Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) uvuga ko ibihano bihabwa abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bitajyanye n’iki cyaha.
Ibuka iravuga ko ubukana abakora ibi byaha bafite, bakwiye kuba bahanwa mu buryo bukomeye kuko ngo badakwiye gutandukanwa n’abakoze Jenoside.
Kugeza ubu abahamwe n’icyaha cyo kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, bahanishwa kuva ku myaka 5-9.
Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre uyobora Ibuka mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru , yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hagaragara abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bakwiye guhagurukirwa.
Yagize ati “Kiriya cyaha cy’ingengabatikerezo ya Jenoside kigomba gufatwa nk’icyaha gikomeye cyane, kuko ingengabitekerezo ni na yo igenda yiyubaka igashyira Jenoside, nta gutandukanya abantu bafite ingengabitekerezo n’ababa bashobora gukora Jenoside, itegeko rihana ababonekaho icyo cyaha rigomba kuba ari itegeko rishyiraho ibihano bikomeye cyane, mbese ibihano koko bitanga amasomo, ibihano biriho ubungubu kuva ku myaka itanu kugera ku icyenda ubwabyo tubona ko bidahagije.”
Nubwo Ibuka itavuga ibihano yifuza ko byashyirwaho, gusa yerekana ko abakora amategeko bakwiye kubyongera ku buryo bibera isomo umuntu wabikoze ariko n’Abanyarwanda bakavanamo isomo.
Ibuka kandi yongeye kunenga uburyo bwo guhamya ufite ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa, ivuga ko bidasobanutse.
Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre yunzemo ati “Ingingo bagenderaho ngo bavuge ko icyaha cyakozwe usanga bavuga ngo uwo muntu agomba kuba yakoze icyaha mu ruhame, urwo ruhame narwo turugiraho ikibazo, niba ubushashakatsi bwerekana ko ingengabitekerezo iri ku ishyiga, aha ho se itegeko rihagera rite? Abakora amategeko bakwiye kwicara bakareba uko bisobanuka kuko abafite ingengabitekerezo ni abahanga, bafata umwanya bakoresheje amayeri.”
Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre yatanze urugero ngo mu Karere ka Ruhango, aho umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’umurenge yahaga inzoga abarokotse Jenoside agamije kubamara gahoro gahoro.
Yagize ati “Hari umuyobozi w’Umurenge muri Ruhango, yagiye mu Mudugudu w’abacitse ku icumu, buri mugoroba akajya abashyira ijerekani y’urwagwa akanagamo na waragi agira ngo baryoherwe, abo bantu bifitiye intege nke bajyaga binywera kabavuga bati dore umuyobozi mwiza, nyamara nta muriro yari yabahaye, nta yandi majyambere yigeze abaha icyo we yari agamije byari ukubica buhororo, ikibazo gihari ni uko iyo myifatire ye idashyirwa mu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Ibuka ivuga ko kugeza ubu kubera ko abapanze Jenoside bakanayishyirwa mu bikorwa benshi bari i Burayi kandi badafatwa, buri munsi usanga birirwa bavugana n’imiryango yabo iba mu Rwanda bityo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside bikaba bikigoye.
Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre
Ibuka ivuze ibi mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23, hagaragaye ibyaha 24 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko Polisi y’u Rwanda ibivuga.
Bimwe mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye birimo gutema inka y’uwarokotse Jenoside mu karere ka Kicukiro y’uwitwa Mukurira Ferdinand bikaza kuyiviramo gupfa, mu karere ka Rubavu naho Polisi ikaba yarataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kuba ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka bo barahavuye basubira mu rugo gutwika inzu y’umukecuru warokotse Jenoside ufite imyaka 80.