• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Editorial 25 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Burya umusazi koko arasara akagwa ku ijambo. Mu mahomvu menshi ibyihebe byo muri wa mutwe w’iterabwoba, RNC, byavugiye kuri “ZOOM” , tariki 24 Nzeri 2024, nibura byahishuye ko bimaze imyaka isaga 14 mu mwiryane ushingiye ku kurwanira imyanya, ngo bikaba byarashegeshe bikomeye imigambi yose yari igamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muri icyo” kiganiro” humvikanyemo Frank Ntwari wahiritse Kayumba Nyamwasa ku butegetsi bwa RNC. Hari harimo kandi Faustin Rukundo, icyegera cya Ntwari, na Denis Serugendo, umunyamabanga mukuru w’ikiryabarezi.

Mu byo bavuze nta gishya kirimo kuko hafi ya byose byari bisanzwe ku Karubanda, ariko kuba byivugiwe na ba nyirubwite birashimangira ukuri kwari gusanzwe kuzwi.

Abo bose ubwabo bitangiye ingero zerekana ko kuva muw’2010 RNC ishingwa, yaranzwe no gusubiranamo bitewe n’icyo bise” kwikanyiza” kw’abasimburanye ku butegetsi, ndetse benshi mu batangije ako gatsiko k’ibisambo barirukanwa, abandi barasezera.

Havuzwe Gerard Gahima na mwenenyina Théogène Rudasingwa birutse rugikubita, bajya gushinga “New RNC” itaramaze kabiri. Hakurikiyeho Jean Paul Turayishimiye na Tabitha Gwiza, mbere y’uko Kayumba Nyamwasa, Jérôme Nayigiziki n’ agatsiko kabo berekwa umuryango.

Kugeza ubu abanyazwe ntawe uzi neza icyo baturamanye, nubwo hari amakuru avuga ko nabo barimo gutegura uburyo bazagaruka ku butegetsi bwa RNC.

Nubwo muri RNC babyita ” kumaranira ubutegetsi”, ntawe utazi ko mu by’ukuri ibyo byihebe bipfa ibisabano n’ibisahurano biva mu njiji z’abayoboke, bahora bizezwa ko ubutegetsi bw’uRwanda buri hafi guhirima, bakaza kugabagabana ibyo Abanyarwanda bagezeho biyushye akuya, bo bacura imigambi yo kubisenya.

Abakurikiye urubanza rwa Callixte Nsabimana” Sankara” n’abahoze ari abarwanyi ba P5, mwiyumviye neza uburyo Kayumba Nyamwasa yanyereje imisanzu asaruza mu mpunzi, ubu akaba ari umuherwe utunze za rukururana, izo mpunzi zo zicira isazi mu jisho.

Gutunga agatoki ubwo busambo n’ubusahuzi ngo byanaviriyemo benshi mu bayoboke ba RNC kwicwa. Havugwa nka Abdu Nour Nsanzamaho, Abdul seif Bamporiki, Casmir Nkurunziza, Gabriel Kanyangoga, Mukarugwiza Petronile bitaga” Mama Bonheur”, n’abandi benshi barimo Ben Rutabana ngo waba yararigishijwe ku kagambane ka Nyamwasa n’abambari be.

Iyo nama yo kuri “Zoom” rero ngo yari igamije kwiyunga hagati y’ibyihebe bya RNC, ariko amagambo asesereza abayihozemo, abita “abibone bishakira ikuzo, badafite icyo bageza ku ihuriro”, nta cyizere cy’ubwiyunge atanga. Nta muntu wo ku ruhande rwa Nyamwasa wigeze akopfora.

Undi wahawe ijambo ni Bihemu JMV Ndagijimamna wo mu kindi kiryabarezi “RBB”, kitagira umutwe n’ikibuno. N’ikimenyimenyi abagitangije bagipanduye rugikubita, bashinja uwo Ndagijimana kutagira umurongo wa politiki ugaragara.

Ndagijimana ni umuntu n’abiyita” opozisiyo” batagirira icyizere, kubera kubura ubunyangamugayo mu migirire ye. Kumwiyambaza mu kiganiro rero, nabyo bikaba byarushijeho kwambika ubusa Frank Ntwari n’ibyihebe bigenzi bye.

Ngabo rero abantu bananiwe kwiyobora ubwabo, bakaba bumva bayobora Umunyarwanda w’iki gihe, wamaze kugaragaza ko atakiri “humiriza nkuyobore” . Icyiza ni uko RNC nayo yiyemerera ko ari impumyi isaba kurandatwa, bityo idashobora kurandata abandi.

2024-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

Editorial 20 Aug 2025
Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Editorial 05 May 2016
Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Editorial 21 Jul 2021
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Editorial 20 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi

Editorial 15 May 2016
APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024
Amakuru

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Editorial 13 Dec 2023
Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma
INKURU NYAMUKURU

Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Editorial 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru