Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Nzeri, Jean-Pierre Bemba wigeze kuba visi perezida wa Congo, yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) igihano cy’umwaka w’igifungo, wahise usubikwa kubera igihe yafunzwe, ndetse acibwa amande y’Amayero 300,000 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya bagombaga kumurenganura ku byaha by’intambara yari akurikiranweho.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye rwagize umwere uyu mugabo wari umukuru w’inyeshyamba ku byaha by’intambara n’’ibyibasiye inyokomuntu mu mezi atatu ashize, ariko ikindi cyaha cyoroheje yari akurikiranweho gikomeza kumukurikirana no mu nzozi ze za politiki.
Nubwo bimeze gutyo, Bemba n’abandi bantu batanu bareganwa bahamijwe muri Werurwe icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya no kwigisha abatangabuhamya 14, bo kumurenganura, ibyo bagombaga kuvuga mu rukiko. Bemba yahise akatirwa umwaka w’igifungo n’amande y’amadolari 350,000, ariko abacamanza mu bujurire bavuga ko igihano yahawe ari gito basaba ko urubanza rusubirwamo.
Abashinjacyaha bakaba bari barasabye ko Bemba, umunyamategeko we, Aime Kilolo n’uwari ushinzwe gukurikirana urubanza rwe, Jean-Jacques Mangenda bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuri uyu wa Mbere saa saba ku saha ndangamasaha ya GMT, akaba ari saa cyenda ku isaha yo mu Rwanda rukaba rwatanze umwanzuro warwo rwemeza igifungo cy’umwaka yari yahawe, ariko cyasubitswe kubera igihe yamaze afunzwe n’uru rukiko, rwemeza ko agomba gutanga amande y’Amayero 300,000.