• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Editorial 21 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe u Burundi bwinjiye mu bihe by’amatora y’abadepite biteganyijwe tariki 5 Kamena 2025, abiyamamariza mu ishyaka CNDD-FDD batangiye kwirirwa batangaza imigambi n’amasezerano, amenshi muri yo asa n’aho ari inzozi zidashoboka.

Igitangaje ni uko ibi bikorwa bikomeje n’ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari aherutse kuburira abiyamamaza kwirinda gutanga amasezerano atagerwaho. Ariko se, ni nde wa mbere uca kuri iyo nama? Ni we ubwe Ndayishimiye, Perezida w’igihugu!

Perezida Ndayishimiye si ubwa mbere avuze amagambo meza ariko adatuma habaho impinduka zifatika. Twibuke ko yatangiye manda ye avuga amagambo akomeye nka: “Kurwanya ruswa ni inshingano yanjye. Nzayihashya nta gutinza.”

“Ndashaka ko Umurundi wese abona icyo kurya kandi agira amafaranga mu mufuka.”

“Nzahindura u Burundi igihugu kiri mu nzira y’amajyambere mu 2040 kandi gikize mu 2060.”

Ayo magambo yose asa neza ku rupapuro, ariko imyaka ishize yerekanye ko ari inzozi zidasubira mu kuri. Kuri iyi nshuro, mu rwego rwo gushyigikira abakandida be babuze icyo bereka abaturage, Ndayishimiye yazanye andi magambo mashya yuzuyemo amasezerano y’ikirenga:

“One Million Project”: Ngo mu gihe kitarenze imyaka ibiri, buri Murundi azaba afite miliyoni imwe y’amafaranga y’amarundi. Ngo uzaba atarayibona, bazamushaka bamutekerezeho icyamubayeho!

Ngo vuba aha bazatangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Burundi na Tanzaniya, n’ubwo amafaranga gusa afatika ari ay’igenamigambi ry’iyo mishinga.

Ngo i Bujumbura, abaturage bazajya batembera muri tramway. Ese amahanga ni yo azabiyishyurira?

Ibyo byose biri kuvugwa mu gihe n’abandi bakandida b’iri shyaka, cyane cyane abari mu Nteko Ishinga Amategeko kuva 2020 kugeza 2025, batangiye kwivuga imyato no gusezeranya ibidafite ishingiro: “Mu myaka itanu, ubukene n’inzara bizacika mu Burundi.”

“Buri muryango uzahabwa imbuto n’ifumbire ku buntu.”

“Ifaranga ry’amarundi rizahabwa agaciro, ku buryo 1$ uzaba uhagije 1000 FBU.”

“Abaturage 60% bazaba bafite amazi meza n’amashanyarazi.”

Ariko se, ayo magambo yombi atandukanye ate n’ibihe u Burundi burimo ubu?

Imyaka itanu yateje imbere cyangwa yacuritse igihugu?

Mu myaka itanu ishize, ibintu byarushijeho kugenda nabi:

U Burundi ni igihugu gikennye kurusha ibindi byose ku isi, ndetse kirimo inzara kurusha ahandi hose.

Kiri mu bihugu 10 bya mbere ku isi bifite ruswa nyinshi.

Ifaranga ry’u Burundi ryataye agaciro, inflasiyo iri hejuru ya 40%.

Abaturage barenga 85% ntibagira amashanyarazi, n’abafite internet ni 11% gusa.

Ibigo by’ubucuruzi bya Leta byose birimo ibihombo n’imyenda.

Nta bashoramari bashya bemera kuhagana.

Igihugu gihora gifite ibura rya lisansi, isukari, n’ibindi bicuruzwa by’ibanze.

Imyenda ya Leta igeze kuri 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (PIB).

Imiyoborere irimo ubuyobozi bw’igitsina kimwe, irondakarere, n’irondamoko bikabije.

Ibi byose byerekana ko gouvernance y’ubukungu, iy’abaturage, n’imibereho rusange y’abanyagihugu yageze ku rwego rwo guhembera ubukene aho kururwanya.

Nk’uko bamwe mu basesenguzi babivuga: “U Burundi si igihugu cyapfuye burundu, ariko ni igihugu cyambuwe umwuka.” Cyangwa bati: “U Burundi burimo gupfa, kandi isi irabyihorera.”

Mu by’ukuri, nta muturage ugifite icyizere cyo kumva amasezerano mashya atangwa n’abantu babaye mu butegetsi imyaka itanu ishize kandi ntacyo bagezeho. Hatabayeho impinduka nyakuri mu buyobozi, igihugu kizakomeza gusubira inyuma.

Nk’uko bivugwa: “Amasezerano y’amatora ni aya bantu bayemera.” Ariko abaturage baramenye, kandi si imbwa ngo babeshywe kabiri n’iyo nteruro. Igihe kirageze ngo Abanyarwanda n’Abanyafurika bose bamenye ko kubura ubuyobozi bufite icyerekezo, busukuye kandi budaheza, ari ryo shyano riri kurimbura u Burundi.

Ndayishimiye na CNDD-FDD bagaragarije isi yose ko batari abategetsi, ahubwo ari abanyamatsiko y’imyanya n’imitungo, binyuze mu ruswa, irondamoko n’imvugo itagira ibikorwa.

2025-05-21
Editorial

IZINDI NKURU

Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Editorial 15 Sep 2016
Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Editorial 05 Apr 2016
Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Editorial 17 Aug 2016
RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Editorial 15 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ITANGAZO RYO KUMENYESHA
MULTIMEDIA

ITANGAZO RYO KUMENYESHA

Editorial 26 Sep 2016
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire
Amakuru

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Editorial 08 Jul 2025
Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza
Mu Rwanda

Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza

Editorial 03 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru