanombe baba barabigizemo uruhare.

Raporo y’ibanga y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Ikinyamakuru The Globe and Mail cyabashije kubona, ivuga ko imbunda irasa missile yakozwe n’Abasoviyete yafashwe n’ingabo za leta ya Congo FARDC ziyambuye inyeshyamba z’Abanyarwanda ziba mu mutwe wa FDLR, mu kwezi kwa Kanama mu mwaka ushize wa 2016.

-5916.jpg

Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana

Iyi raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko iyi mbunda yafashwe ifite ibimenyetso nk’amatariki yakoreweho n’umubare wa serie (Serial number) nk’uw’imbunda yahanuye indege ya perezida Habyarimana Juvenal mu 1994.

Iyi raporo ivuga ko itagamije kugaragaza uwaba warahanuye indege ya Habyarimana, ariko igasaba ko ibimenyetso byabonetse byashyikirizwa Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni cyangwa inzego z’ubutabera z’u Bufaransa.

-5914.jpg

Inyeshyamba za FDLR

Mu ijoro ryo kuwa 06 rishyira kuwa 07 Mata 1994 nibwo ibisasu bibiri bya missiles byarashwe ku ndege, Falcon 50, ya perezida Habyarimana wari kumwe na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ndetse n’abandi bayobozi bagera kuri 7 n’abakozi b’indege 3 bakomoka mu Bufaransa ubwo yari akubutse mu mishyikirano muri Tanzania. Abari mu ndege bose nta n’umwe warokotse.

Nyuma y’amasaha macye iyi ndege ihanuwe, abahezanguni b’Abahutu batangiye guhiga bukware no kwica Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, ubwicanyi bwaje guhagarikwa n’izari ingabo za FPR ziyobowe na Perezida w’u Rwanda kuri ubu, Paul Kagame.

Nyuma hagiye habaho amaperereza n’ubushakashatsi butandukanye hagamijwe kumenya uwaba waragize uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege yahise ikurikirwa na Jenoside, ariko ibigezweho ntibivugweho rumwe. Bamwe bashinja abayoboye u Rwanda kuri ubu, mu gihe abandi bemeza ko indege yahanuwe n’intagondwa zari mu butegetsi bwa Habyarimana zitifuzaga ko asangira ubutegetsi n’Abatutsi.

Iyi raporo y’ibanga ya Loni y’amapaje 9 yo kuwa 20 Nzeri ikaba yanditseho ko ari ibanga rikomeye (strictly confidential) ngo ifitemo amapaje menshi agizwe n’amafoto agaragaza isano iri hagati y’imbunda yafashwe n’iyahanuye indege ya Habyarimana aho bivugwa ko zose zakozwe muri Mata 1987.

-5915.jpg

Abafaransa kuri bariyeri zo mu Rwanda 1994.

Raporo ya Loni yo mu 2010 yari yavuze ko inyeshyamba z’Abanyarwanda zigambye gufata imbunda irasa missile yakorewe mu cyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ubwo ngo zarwanaga n’izindi nyeshyamba zari zishyigikiwe n’u Rwanda mu 1998. Raporo nshya ikaba ivuga ko iyi mbunda ari nayo ingabo za Congo zatse izi nyeshyamba mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize.

2017-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Editorial 27 Apr 2017
 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Editorial 16 Dec 2019
Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka

Editorial 27 Sep 2017
Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Editorial 29 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Donald Trump  Yasinye itegeko ryemerera inganda kohereza ibyuka mu kirere
POLITIKI

Perezida Donald Trump Yasinye itegeko ryemerera inganda kohereza ibyuka mu kirere

Editorial 29 Mar 2017
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019
Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano
Mu Mahanga

Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano

Editorial 24 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru