Nyuma y’imyaka isaga 20 Indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi, irasiwe mu kirere cya Masaka n’umutwe w’ingabo zitaramenyekana neza n’ubwo bikekwa ko intagondwa z’Abahutu bari mu buyobozi bwa Ex.FAR baba aribo barashe iyo ndege, ibimenyetso bishya bitangiye kujya ahagaragara bigaragaza ko koko Ingabo z’Inzirabwoba zifatanyije n’Abafaransa bari barinze ikibuga cy’Indege cya Kanombe baba barabigizemo uruhare.
Raporo y’ibanga y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Ikinyamakuru The Globe and Mail cyabashije kubona, ivuga ko imbunda irasa missile yakozwe n’Abasoviyete yafashwe n’ingabo za leta ya Congo FARDC ziyambuye inyeshyamba z’Abanyarwanda ziba mu mutwe wa FDLR, mu kwezi kwa Kanama mu mwaka ushize wa 2016.
Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana
Iyi raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko iyi mbunda yafashwe ifite ibimenyetso nk’amatariki yakoreweho n’umubare wa serie (Serial number) nk’uw’imbunda yahanuye indege ya perezida Habyarimana Juvenal mu 1994.
Iyi raporo ivuga ko itagamije kugaragaza uwaba warahanuye indege ya Habyarimana, ariko igasaba ko ibimenyetso byabonetse byashyikirizwa Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni cyangwa inzego z’ubutabera z’u Bufaransa.
Inyeshyamba za FDLR
Mu ijoro ryo kuwa 06 rishyira kuwa 07 Mata 1994 nibwo ibisasu bibiri bya missiles byarashwe ku ndege, Falcon 50, ya perezida Habyarimana wari kumwe na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ndetse n’abandi bayobozi bagera kuri 7 n’abakozi b’indege 3 bakomoka mu Bufaransa ubwo yari akubutse mu mishyikirano muri Tanzania. Abari mu ndege bose nta n’umwe warokotse.
Nyuma y’amasaha macye iyi ndege ihanuwe, abahezanguni b’Abahutu batangiye guhiga bukware no kwica Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, ubwicanyi bwaje guhagarikwa n’izari ingabo za FPR ziyobowe na Perezida w’u Rwanda kuri ubu, Paul Kagame.
Nyuma hagiye habaho amaperereza n’ubushakashatsi butandukanye hagamijwe kumenya uwaba waragize uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege yahise ikurikirwa na Jenoside, ariko ibigezweho ntibivugweho rumwe. Bamwe bashinja abayoboye u Rwanda kuri ubu, mu gihe abandi bemeza ko indege yahanuwe n’intagondwa zari mu butegetsi bwa Habyarimana zitifuzaga ko asangira ubutegetsi n’Abatutsi.
Iyi raporo y’ibanga ya Loni y’amapaje 9 yo kuwa 20 Nzeri ikaba yanditseho ko ari ibanga rikomeye (strictly confidential) ngo ifitemo amapaje menshi agizwe n’amafoto agaragaza isano iri hagati y’imbunda yafashwe n’iyahanuye indege ya Habyarimana aho bivugwa ko zose zakozwe muri Mata 1987.
Abafaransa kuri bariyeri zo mu Rwanda 1994.
Raporo ya Loni yo mu 2010 yari yavuze ko inyeshyamba z’Abanyarwanda zigambye gufata imbunda irasa missile yakorewe mu cyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ubwo ngo zarwanaga n’izindi nyeshyamba zari zishyigikiwe n’u Rwanda mu 1998. Raporo nshya ikaba ivuga ko iyi mbunda ari nayo ingabo za Congo zatse izi nyeshyamba mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize.