Leta ya Somaliya yandikiye igihugu cy’u Burundi bakimenyeshako ingabo zacyo zitakiri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe muri Somalia (AUSSOM), ingabo z’u Burundi zibisikanye niza Etiyopiya yemerewe kohereza ingabo muri icyo gihugu.
Kuba ingabo z’u Burundi zihawe zirukanwe si uko ubutumwa burangiye ahubwo ni uko bananiwe kuzuza inshigano kubera abasirikari babo batateguwe neza guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba ndetse n’ibikoresho bidahagije. Byavuzwe kera ko kujya mu butumwa bw’amahoro muri Somalia u Burundi bwabifashe nko guhemba abashyigikiye CNDD FDD harimo n’imbonerakure kugirango babone kumafaranga atangwa na UN binyuze muri AU.
Kuva ingabo z’u Burundi zajya muri Somalia muri 2007, zapfushije abasirikari benshi mu bitero binyuranye aha twavuga:
Igitero cyo muri Gicurasi 2022 ahitwa El Baraf mu karere ka Middle Shabelle aho umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab wayigabagaho igitero maze hicwa abasirikari benshi bicyo gihugu. Leta y’u Burundi yemeye ko yapfushije abasirikari 30 gusa ariko hari amakuru avuga ko barenga 50
Muri Nzeli 2015, ahitwa Janaale, Al Shabaab yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi ikoresheje intwaro zikomeye n’ibisasu biturika ingabo z’u Burundi zirenga 70 zihasiga ubuzima
Muri Ukwakira 2011, mu gitero Al Shabaab yagabye ku ngabo z’u Burundi mu murwa mukuru Mogadishu ingabo z’u Burundi zirenga 50 zarishwe maze imirambo y’abasirikari b’u Burundi bayikwirakwiza mu muhanda binyura ku mateleviziyo yisi yose. Nubu amafoto aracyari kuri Internet.
Hari ikindi gitero Al Shabaab yagabye ku ngabo z’u Burundi I Mogadishu ahahoze Kaminuza Nkuru y’igihugu maze ingabo z’u Burundi 11 zihasiga ubuzima.
Ikindi gitero cya Al Shabaab ku ngabo z’u Burundi cyabaye muri Ukuboza 2014 ahitwa Beledweyne, mu ntara ya Hiiraan ingabo z’u Burundi zihasiga ubuzima nubwo hatavuzwe umubare.
Ingabo z’u Burundi kuba zisezerewe harimo no guca ruswa kuko abasirikari bahabwaga igice cy’amafaranga yabo andi Leta ikayatwara ikayakoresha mu bikorwa bitandukanye harimo amatora. Intica ntikize abasirikari bake babonaga bayagabanaga n’abasirikari bakuru babaga barabashyize kurutonde cyane cyane ko abenshi batabaga bemerewe kujya kurutonde kubera ibikorwa byabo by’ubwicanyi.
Mbere yuko ingabo z’u Burundi zoherezwa muri Somalia zabanzaga koherezwa muri Congo kurwana n’imitwe irwanya icyo gihugu ndetse na M23, ariko kuri M23 hakoherezwa abasirikari b’Abatutsi bazwi nka Ex FAB murgihe abazwi nk’aba DD boherezwa muri Somalia ngo babone agatubutse.
Kuba u Burundi busezerewe muri Somalia ni igihombo gikomeye kuri icyo gihugu kuko yari imwe munzira nkeya icyo gihugu gikura amadevize.
Ubu inzira isigaye ni ugushaka amadevise ya Tshisekedi bohereza ingabo nyinshi zijya kurwanya M23, nubwo bahasiga ubuzima ku bwinshi ibyo ntacyo bibwiye Perezida Ndayishimiye kuko akayabo aba yagafashe mbere yizeza Tshisekedi intsinzi!
Ikigaragara ibibazo by’ubukungu iki gihugu cyari gifite biraza kwiyongera.