Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa [ ibihuha ] bikorwa cyane cyane n’ abantu biyita ko barwanya igihugu cy’u Rwanda, baba hanze y’igihugu badafite amakuru ya nyayo yibibera mu Rwanda, banyanyagiza amakuru n’amafoto atariyo, ashyushya imitwe. Hari uwasangije amafoto ngo yibyakozwe ngo na babandi biyita abashaka gufata igihugu bayobowe n’umutekamutwe Calixte Nsabimana wiyita Sankara.
Zimwe muzo twashoboye kumenya nizo muri Centre Afrika, bitiriye imirwano muri Nyungwe. Izindi nizo muri Congo n’Impanuka zabereye mu Rwanda.
Abo n’ingabo za FARDC bareba indege ingabo za Makenga zahanuye, Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zahanuwe n’Ingabo za M23 , byari kuwa Gatanu mu Ntara ya Rutshuru.
Inzego za gisirikare i Goma zatangaje ko abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC n’Abarusiya batatu bari mu ndege imwe bakomeretse. Aba bose bajyanywe i Goma ngo bitabweho nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza.
Abandi bagize itsinda ryakurikiranaga indege ya kabiri bo ngo ntibaraboneka ariko ibikorwa byo kubashakisha no kumenya aho izi kajugujugu ziherereye byakomeje kuba urujijo.
Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje ko tariki ya 15 Mutarama 2017, abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013.
Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo. Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.
Ingabo za FARDC
Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we yemeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.
Impanuka yabereye mu Rwanda
Bus ya RITCO yahiriye mu Kivuruga muri Gakenke Ahagana saa mbili z’iki gitondo imodoka itwara abantu rusange ya kompanyi ya RITCO ifashwe n’inkongi y’umuriro iri mu nzira igeze mu kagari ka Cyintare mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, yari mu nzira iva i Musanze igana i Kigali itwaye abantu bagera kuri 50.
Uyu ni Umutwe w’inyeshyamba zo muri Centre Afrika , aya mafoto yakwirakwijwe n’abiyita abanzi b’igihugu ntabwo ari aya MRCD wiyita ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda , ariko igitangaje ni uko amaradio mpuzamahanga yiyubashye nka BBC na VOA, abeshya ko avuga ukuri, yatangaje ko umaze ukwezi urwana n’ingabo z’ u Rwanda muri Nyungwe.
Hano Calixte Sankara yarikumwe na Emile Rutagengwa mu ndirimbo yo kwibuka Karegeya muri Afrika y’Epfo, iyo Uniform bambaye ntabwo ari iya gisilikare, ahubwo niy’Abahanzi.
Mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari abagizi banabi bateye uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe baturutse mu Burundi, bakagenda basahuye ibiryo by’Abaturage.
Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari abasahuzi, kandi ko ata muntu n’umwe bakomerekeje cyangwa ngo bice.
Ku cyumweru gishize niho MRCD wasohoye itangazo umenyesha ko ufite umutwe wa gisirikare wiswe FLN- Forces de Libération Nationale, ariko twaje kumenya ko aba barikumwe n’uwiyita Sankara, bagiye mu Burundi babeshya Perezida Nkurunziza ko bari kumwe na Kayumba Nyamwasa, amaze kubaha aho bakorera Kayumba arabihakana avuga ko batarikumwe, Nkurunziza yashatse kubirukana birananirana batangira kunyanyagira mu ishyamba rya Nyungwe no kujya mu baturage kwiba ibyo kurya.
Inkuru bifitanye isano
https://rushyashya.net/2017/01/28/kajugujugu-ebyiri-zigisirikare-cya-congo-zahanuwe-ningabo-za-m23/
Jean de Dieu Butera
Twese twari tuzi ko ari ibinyoma usibye ba rutwitsi batifuriza ineza u Rwanda rwacu.Ese koko izo nyeshyamba zacahe Izamarere?
Marie- Grace Umurerwa
Yego ntawabuza umuntu kwikirigita ngo aseke, ariko nkurikije icyizere abaturage bafitiye RDF, kandi nkurikije uburyo imyumvire yabo yahindutse kubera ubuyobozi busobanutse, ndetse n’uburyo abaturage bamaze kumenyera umutekano usesuye, ndahamya ko nabo ubwabo batakwemerera ibyo birura kubahungabanya.
Bazi neza aho intambara y’abacengezi yabageze.
Ngo ijoro ribara uwariraye.
Mutezintare Jean-Michel
Menyewe ati:Gusakuza kuri za social murabishoboye kandi n’uburenganzira bwanyu.
Ati :”Hari umurongo ntarengwa,kandi namwe murabizi”No crossing red line,PERIOD.
Ariko abiyahuzi babaho,injiji zikurikira nka muhurura,ibisambo byihishe inyuma,bose bahuriza hamwe umugambi mubisha wo kongera gucura imiborogo mu gihugu cyacu.Ariko se baje koko ngo barebe uko intama zambarwa?
Teteli Josée
Ese nyine izo mbwa ziramokera ku wuhe mupaka? Kariya ka Sankara kashwanye na Kayumba kubera guheheta umukobwa we arangije arakirukana.Muzarebe muri RNC ariyo Rwandans Nyakabwana Corporation bahora bapfa imisigazwa ya Rujugiro, ubundi bagapfa abagore b’abapfakazi bamwe Kayumba akoresha, ubundi bagapfa imyanya.
Sunday
Uzita imbwa? Leta yumuhotozi isigaje igihe kitarenze umwaka abanyarwanda bishyimire mugihugu kyabo. Abanyarwanda mwese mufatanye ningabo za NLF
Teteli Josée
Ndazita imbwa cyane jandi z’imirizo migufi. Leta yoroye abahotozi twarayisheshe wa mbwebwe we. Abanyarwanda turaryama tugasinzira, turishimye cyaaane. Nka wowe uvuga NFL ya baringa, mukunda kogeza imandwa ya Bihehe.Reka bazasunutse twa tuzuru twabo na bya bizuru by’Abateruzi b’ibibindi babahetse maze muzahure n’Iza Rwabugiri zibasubize ibyanyu.
Marius Nkwaya
Jyewe nanga ibyo bigambo bapfa guhuragura kuri za social media. Niba ari abagabo koko baje bagahangana n’ingabo zacu. Ko ntacyumva abateruzi b’ibibindi ba Kayumba? Ese Gerevazi Condo yaburiwe irengero muri za Minembwe?
Rutatira
Jye narumiwe uwabuze uburere akiri muto koko niwe abanyarwanda batega amatwi ngo barunva ibitekerezo bye sankara jyana ubusankara bwawe ahandi kko wowe nawe ubwawe ntiwiyizi
nkotanyi
yewe u Rwanda rwaba rwaragowe pee ??!!na RDF yaba iciriritse cyane irwanye na Sankara ukwezi kose??! na Daso ntizarwana nawe zamukubita akanyafu??!! ntazongera rwose kwibeshyera pe ngo yarwaye na RDF??!!! imbwa y’umusivire yiyunze n’umuwoga Marara?! koko barwana na RDF??!! mwitere amajeki sha nababwira iki murebe ko imfashanyo yabageraho y’abazungu
Emmanuel N. Rugina
Ibi bivugwa na Rushyashya, ntaho bihuriye n’ibisomwa mu zindi mbuga nka therwandan cg se bivugwa na Radio ubumwe!
Bandora Charles
None wowe wiyita rugina wemere ukuri ukuhe? ko ujijishije, tobora uvugese!!! buriya nukwishisha inyuma izina ntabwo uba uri intore yukuri, genda uhinduke noneho ubone kugira ico wasangiza abandi Banyarwanda, turiyizeye kandi Urwanda ruratengamaye , songambere……….
Rugwe
Jye nta mwanya nabataho, nalinzi ko AKA Sankara aririmba, aliko Munyenshoza Dieudonné aramurusha kure.
Harya siwe waririmbye Mibilizi?
Yewe mwaba muziko na Bizimana Nero azi kuririmba? Kandi yali umu kada kariya ka calixte kali akana, nako agaswende.
Sha mu Rwanda ntautazavuga koko, jye aha ntuye mubuholandi nzi ingabo nyinshi zarwanye zibohora(za) urwanda mbe nabali ba FAR barahuzuye. Duhura tuganira kubitagenda mu Rwanda, tukanatereza uko bya kemuka.
Naho bamwe mwumva bameze nka ba AKA sankara bafite ikibazo mumitekerereze.
Mwali muzi icyitwa PTSD? Post trauma stress disorder ? Ngiyo benshi mu ba rwanya igihugu cyabo bafite.
Buriya rero nuko mutanabizi, hali benshi binywera nakamogi nka HIMBARA DAVID. Ubu Canada rusigaye rwaremewe , buriya narubonera kuli make azatuza.
Abandi bo ntacyo navuga ni ba alcoholic.
Nifuza ko mu Rwanda baha akazi abashomeri benshi bahari nzi bize i butare muli psycho-clinic kuko barakenewe cyane. Erega nibyo mutazi, mwe muzi ko umusazi ( ufite ubumuga bwo mumutwe) ali umwe uba ufite umwanda. Reka da , mu Rwanda baruzuye. Ninabo mubona akenshi bahunga bagasebya u Rwanda.
Kagame ati NDUHUNGIREHE? U Rwanda wa ruhungira he?
Abatanga agahenge ni bamwe biyise abanyamurenge cg abarundi mulibi bihugu.
Aliko mujye mumenya ko hali nabasize bahekuye u Rwanda biyise abanyekongo nako aba zairois nka ba Serge Ndayizeye , nibo bavuga amangala bivanze nabitwa aba Combattants banga urunuka u Rwanda. bati Kagame yakoreye genocide abanyekongo nabanyarwanda bahahungiye.
Narabamenye, mulibo abiyita aba combattants benshi burya nabanyarwanda binterahamwe biyise abacongomani.
Tubana tubazi, aliko ikizanzaho nzakimena umutwe. nkuko namye nyimena 1997-1998 igihe cyabacengezi…
Bandora Charles
Komera mubandimwe Rugwe, turikumwe, tuzarusheho kurwanya abobishi baduhekuye nanubu aribyo bafitiye inzozi, ariko ndizerako ntamunyarwanda uzongera gutega ijoso cg se kuriha kwicwa byihuse!!!!!!
Rugwe
Bandora we kama jeshi, tutawapiga risasi na mizinga upande wote…….
shelly
Ibyo Rushyashya ivuga nibyo rwose nta ngabo za FLN ziri muri nyungwe ntanubwo izo ngabo zibaho!
ariko c kdi biteye kwibaza!!!!izi ngabo zirunze Gikongoro ko zitahasanzwe?
Ni ukwikanga baringa c?
Zihari zihiga ibyondi c?
Ahaaaaa yego yewe!
harakabaho Rushyashya iduha amakuru acukumbuye!
VIVE RUSHYASHYA!!!!!!!!!!
VIVE,VIVE!!!!!!!!!
Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
Sunday
Ntabwo ziri murinyungwe gusa ahubwo ni mugihugu kyose. Rushyashya ni ikinyamakuru kya RPF kitabashya kuvuga ukuri. Ariko ni ukuri NLF bari munda mugihugu bategereje command. Ahubwo dufate utwangushe duhunge.
shelly
Rushyashya ndabashimiye cyane kuba rwose noneho muntambukirije “comment”
Mukomereze aho,erega ntabwo abantu bose bahuje imitekerereze!mujye rwose mugira “fair play”
Nahubundi c mwogacwa mwe,ko mbona abantu,amahanga,bose babaye ibipingamizi ndagira nte?
N’ubugande koko?wenda cya Nkurunziza byo ibyacyo byakumvikana impamvu kitwanga!kuko ni igihutu!!!
Ariko c nka M7 we buriya koko ninde umuhumanije?
Ariko ntacyo baribeshya tuzabereka!
Tanzania yo izibeshye “Itapata cha mtema kuni”
Rushyashya yacu!!!!
VIVE RUSHYASHYA!!!!
VIVE VIVE!!!!!!
Hhhhhhhhhhhhhhhhhhh
ANGE
jye nisomeye kuri you tube inkuru ivuga ngo abana ntibakiga mu rwanda kubera intambara!!!nahise numirwa
kuko ndi mu rwanda, abana banjye bajya kwishuli, buri munsi njya ku kazi kandi turaryama kugasinzira,
abasohoka barakesha umutekano ni wose rero ibyo bintu ababivuga si abanzi b’abanyarwanda koko??
uwo ruhotozi muvuga ninde? ko iyo muje ikigali mukareba iterambere rihari muhuma amaso, nabo banzi bacu duturanye ni amashyari, hari uhotora abantu ateza imbere igihugu, yubaka imihanda,akurura ubukererarugendo, aha abantu mitiweli,yubaka amashuli uburezi kuri bose, cyakora mwarasaze nimusabe inkunga nyine babihere
udufaranga murye nabo bagore mubarongore ubundi mutureke mu rwanda mu myaka iri imbere tuzaba turi kuri shine namwe mwandavura gusa mu mahanga, intambara irasenya ntiyubaka ubwo mwafata igihugu nta maraso amenetse, izo nzirakarengane se muzaba muzihora iki,ko arizo zipfa mbere, GOD BLESS AND PROTECT RWANDA