Mu minsi ishize Twagiramungu Faustin bakunda kwita Rukokoma, yarihanukiriye yiha kuvuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu. Ibi akaba yarabivuze yifashishije urubuga nkoranyambaga facebook. Abanyarwanda batandukanye barasetse bamuha inkwenene.
Mubyo yavuze Twagiramungu ngo yibaza impamvu Perezida Paul Kagame ashyigikiwe cyane n’ibihugu bibiri bikomeye ku isi, ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza kandi ku bwe abona ari umwe mu banyagitugu bo muri Afurika ndetse no ku isi.
Uyu munyabugeni utarifuje ko dutangaza izina rye yahise yoherereza Rushyashya ibiri mu mutwe wa Twagiramungu ndetse na Padiri Tomas Nahimana ( VIDEO )
Akaririmbo dutuye Twagiramungu
Twagiramungu Faustin, umukwe wa Gregoire Kayibanda Masudi, wawundi Habyarimana yafungiye mu nzu kugeza yishwe n’inzara hamwe na Tantine yari yarashatse I Mwaka mu Cyandage.
Abatabizi mwicwa no kutabimenya. Reka rata Rukokoma twiririmbire ibyo uhora urota :
TURATSINZE GA YE. TURATSINZEEEE KAMARAMPAKA Y’ITORA PARITI ZOSE ZIFUJE YAHARIWE PARIMEHUTU. 1. Impundu Rwanda yacu, turagutsindiyeeee PARITI PARIMEHUTU, ibaye iya mbere, izahora ali iya mbere eeee Refrain :
TURATSINCE GA SHA !….. 2. Bamwe baratsikimbaaa, bakananafurekaa, Nyamara birashize, Rwanda ibonye bene yo, Gahutu ganza nta mpakaaa Refrain :
TURATSINZE GA SHA….. 3. Gahutu aho uli hose, cyo tengamaraaaa Ko ITORA bishakiye, alibo rikozeho, nka LONG uindi izava heeee Refrain : TURATSINZE GA DI !! TURATSINZEE …..
Nzayirangiza ubundi, ndabona ntwara umwanya w’ abasomyi.. iyo ndirimbo yahimbwe n’ ABANYURAMATWI b’I Gitarama, barimo Gafirigi, Max Niyonzima, Michel Habarurema, n’ abandi bitwaga Abadiga bene Zeno babariraga mu Basyete, ariko iyo si inkuru nakwandika aha. I binding ubundi.
Rukokoma
Umwanditsi wacu Cyiza D.