Ku gicamunsi cyo cyumweru tariki o4 Werurwe, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yahinduye abayobozi mu nzego z’umutekano . Yashyizeho Elly Tumwiine nka Minisitiri w’umutekano mushya na Mr.Okoth Ochola nk’umukuru w’igipolisi cya Uganda (IGP) ndetse na Brigadier Sabiti Muzeei wagizwe umuyobozi wungirije mukuru wa polisi (DGPO).
Aba bayobozi bombi bakuwe ku myanya yabo mu gihe byavugwaga ko bamaze igihe barebana ay’ingwe. Intambara yabo yashyizwe cyane mu itangazamakuru rya Uganda, hibandwa cyane kuri IGP Kale Kayihura, bivugwa ko ayamakimbirane afite umuzi kuva mu 2005 ubwo Gen Kale Kayihura yataga muri yombi Gen Tumukunde wari watangaje amagambo yuzuyemo guharabikana umukuru w’igihugu Perezida Museveni
Icyemezo cyo gukura Gen Henry Tumukunde ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano, kije gikurikiye iminsi mike uyu mugabo ashimagije Dr Kizza Besigye, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda nk’umuntu ufite ubudahangarwa mu gihugu.
Jenerali Kale Kayihura avugwaho ko nyuma yaho amaze kuba ubukombe mu gipolisi, yaramaze kwinjiza ba ofisiye benshi bo mu bwoko bwe, ndetse no gushyiraho uburyo bworohereje mu ikumira ry’ibyaha, utibagiwe n’abandi bakoraga nk’abanyerondo urugero nk’abamotari.
Kuva muri 2010, buri kintu mu maso ya Museveni, ndetse n’ibindi bishyitsi muri Guverinoma ye batangiye gutekereza ko Kayihura agambiriye umwanya wa Museveni, icyakurikiyeho, kwari ugushakisha uburyo bwo kugabanya ububasha bwa Kayihura, ariko se ibi byari gukorwa nande? Akaba ari uko HenryTumukunde, umuvandimwe wa hafi w’umugore wa Museveni, Janet Museveni yagaruwe mu myanya.
Tukumunde akaba ariwe wahiswemo, kuko yari umwanzi wa Jenerali Kayihura kuva cyera, nambere y’ifungwa rye, kuko bo mbi baharaniraga gutoneshwa imbere ya Museveni.
Aba ba Jenerali kuba badacana uwaka, si ibya vuba aha, kuko byatangiye kuva muri 2005, ubwo Tumukunde yatabwaga muri yombi agashyikirizwa urukiko rwa gisirikare agakatirwa kubera ko yari yarakoresheje umwanya we, no gukwirakwiza amagambo yashoboraga guhungabanya u mudendezo w’igihugu.
Ubwo nibwo Tumukunde, wari intumwa mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda ahagarariye ingabo yaje gutangariza kuri Radiyo One agaragaza ko adashyigikiye igitekerezo cyo kuvugurura itegeko nshinga, mu rwego rwo gukuraho za manda umukuru w’igihugu agomba kuyobora.
Muri icyo gihe, Tumukunde yishyiraga mu kaga, kuko yaharabikaga isura ye, nkumwe mu ntumwa za rubanda 10 zari zihagarariye inyungu z’ingabo. Ifatwa rye, ryakozwe, kubera Raporo yari yakozwe na Kayihura, icyo gihe wari ku ibere, kuko yari umujyanama wa Museveni mu byerecyeranye n’ibikorwa bya Gisirikare, kandi icyo gihe, akaba yari anashinzwe politike mu gisirikare cya Uganda.
Tumukunde yatawe muri yombi aranakatirwa, yaje gukora uburoko bw’igihe cyirekire, abukorera ahitwa Kololo officers’ mess. Akaba ari no muri urwo rwego yaje no kubikirwa imbehe, avanwa mu Nteko Nshingamategeko.
Muri uwo mwaka kandi wa 2005, Kayihura nibwo yaje no kuzamurwa mu ntera, ahabwa ipeti rya Jennerali Majoro, ahita anashingwa kuyobora Polisi, ibiro yifashije mu gukandamiza nta mbabazi, abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.
Amakuru aturuka mu muryango we, avuga ko muri 2012, umuvandimwe wa Tumukunde wigiraga mu ishuri ryitwa Makerere University Business School yaje kwicwa n’uburozi, nyuma yo gufata ifunguro ryari ryateguriwe Jenerali. Nkuko amakuru ajyanye n’iperereza ry’urupfu rw’umuvandimwe we, ngo ubwo burozi bwari bwaturutse mu nkoramutima za Kayihura.
Indi mpamvu yaba yaratumye Tumukunde agaruka mu kibuga, nuko Salim Saleh yashakaga umuntu wanga urunuka ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, ariko cyane cyane yanga Perezida Kagame, kuko byavugwaga ko Kale yakoraga bya hafi n’ubuyobozi bwa Kigali, nta wundi rero wari wujuje ibyangombwa uretse kuzana Tumukunde, kuko urwango rwe rwatangiriye mu intambara y’ishyamba, na nyuma yaho mu rwego rw’ubutasi by’igisirikare, aho bombi baje gukorana.
Nyuma yo kugaruka mu kibuga, inshingano ye nyamukuru yari yo gusenya ibyagezweho na Kayihura, harimo no kuvanaho inzego zari zishinzwe gukumira ibyaha, amashyirahamwe ya bamotari yari azwi nka 2010, no gufasha mu gufata ba ofisiye bari bariswe inkozi z’ibibi, icyindi kandi yari anashinzwe guharabika isura ya Kayihura, mu maso ya rubanda, kugirango nibamara kumwirukana, rubanda ruzishime.
Iyi gahunda ikaba yarashyigikiwe na ba ofisiye benshi bo mu gisirikare nka Jenerali Majoro Mugira na Jenerali de Burigade Leopold Kyanda, kuko Kale yari yarigeze kubanyuzaho akanyafu.
Mu mwaka wa 2016 batora umudepite uhagarariye urubyiruko mu burasirazuba bwa Uganda , amatora yabereye Fortportal muri Kabarole district, Tumukunde baramurashe ku kaguru kibumoso , yari yagiyeyo kuko umuhungu we yarimo kwiyamamaza, byavuzwe ko yarashwe n’ abapolisi Kayihura yabwiye ngo bamurase.[ reba ku ifoto ].
Tuzakomeza kubacukumburira ibyaya makuru….
Cyiza Davidson