• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Editorial 13 Dec 2018 IMIKINO

Amateka yakomeje kwandikwa, imyaka ibiri n’amezi arindwi Rayon Sports iyimaze idatsinda APR FC muri shampiyona ndetse ishobora kwiyongera kuko yongeye gutsindwa 2-1 birimo igitego cy’intsinzi cyabonetse ku munota wa nyuma.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, hari byinshi abakunzi b’umupira w’amaguru batabonye ariko byinjiye mu mateka y’uyu mukino.

Itsinda ry’abanyamakuru b’imikino ba IGIHE,  dukesha iyi nkuru, bagukusanyirije ibintu bitanu wazirikana kuri uyu mukino waraje mu marira abafana ba Rayon Sports.

Issa Bigirimana yinjiye mu mateka 

Rutahizamu ukomoka i Burundi wageze muri APR FC muri 2013, akomeje kubabaza abakunzi ba Rayon Sports kuko nubwo adasanzwe atsinda ibitego byinshi muri shampiyona, iyo ageze kuri mukeba asya atanzitse.

Mu makipe make atsinda kuko igitego cya mbere yatsinze Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 cyabaye icya gatanu yinjije mu izamu ryayo.

Issa Bigirimana yakuyeho agahigo ka Masudi Djuma wari umukinnyi wa APR FC watsinze Rayon Sports ibitego byinshi kuko ubu bose baranganya ibitego bitanu muri uyu mukino w’amateka.

Michael Sarpong yabaye uwa mbere utsinze APR FC igitego mu mikino 10 ishize y’amarushanwa ya FERWAFA

APR FC yari imaze imikino icyenda y’amarushanwa ya FERWAFA, irimo umunani ya shampiyona n’umwe wa Super Cup itinjizwa igitego ahubwo itsinda 2-0 gusa.
Yaherukaga kwinjizwa igitego tariki 15 Kamena 2018 nabwo mu mukino batsinzemo Rayon Sports 2-1, impozamarira ya Rayon Sports yari yatsinzwe na Kwizera Pierrot none bisabye amezi atandatu ngo iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, yinjizwe igitego cyatsinzwe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong.

Michel Rusheshangoga yibukije abakunzi ba APR FC ko akiri umwana wabo

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Michel Rusheshangoga yakiniye APR FC kuva 2012 kugera 2017 anyura muri Singida United yo muri Tanzania, umwaka umwe yongera gusinyira APR FC tariki 15 Kanama 2018.

Kuva yayigarukamo yari atarabona umwanya wo gukina kuko ku mwanya we hakina Ombolenga Fitina uri mu bihe byiza.

Mu mukino bakinnye na Rayon Sports yagiye mu kibuga asimbuye Issa Bigirimana ku munota wa 82. Byamusabye iminota icumi gusa ngo atsindire ikipe ye igitego cy’intsinzi ku ishoti rya kure mu minota mike yari ahawe kuko mu mikino irindwi ya shampiyona yabanje nta mwanya yahabwaga.

Amakarita atukura akomeje kuba menshi mu mikino iyihuza na Rayon Sports

Uyu mukino uhuza abakeba muri shampiyona y’u Rwanda ukunze gukorwamo amakosa menshi atuma abasifuzi baha abakinnyi amakarita menshi arimo n’atukura kuko n’umukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports, yawurangije ari abakinnyi bake kubera ikarita itukura yahawe Nizeyimana Mirafa ku munota wa 60 w’umukino.

Abakinnyi ba APR FC ntibakunze guhirwa kuko mu mikino irindwi iheruka guhuza aya makipe yombi irimo ine ya shampiyona, ibiri y’Irushanwa ry’Agaciro umwe wa Super Cup babonyemo amakarita atukura atanu, arimo abiri yahawe Muhadjiri Hakizimana, n’ayahawe Imran Nshimiyimana, Herve Rugwiro na Nizeyimana Mirafa.

Imifanire idasanzwe ku bafana ba APR FC

Abafana ba Rayon Sports kubera ubwinshi bwabo nibo bamenyereweho kuzana udushya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ariko mu mukino batsinzwemo na APR FC bakosowe n’itsinda ry’abafana bitwa ‘Intare za APR FC’, bazanye agashya ko gucana ibyotsi by’amabara bisanzwe bimenyerewe mu bihugu by’Abarabu.

Imifanire yo ku rwego rwo hejuru yari inogeye ijisho

2018-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Editorial 10 Feb 2022
Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Editorial 16 May 2025
Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Editorial 15 Jun 2024
Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Editorial 30 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi  muri Gabon
Mu Rwanda

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Editorial 04 Dec 2016
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera
Amakuru

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Editorial 09 May 2022
Abasirikare bakuru ( Officiers) 9 b’abarundi birukanywe nabi muri Centrefrique (Urutonde rw’amazina yabo)
ITOHOZA

Abasirikare bakuru ( Officiers) 9 b’abarundi birukanywe nabi muri Centrefrique (Urutonde rw’amazina yabo)

Editorial 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru