• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Editorial 30 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

RNC Yashinzwe na Kayumba Nyamwasa na bagenzi be aribo Col.Patrick Karegeya wakoraga mu rwego rw’ubutasi, Théogène Rudasingwa wakoraga muri Perezidansi na Gérald Gahima wabaye Prokireli wa Repubulika, aba bose icyo bahuriyeho ni ubugambanyi, kwikubira ndetse no Kwishyira hejuru, ari nabyo byabatandukanije n’umuryango RPF-Inkotanyi wabagize icyo baricyo ndetse na Perezida Kagame wabizeye akabaha imyanya ikomeye, ariko bakaza kuba ibigwali cyangwa se ibigarasha.

Kayumba Nyamwasa yahunze ubutabera bw’u Rwanda mu 2010 kubera ibyaha yarakurikiranyweho  ubwo yari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, ibi byaha birimo kubazwa inshingano, agasuzuguro ndetse n’ ubugambanyi burimo guhungisha bamwe mu bahoze mu gisilikare no muri Politiki abacishije Uganda kubufatanye na Perezida Museveni, Salim Saleh n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare muri Uganda.

Ibi bikorwa bya Kayumba byateguraga ishingwa ry’ umutwe w’iterabwoba wa RNC ufite intego zo guteza umutekano mucye mu gihugu,  nkuko uyu mutwe mu mwaka wa 2010-2014 wagiye ugaba ibitero utera gerenada ahantu hatandukanye mu mugi wa Kigali hateraniye abantu benshi, abagera kuri 17 bahasiga ubuzima naho abasanga 400 barakomereka abandi bakuramo ubumuga buhoraho.

Muri Mutarama 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Kayumba na Rudasingwa igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, Gahima na Patrick Karegeya bo bahanishwa igifungo cy’imyaka 20 bamaze guhamwa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko hamwe nibindi. Kugeza uyu munsi aba bagabo bagiye batandukana biturutse kubwumvikane bucye hagati yabo, ndetse Patrick Karegeya we baza kumugambanira aricwa, naho Rudasigngwa na Kayumba bananiwe kumvikana bituma RNC icikamo ibice bibiri. RNC ya Rudasingwa ubu ikaba yarahawe izina ry’ISHAKWE naho iya Kayumba Ikomezanya RNC.

Impamvu 6 zigaragaza ko RNC iri mu marembera:

  1. RNC yacitsemo ibice

Kayumba Nyamwasa tariki 26 Nyakanga 2016, yashyize hanze ibibazo byavugwaga muri RNC, ubuhemu bwa Rudasingwa washakaga gusenya iryo shyaka biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuryigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo.

Ubu bwumvikane buke bwatumye Rudasingwa amwiyomoraho kuko nawe yashinjaga Kayumba gushinga agatsiko kabahoze ari abasirikare ari nabo yashakaga ko bayobora gusa ibi ndetse akamushinja n’ivangura aho yavugaga ko Kayumba adashaka Abahutu muri RNC, ibi byatumye ashinga umutwe we yise New RNC (Ishakwe), ajyana n’abari bamushyigikiye b’abasivili,  biganjemo Abahutu yavugiraga naho abasirikare basigara mu rundi ruhande muri RNC ya Kayumba.

Rudasingwa yahise ashyiraho Komite y’agateganyo yo kuyobora New RNC (Ishakwe) mu gihe cy’iminsi 30 aho we yari Chairman, umwungirije ari Joseph Ngarambe naho Umunyamabanga ari Jonathan Musonera.

Bahise biyemeza kandi kwitandukanya n’umuntu uwo ariwe wese ushyigikiye Kayumba ndetse wemera amatwara ye.

Ubwo Kayumba nawe yasigaranye ikindi gice cya RNC kurubu iyobowe na Jerome Nayigiziki, wungirijwe na Kayumba Nyamwasa.

Kurubu iyi RNC ya Kayumba abo barikumwe nabo bananiwe kumvikana bamaze gucikamo ibice bibiri nyuma yaho ingabo za RNC zirasiwe umugenda zigashwiragira mu bihuru muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abenshi bakahasiga ubuzima abandi bagafatwa mpiri, ibi byarakaje Jean Paul Turayishimye, Major Micombero na Ben Rutabana. Aba bagabo bashinja Kayumba Nyamwasa Kwicisha abarwanyi ba RNC muri Congo, gukuza politike ya Munyangire, kurema udutsiko, inda nini n’amacakubiri ashingiye ku moko ndetse no kwigwizaho ibyagenewe gutunga abarwanyi ba RNC muri Congo ku buryo byatumye aba barwanyi bahatikirira nyuma yo kwicwa n’inzara  bagacikamo ibice bibiri icyajyanye na Major Habib Mudasiru n’icyagumanye n’Abanyamulenge kirimo uwitwa Karemera na Nyamusaraba.

Iyi RNC ya Kayumba nayo ubu ikaba ntaho isigaye kuko na Rujugiro wafashaga uyu mutwe witwaje Intwaro nawe kurubu atakiri kuvuga rumwe na Kayumba, Nyuma yaho amafaranga ahwanye na Miliyoni y’amadolari 1.000.000$, Kayumba yabonye mu bice bibiri yayasangiye na Brig . Abel Kandiho ushinzwe CMI ya Uganda, igice kinini agishora mu bucuruzi bwe bwite muri Mozambike, abana yohereje muri Congo kubufatanye na Museveni bicirwayo inzara batagira n’icyo kwambara kugeza ubwo batikiriye muri ayo mashyamba.

  1. RNC Yatakaje abarwanyi bayo n’abari abayobozi babo babura inzira

Icyatumaga Kayumba afashwa na Uganda na Rujugiro nuko yababwiraga ko afite abarwanyi bakomeye muri Congo, aho Uganda ibinyujije mu kigo gishinzwe ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI yafashaga RNC gushaka abarwanyi bakoherezwa muri Congo banyuze Tanzania none Tanzania yafunze inzira yakoreshwaga  na RNC ndetse ibaha gasopo yo kutongera kunyura mu gihugu cyabo, n’ubwo kuri ubu hasigaye mbarwa mubari abarwanyi ba RNC bose barishwe abandi bari abayobozi b’uyu mutwe bafashwe mpiri.

Cpt SIBOMANA Charles aka Sibo yiciwe mu gitero Cya FARDC, naho HABIBU Mudasiru we atabwa muri Yombi, ubu ari mu maboko y’ubuyobozi bw’u Rwanda, aho atanga ubuhamya kubyababaye ho muri Congo n’uko batereranywe na Kayumba wabashutse akabashora muri ayo mashyamba ntabahe ubufasha, ahubwo akanyereza ibyari bibagenewe none impfubyi n’abapfakazi bararira ayo kwarika kuko babuze imiryango yabo. Ibi kandi byakurikiwe no gusenya ibirindiro bya FDLR nayo abarwanyi bayo barashwe bose abandi bafatwa n’igisirikare cya FARDC, ababa barabashije gutoroka nabo ntabirindiro bafite kuko bose bari baramaze kwihuriza hamwe mu mutwe wa P5 waruyobowe na Kayumba Nyamwasa, uyu mutwe wari waragabanye ibirindiro, bibiri mubyari bikomeye byari biyobowe nabahoze ari abasirikare bakomeye byose byashyizwe hasi. FARDC Ikomje kuzenguraka amashyamba ya Congo yose ngo barandure izi Nyeshyamba zibumbiye muri P5 nindi mitwe.

  1. Amabanga yose ya RNC yashyizwe hanze

Nyuma yiraswa ry’umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR General Mudacumura, umurambo we bawusanganye Flash Disk yari yihambiriye mu ijosi, ndetse na Computer laptop yari mu birindiro bye, byari bibetsemo amabanga yose ya FDLR ndetse na P5 yarikuriwe na Kayumba Nyamwasa, aya mabanga akurikirana nayo Major HABIBU Mudasiru, abakuru ba FDLR; Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye Bashyize hanze. Ibi rero byatumye kugeza uyu munsi ntabanga narimwe RNC ibitse, ubu imikorere yayo yose, abayitera inkunga bizwi na Leta y’U Rwanda ndetse n’igisirikare cya Congo.

  1. RNC yananiwe kwishyura imyenda ibireyemo ibigo 3 byo muri Canada

Kuri ubu RNC ntamutungo isigaranye kuko iyo yarifite Kayumba Nyamwasa yiyishoye mu bucuruzi bwe akorera muri Mozambike bwo gucuruza ibiribwa ingano, ibishyimbo n’ubunyobwa.. ndetse aguramo n’amakamyo ya Rukururana, ibi akaba ari nabyo byatumye atandukana na Major Micombero, Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana n’abandi..ibi kandi byaje bikurikirana n’umwenda RNC ibereyemo ibigo bitatu byo mu gihugu cya Canda B2B bank, Fairstone, Olympia Trust Company uhwanye na 450,000$, kuri ubu RNC ikaba iri mu mazi abira, kwishyura aya mafaranga byababereye ihurizo rikomeye, kuko bitana ba mwana mu muburyo bwimikoreshereze mibi yaya mafaranga ndetse n’ibikoresho( Imodoka, amazu yo kubamo no gukoreramo) bakaba banitana ba mwana kubijyanye n’imikoreshereze yaya mafaranga.

  1. RNC ntabushobozi igifite nabuto mu mikorere yabo

Kuri ubu RNC ntabushobozi isigaranye nyuma yaho amafaranga yose Kayumba Nyamwasa yayashoye mu bucuruzi bwe bwite mu gihugu cya Mozambique, RNC kandi ifite imyenda myinshi kwishyura bitayoroheye. Rujugiro na Museveni bafashaga uyu mutwe wa gisirikare nabo bakozwe ni soni aho bamariye kubona ko amafaranga bari bashoye muri uyu mutwe wa P5 maze Kayumba Nyamwasa akayakubita umufuka ndetse n’ukuriye ikigo cy’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI Brig Abel Kandiho. Ubu Rujugiro nawe yataye umutwe ntabwo bizapfa koroha kongera gushora amafaranga ye mubarwanyi badahari kuko ntakizere yapfa kongera kugirira Kayumba.

  1. Kayumba Nyamwasa afite ubwoba

Kayumba Nyamwasa afite ubwoba bwinshi, aziko kubera ubusambo bwe isaha nisaha Jean Paul Turayishimye, Major Micombero, Ben Rutabana n’umupfakazi Lea Karegeya bamuhirika, bakamukorera Coup d’Etat, bityo nawe ari mu migambi yo gushaka uko yakwirenza bamwe muri abo, birazwi ko Kayumba ari umwicanyi ruharwa, abantu ba Mozambique bazi uko yicishije Baziga wari umucuruzi akaba umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda  yicishije amuhoye ko yamenye uby’ubucuruzi bwe muri Mozambique.

Kayumba afite ubwoba kuba yakongera gutangiza umutwe witerabwoba  kuko ntawakongera kumuyoboka cyane ko uwo yarakuriya waRNC/ P5 waboneye muri Congo icyo imbwa yaboneye ku iriba, ibi byahaye isomo  abantu benshi Kayumba yashutse ndetse  kuri ubu Kayumba, aradagadwa ahinda sekadegeri aziko nawe isaha nisaha byamubaho cyane ko RNC yashyizwe kurutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi, ubu Kayumba nawe akaba ari gushakishwa n’inzego z’ubutasi ku isi hose kuburyo ibyo akora byose afite ubwoba bwinshi cyane, ndetse akaba  atekereza uko yatakaje inkoramutima ze bigeze gukorana igisirikare igihe bari bakiri mu ngabo za RPA, nka Cpt Sibo warashwe ndetse na Major Habibu ubu uri muRwanda n’abandi batorongeye.

Nguko guhemuka, ugahemukira umuryango wakureze, ukaba ikivume muri rubanda bikubyarira umuvumo wo gupfa wangara.

2019-09-30
Editorial

IZINDI NKURU

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Editorial 10 Oct 2020
Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Editorial 20 Jul 2019
RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

Editorial 09 Apr 2020
Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Editorial 23 Jun 2024
Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Editorial 10 Oct 2020
Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Editorial 20 Jul 2019
RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

Editorial 09 Apr 2020
Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Editorial 23 Jun 2024
Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Editorial 10 Oct 2020
Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Editorial 20 Jul 2019
prev
next

12 Ibitekerezo

  1. Liberata Uwineza Duncan
    September 30, 20193:01 pm -

    Ntibintangaje kuko uretse Ayo madeni,mwibuke ko Hari n’ikigo cyitwa Humura cyashinzwe n’Abiyita Abanyakibuye barimo barumuna ba Asiel Kabera,icyo kigo nicyo cyateraga inkunga FLN ya Sankara.Amaze gufatwa,abashinze icyo kigo kiba muri Canada I Windsor cyabaye gifunzwe by’agateganyo. Cyari gihurijwemo n’abitwa abacikacumu bagera kuri 900 bakoraga za fundraising rwihishwa. Tubajije accts y’icyo kigo dusanga cyarafunguye acct kugeza icyo gihe harimo amafranga
    20.000$. Ubu ayo mafranga bivugwa ko yafatiriwe na TD Bank ya Canada bashaka kumenya aho izo transfers zijya. Ngayo nguko. Abagambanyi benshi baza mu Rwanda bakiyoberanya,bakagurisha amasambu,abandi bagacengera mu baturage bashaka kubatera kwigomeka ku gihugu ngo bagire intandaro yo kwigaragambya no kubwira amahanga ko bashaka impinduka. Ndaburira ubuyobozi bwacu ko bukwiye kuba maso. Mumenye ko nabi mwibwira ko mwemera b’abiyita aba rescapes,basigaye bakina umukino waba Masozera,Musonera,Thabitha n’abandi.

    Subiza
    • Gahungu
      October 1, 201910:36 am -

      Mureke kubeshyara abacikacumu ngo baragambanira igihugu kuko twese tuzi icyo abahutu badukoreye ntabwo rero twajya muri iyo mikino yabo kandi ndibaza ko turetse n’abacikacumu muvuga ngo baragambana nibaza ko kayumba adakunda abacikacumu kurusha Kagame rwose mureke kuyobya uburari ntabwo turi ibicucu

      Subiza
  2. Nkusi Cesaire
    September 30, 20193:20 pm -

    P5 na RNC,bwana Rushyashya agahuru k’imbwa karahiye.
    Ubu Kayumba Rugema yacitse mu tubari,kubera kumuha urwamenyo. Twe turitegura kwakira H.E. wacu kandi muzi ko azi gusengera bigatinda. Ubu abo ba RNC bo bararirira mu myotsi,twe turarya umuntu ngo turusheho kugira inyota,Mzee wacu azayimenye😄😃😀 Turamukumbuye, turamwizeye.

    Subiza
  3. Teteli
    September 30, 20194:01 pm -

    Mu gihe twitegura Rais wacu P.Kagame,dushyushye,amakuru nkuye Stuttgart Aho umuryango was Mudacumura,ucumbitse, haravugwa ko abaje gufata mu mugongo umugore we,bahuye n’akaga gakomeye cyane. Muti gute? Bari bababeshye ko umurambo wiyo mpyisi bazawuzana mu Budage gushyingurwa. Kubera ngo kubura aho bawubika, bahitamo kumuhamba hutihuti,urubura rw’amasasu ya FARDC tubari hejuru.Ubu ubwoba Ni bwose mu bambari ba RNC- FDRL,cyane ko Rwanda- Day iri hafi aho.
    Bivuga ko bagerageje kunyeganyega ngo basagarire H.E.muri bya bindi bamenyereye,bashobora gusubirayo ari inyama nsa. Abumva ni bumve,ntibumvurane. Ubu nta mikino.

    Subiza
  4. Kamikazi Edwige
    September 30, 20194:09 pm -

    Mwaramutse? Iyi nkuru iranshimishije.
    Nta wamfasha gushwanyaguza burundu RNC na P5 yayo?. Ko zigeze aharindimuka,nta gisigaye. Inkotsa Serge Ndayizeye yararuciye ararumira. Amagambo yashize ivuga. Abazajya kwitabira Mzee muri hobeee! Next time muri Australia.

    Subiza
  5. Josee Uwase
    September 30, 20199:33 pm -

    Amafranga ya Rujugiro,inkunga ya M7 iciye muri ISO/ CMI.
    Abaterankunga bibumbiye mu rugaga rw’ibigarasha,Bose bahuye n’uruva gusenya bikomeye. Mu minsi ishize nibwo Bwana Rusesabagina yambwiye ba bahutu be batwara za taxi I Bruxelles mu nama yabaye nw’ibanga ahagana Gent irimo abambari ba MRCD nabo bayitabiriye bububa,yagize ati: Ibintu birakomeye,u Burundi buragononwa kuduha inzira kubera LONI ibagera amajanja, kandi vamatora yegereje. Ati: DRC yatubanye amenyo ya ruguru.Ati: Inzira isigaye nimwe,nugukusanya amafranga atubutse nibura muzarihe imisoro mucyerereweho gato,tubone Ayo twohereza yo kurya ku basigaye mu mashyamba,ati Major Alpha aratakamba,nibura twikure mw’isoni. Hagataho amacinya agiye ngo kubica naho RRM yo yarahirimye.
    Hahaha!! 😁Nkibivuga

    Subiza
  6. Eric Mwambutsa Junior
    September 30, 20199:55 pm -

    Sinsanzwe nsoma cyane Rushyashya cg Igihe.
    Ariko iyi nkuru y’imvaho irankanguye. Gusenyuka kwa RNC na P5 ntibitunguye.Iyo amaco y’inda ahuye n’ubuswa ndetse n’inzara, bibyara ibyabaye I Minembwe ndetse nibiheruka kubera Bwito aho Mudacumura yacumuriye.
    Uwabarushije ubwenge ni Rwarakabije wahoze mw’ishyambaa,akaba arya aya retraite ntawumukoma.
    Ndabwira Irategeka Wilson na Byiringiro ushigaje amenyo abiri mu kanwa,bareke kwigira ibihangange kandi bazi ko ar’imbwa,batahangana na FARDC yariye karungu muriyi minsi.

    Subiza
    • Nyinawamagaju Peace
      September 30, 201910:07 pm -

      Mbega amakuru aryoshye yabo bagenda bahukana n’abandi kubera inda nini weee. Rujugiro agiye gusazira mu kimwaro ngo ararwanya Kigali kandi azamarira amafranga ye afite kubera kwiba imisoro muri mama wararaye na RNC- P5-.

      Subiza
  7. Ntwari Rutsindintwarane Jabo
    October 1, 20197:42 am -

    Hari umugore witwa Nyiramatama wabyaranye na Mudacumura mw’ishyamba arasaza imigeri ngo nawe bamuhe ku migabane y’umugabo we. Rusesabagina yaciye ibintu azerera ngo abambari be bo muri MRCD bagiye kumurya,inzara mu mashyamba iravuza ubuhuha. Yagiye Australia,agaruka yikoreye amaboko nta n’iritoboka bamuhaye. P5 na ba bateruzi b’ibibindi ba Kayumba bateze ubukiriro kuri M7 nawe utariho. Hari umugani baca ngo harya ugira ate,ntafata ugira ate?
    Genda njiji mwarakubititse

    Subiza
  8. Ntwari Rutsindintwarane Jabo
    October 1, 20197:42 am -

    Hari umugore witwa Nyiramatama wabyaranye na Mudacumura mw’ishyamba arasaza imigeri ngo nawe bamuhe ku migabane y’umugabo we. Rusesabagina yaciye ibintu azerera ngo abambari be bo muri MRCD bagiye kumurya,inzara mu mashyamba iravuza ubuhuha. Yagiye Australia,agaruka yikoreye amaboko nta n’iritoboka bamuhaye. P5 na ba bateruzi b’ibibindi ba Kayumba bateze ubukiriro kuri M7 nawe utariho. Hari umugani baca ngo harya ugira ate,ntafata ugira ate?
    Genda njiji mwarakubititse

    Subiza
  9. Khadija Mohamed
    October 1, 20199:13 am -

    Yewe reka RNC isenyuke harageze.UwitwaJean Damascene Gasake,wirirwaga asakuza kuri ya ma radio yabo yo mugikoni,yitakuma cyane,akangurira abambari ba P5-RNC guterura amakarito ngo imwe bazaterura umusanzu uvuyemo bazawugura igituma Kigali ibumva,noneho ageze aho umwanzi yanga.Ayo makarito yamuteye umwaku.
    aho tuvugiye aha yagiyeUganda ashyiriye CMI amafaranga ya recruitement ya RNC,ariko ntiyayagejejeyo.Abahungu bazi kwambura baramuteze,amaguru ayabangira ingata.Yakijijwe na Nyagasani.Ubu yarahahamutse aho aviriyeyo.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru